Abaturage bo mu karere ka Rusizi, bafite impungenge z’abantu bashobora kujya mu gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo bakaba bahavana ubundi bwandu bwa Coronavirus nyamara bo baba birinze uko bishoboka ngo bahashye icyorezo cya coronavirus cyamaze kugaragara muri aka karere.
Aba baturage basaba inzego z’umutekano ko binashobotse ku mupaka ndetse no mu zindi nzira abantu bajya muri Congo bashobora kwifashisha bacamo hakazwa umutekano. Ubu bwoba buje nyuma y’aho Minisiteri y’ubuzima itangarije ko mu karere ka Rusizi habonetse abantu batanu banduye Coronavirus bigatuma abenshi mu batuye muri aka gace bagira ubwoba bityo basaba ko inzego z’umutekano zahagurukira ikibazo cy’abajya muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo baciye mu nzira zitemewe.
Umuturage witwa Niyonsenga Frida utuye mu murenge wa Mururu yabwiye Bwiza.com ko we nta bantu yatunga urutoki ko bajyayo ariko ko ubwoba butabura kubura kuko abantu banyuranya n’amategeko y’ingendo zambukiranya imipaka batajya bapfa kubura ahantu nk’aha.Yagize ati” Nta bantu nari nabona bajyayo ariko ntibabura. Ubwoba turabufite kuko umuntu ashobora kugenda akazana icyorezo agakongeza abandi.”
Niyonsenga yakomeje avuga ko icyo basaba inzego z’umutekano ari uguhangana n’abo bantu kandi ubifatiwemo akabihanirwa mu rwego rwo guha isomo abandi.
Mu gushaka kumenya icyo akarere kavuga kuri izi mpungenge n’ingamba kafashe ngo uku kwambukiranya umupaka bitemewe kutazabaho, twagerageje kuvugana n’Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem ntiyabasha gufata telefoni ndetse n’ubutumwa bugufi twamwoherereje yari atarabusubiza ubwo iyi nkuru yasohokaga.
Akarere ka Rusizi Kari gaherutse gusangwamo abarwayi ba Coronavirus batanu ku munsi wo kucyumweru no kumunsi wejo byavuzwe ko abarwayi babonetse ba Covid-19 biganje muri aka karere. Gusa muri bo ntawavuzweho kuba yarayandujwe no kuba yarambukiranyije umupaka mu buryo bitemewe n’amategeko mu gihe ibipimo bikomeje gufatwa no gushakisha ababa barahuye n’abanduye ngo na bo basuzumwe.


