Amakuru aturuka mu bakozi ba MTN Rwanda mu mujyi wa Rusizi aravuga ko nyuma yo kubapima icyorezo cya COVID-19, babiri muri bo bagasanga baracyanduye, ubuyobozi bwayo bwahisemo gufunga imiryango icyumweru cyose kuva kuri uyu wa 15 Kamena, kugira ngo hirindwe izindi ngorane zaterwa n’urujya n’uruza rw’abasanzwe bagana serivisi zabo,abanduye bajyanwa kuvurwa abasigaye bashyirwa muri guma mu rugo.
Nk’uko umwe mu bakozi bayo utashatse ko amazina ye ashyirwa ahagaragara yabitangarije Bwiza.com, ngo ku wa Kane no ku wa Gatanu w’icyumweru gishize habayeho gupima abakozi bose ba MTN mu mujyi wa Rusizi, aho ibisubizo biziye kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Kamena basanga babiri baranduye bahita bajyanwa kwa muganga.
Yagize ati: “Imbangukiragutabara yaje kubatwara saa sita z’ijoro ibajyana ahavurirwa n’abandi benshi bamaze kuyigaragaraho muri aka karere, ubu natwe n’ubwo twapimwe, ubwoba ni bwose kuko bariya twakoranaga,twasangiraga, n’ibindi byinshi byaduhuzaga.
Ubwo rero ntitwakwizera ko turi bazima twese kuko nkanjye ndagenda nibonaho ibimenyetso byayo birimo umutwe watangiye kundya cyane, umuriro uba mwinshi ukongera ukagabanuka ariko ntibarampamagara,ndumva ko ngo bashobora kongera kudupima bakareba,ni ho nzamenyera niba hari icyampindutseho,ariko ubwoba bwo ndabufite rwose.’’
Ku byerekeranye n’uku gufunga imiryango, yagize ati: “Nyuma yo kubatwara muri icyo gicuku mu gitondo, twabonye ubutumwa bugufi kuri telefoni buturutse kuri umwe mu bayobozi bacu bugira buti: “Badusabye kuba duhagaze iminsi 7 kuko muri twe hari abasanzwemo COVID-19. Turaba tuyihagaze igihe dutegereje andi mabwiriza.’ Kuva ubwo turi mu ngo zacu ntituzi niba batujyana mu kato cyangwa batureka ariko impungenge zo ntizabura.’’
Avuga ko n’ubwo bababwiye ko baba bahagaze iminsi 7 ariko gusubira ku kazi bizaterwa n’uko bizaba bihagaze kuko ngo iyi minsi ishobora no kurenga, bakazategereza ibyo bazababwira, akagira n’impungenge z’abakiriya bahuraga n’aba banduye kuko baganwaga na benshi ndetse n’imiryango yabo bose, cyane cyane ko atamenye niba hari ababa baraje kubasaba serivisi baba bashyizwe mu kato cyangwa ngo bamenye niba hari muri bo uwaba yarayanduye.
Umwe mu bakorera hafi ya MTN Service Center, imwe mu nyubako 2 zafunzwe yabwiye Bwiza.com ati: Natwe nk’ababegereye n’abakiliya bacu ntitwabura ubwoba kuko baca hano binjira iwabo, ntituzi igihe banduriye, wasanga natwe tuyigendana tutabizi tunanduza abandi kuko ntiturapimwa. Ni ikibazo gikomeye cyane kuko turebye nabi natwe serivisi zacu zahagaragara.’’
Umwe mu bayobozi ba MTN muri muri uyu mujyi na we wasabye ko Bwiza.com itatangaza amazina ye, yemeye aya makuru avuga ko aba babonetse ari uko bafashe umwanzuro wo gupimisha abakozi babo bose.
Ati: “Twapimwe abakozi 39, bariya 2 bakoraga imirimo yo guha serivisi abakiliya bacu bayisangwamo tukaba twabaye dufunze imiryango mu gihe cy’icyumweru cyose kuko hari ibyo turimo twirinda, dusiga umukozi umwe ugomba gutanga serivisi z’ibanze nko gutanga amainite kugira ngo abaturage batabura serivisi zacu, bariya batangira serivisi ku mihanda turabacyura barataha, bo bakazipimisha ku bwabo.’’
Avuga ko bariya banduye bashobora kuba baranduriye ahandi kuko bo bari bafashe ingamba zihamye zo kwirinda, ari yo mpamvu batanduje benshi kuko batazi n’igihe banduriye, agasaba akomeje ubuyobozi bw’Akarere gukangurira abakoresha bose gupimisha abakozi babo, bakareba uko bahagaze nk’uko bo babikoze, kuko ngo iyo batabikora, bari kuzashiduka abakozi bose n’abakiriya babagana barayanduye.
Kuva imirenge ya Nyakarenzo, Mururu,Kamembe, n’igice cya Gihundwe byashyirwa muri gahunda ya ‘Guma mu Rugo’ ku wa mbere Kamena na Nkombo yashyizwemo nyuma, aka karere gakomeje kugaragaramo benshi banduye iki cyorezo n’umubare munini w’abashyirwa mu kato bagiketsweho, ubuzima muri uyu mujyi bukaba busa n’ubwahagaze, icyizere cyo kuva muri guma mu rugo vuba na cyo ari gicye cyane kubera ubwiyongere bw’iyi mibare bwa buri munsi aho kugabanuka.
Twashatse umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem ngo tumubaze ingamba zafashwe n’icyo abona zitanga,avuga ko ataboneka, ari mu nama.


