rutss4c287-6.jpg

Rusiha Maurice yituye hasi arimo kurya arapfa

Rusiha Maurice w’imyaka 82 wo mu karere ka Rutsiro, yituye hasi ubwo barimo bafata ifunguro rya saa sita ahita apfa.

Ibi byabereye mu murenge wa Manihira, akagari ka Haniro ho mu mudugudu wa Gitwe, kuri uyu wa 31 Gicurasi 2024.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Manihira, Basabose Alex yahamirije Bwiza.com aya makuru.

Ati “Rusiha Maurice yarari kurya ibirayi n’imboga yicaye ku ntebe arahirima yikubita hasi ahita apfa. Harakekwa izabukuru.”

Akomeza avuga ko inzego z’ibanze zageze mu rugo kwa nyakwigendera, bari kumwe na RIB ngo hakorwe iperereza.

Ubwo twakoraga iyi nkuru hari hategerejwe imodoka yo kujyana umurambo wa nyakwigendera ku bitaro bya Murunda, mu gihe hategerejwe ko ukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.
rutss4c287-6.jpg

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *