Mu gihe ikibazo cy’abasoromyi b’icyayi gikomeje guhangayikisha inganda zacyo, amakoperative agihinga n’ubuyobozi bw’uturere gihingwamo mu ntara y’uburengerazuba, hari urubyiruko rwinshi rutaka ubukene n’ubushomeri, ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi n’ubw’uruganda rw’icyayi rwa Shagasha muri aka karere, buravuga ko bugiye kugikemura buhereye ku bakobwa babyariye iwabo.
Aganira n’umunyamakuru wa Bwiza.com kuri iki kibazo, umuyobozi wungirije w’uruganda rw’icyayi rwa Shagasha, Rugamba Innocent, yavuze ko, kimwe n’ahandi hose mu gihugu, ikibazo cy’abasoromyi b’icyayi cyagaragaye nk’igihangayikishije cyane kubera igihombo giteza igihugu bitewe n’icyayi cyinshi gisigara mu mirima kigapfa ubusa.
Avuga ko binamaze kugaragara ko muri kano karere hari abakobwa benshi bagenda babyara imburagihe,barimo n’ababa bafashwe ku ngufu, abaziterwa n’abo mu miryango yabo n’abaziterwa mu bundi buryo, bikababuza amahirwe y’ejo habo heza kuko abenshi ari abo mu miryango ikennye ibaburira ibyo bareresha abo babyaye.
Basanze kubigisha umwuga w’ubusoromyi bw’icyayi bakanabaha akazi, bakanabakurikiranira hafi ayo bakoreye bakayabyaza umusaruro ufatika, byakemura byinshi.
Ati: “Dufite ikibazo gikomeye cyane cy’abasoromyi .Dukoresha hagati ya300 na 350 ku munsi, baba benshi bakaba 400 kandi dukeneye nibura 700 ku munsi. Tunamaze kureba ikibazo cy’ababyarira iwabo bakabura ubushobozi bwo gusubira kwiga, ntibanagane imyuga kandi n’icyayi dushaka kukigira umwuga nk’indi, twahisemo gufata ababishaka, bakuze,babikeneye, ku bufatanye n’ubuyobozi bw’aka karere n’umuryango urwanya ubukene ukanateza imbere ubuzima( Health Poverty Action) tukazabahugura,bakanahita bahabwa akazi.”
Avuga ko, kubera ko benshi baba bafite abo bana bato, kubasiga ntacyo babasigiye basanga bishwe n’inzara, hazabaho uburyo mu kwigishwa bazajya bahabwa amafaranga abatunga n’abana babo, bakazanubakirwa irerero hafi y’uruganda bakazajya basigamo abana babo, aho bazitabwaho mu buryo bunoze ku buntu, bigafasha ba nyina kunoza akazi.
Ku bavuga ko ibura ry’abasoromyi ,ikibazo atari amahugurwa,ari amafaranga make bahabwa, uyu muyobozi yavuze ko bagikemuye kuko buri musoromyi azajya ahabwa amafaranga 80 ku kilo cy’amababi abisi yasoromye, niba usoroma ibilo bike ku munsi ashobora gusoroma 40,uwa byinshi akageza ku 120, ayo mafaranga atari make kuko ari bo ngo batanga menshi ugereranije n’ahandi mu gihugu, uzaza atari umunebwe atazabura kuhakura amukura mu bukene n’imibereho mibi yatewe n’ibyo bibazo byo kubyara imburagihe.
Ati: “Ibitubuza abasoromyi byo ni byinshi cyane,ntibinari mu ruganda rumwe ubisanga mu nganda zose mu gihugu. Twe nka hano i Rusizi, mu busesenguzi twakoze twasanzwe binaterwa n’aho uruganda ruherereye, hafi y’umujyi wa Rusizi, ubonekamo indi mirimo myinshi cyane cyane ku rubyiruko, kubera no guturira imipaka y’ibindi bihugu.”
Yarakomeje ati’’ Ariko ikiruseho ni uko gusoroma icyayi ubwabyo atari akazi koroshye. Ni akazi gasaba ubwitange no kuba biri mu muntu. Hari abaza tukabigisha hashira iminsi bagacika intege bakigendera kuko ugitangira aba asoroma ibilo bike ntahembwe menshi, ari yo mpamvu ku bufatanye n’uriya muryango Health Poverty Action, tuzabikemura, bakigishwa neza bahabwa amafaranga abatunga, tukazabaha akazi burundu bamaze kumenya gusoroma cyinshi kandi cyiza,badacika intege ngo bigendere.’’
Umuyobozi wa Health Poverty Action Nizeyimana Maurice, avuga ko bazabahugura mu mezi 6, babigisha gusoroma neza mu buryo butanga umusaruro mu bwinshi no u bwiza, ku ikubitiro bikazakorwa mu nganda 5 za Rusizi, Nyamasheke, Karongi na Rutsiro mu burengerazuba, mu ntara yose bakazigisha abagera ku 3150, barimo aba Rusizi 620, hibanzwe kuri aba bafite ibibazo by’ubukene, barimo abakobwa babyariye iwabo.
Ngo ayo mezi nashira bazahabwa akazi muri izo nganda bazaba bigishirijwemo, bakazakurikiranwa mu gihe cy’umwaka, kugeza babonye ko babimenye neza,banabikunze,banashobora gusubiza ikibazo cyatumye bigishwa, bikazanakemura ikibazo cyabonekaga mu nganda cyo guhugura abasanzwemo gusa, n’icy’ibura ryabo.
Ikindi kibazo ngo kigiye gushakirwa umuti muri aka kazi, ni icy’uko usanga abize batagakunda, bagahitamo kwitwa abashomeri,abandi bakagaragara mu ngeso mbi zirimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge,ubujura n’uburaya n’ibindi kandi aka zi gahari.
Akavuga ko nikamara gufatwa nk’umwuga,nk’uko bafata ubudozi,ubwubatsi n’indi myuga, kakanahabwa agaciro uhereye muri za Minisiteri bireba, nta kabuza kazitabirwa kakanakemura ibibazo by’ubukene bigaragara mu rubyiruko rwinshi muri iki gihe.
Umwe mu ri aba bakobwa yabwiye Bwiza.com bishimiye kwigishwa uyu mwuga batahaga agaciro, ariko basaba abayobozi kuzanareba ku gishobora kubatunga ku manywa bari mu kazi,kuko igikoma abasanzwemo bahabwa kidahagije ngo uwakoze atange umusaruro wifuzwa, agasaba ko n’abana babo bazitabwaho byuzuye aho mu marerero, n’ibindi byifuzo bazajya babagezaho bakazajya babyumva.
Umuyobozi wungirije w’uruganda rwa Shagasha, Rugamba Innocent, avuga ko byose bizarebwaho,hakazanakorwa n’ikindi batekereza ko kizabafasha, cyo kubashyiriraho iguriro ryiswe ‘Abasoromyi shop’ rizabafasha guhaha kuri make,kugira ngo bazagire ayo basigarana abafasha mu yindi mibereho.
Akarere ka Rusizi karagaragaramo abakobwa benshi batewe inda z’imburagihe bavuga ko bari mu mibereho igoye cyane, abadashoboye gusubira mu ishuri bagasaba gufashwa kubona icyo bakora, hakagaragara n’urubyiruko rw’abasore rwirirwa mu bujura n’ibiyobyabwenge ruvuga ko nta kindi rufite rukora, Meya Dr Kibiriga Anicet akavuga ko iki ari kimwe mu bisubizo bishakishwa bikuraho izo nzitwazo zose.



