None tariki ya 6 Kanama, mu mudugudu wa Kiyovu, akagari ka Gakoni, mu murenge wa Muganza, mu karere ka Rusizi haravugwa urupfu rw’abana 2, uwitwaga Mugisha Obed w’imyaka 18 y’amavuko na Muhire Emmanuel w’imyaka 16 bakatiraga icyondo cyo kubumba amatafari munsi y’ umusozi wacukuwe n’abasanzwe bayahabumbira ku mugezi wa Nyacyizirika, uwo musozi wari woroshye cyane kubera amazi y’uwo mugezi ubaridukiraho bahita bapfa.
Nk’uko amakuru Bwiza.com ikesha bamwe mu baturage b’uyu mudugudu n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’akagari ka Gakoni, Asanase Béatrice abivuga, ngo aba bana bigaga mu mwaka wa 2 w’ayisumbuye muri GS du bon conseil Muganza, muri iki gihe batigaga, bakoreshwaga n’uwitwa Rutebuka Samuel mu mirimo yo kubumba , uku gukoresha abana imirimo mu bihe by’impeshyi bikaba byakorwaga bihishe ubuyobozi binakunze kugaragara muri aka karere, cyane cyane mu mirimo y’ubwubatsi.
Gitifu Asanase Béatrice yabwiye Bwiza.com ko hari abaturage bagera ku 8 bari baherutse gufatwa babumbira amatafari muri aka gace, dore ko uyu murenge ngo ufite ubutaka buberanye n’ibumba ry’amatafari ahiye yo kubaka kandi mu bihe nk’ibi by’impeshyi aya matafari aba akenewe cyane kubera ubwubatsi buba burimbanije impande zose, aba ngo bakaba babumbiraga mu masambu yakuwemo abaturage batujwe ku mudugudu kuko kano gace ari ak’amanegeka, aba babumbyi bumvikana na ba nyiraho barahabaha ngo bahabumbire nta cyangombwa kibibemerera bafite, bitanemewe.
Yakomeje avuga ko nyuma yo kuhava k’ubuyobozi bakomeje gukora rwihishwa, mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba zo kuri uyu wa gatatu tariki ya 5 Kanama ,we n’abandi bayobozi bahurujwe n’abaturage bababwira ko abana 2 bakataga icyondo cyo kubumbisha andi matafari kuri uyu wa 6 Kanama, kuko akazi k’uwo munsi bari bakarangije, umusozi w’aho bakatiraga ubaguyeho bagahita bapfa.
Ati’’ Twatabaye dusanga bashizemo umwuka, imirambo yabo ihita ijyanwa mu bitaro bya Gihundwe gukorerwa isuzuma mbere yo gushyingurwa, uwabakoreshaga Rutebuka Samuel utari uhari ahita abura n’ubu inzego z’umutekano ziracyamushakisha.’’
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muganza Ngirabatware James, yemeje aya makuru avuga ko ubwo babagwaga gitumo mu byumweru 2 bishize ari 8 babumba nta burenganzira bafite banabumbira ahatemewe, bamwe banakoresha abana b’abanyeshuri, buri wese yaciwe amande y’amafaranga 50.000 banasinya ko babihagaritse ariko ngo bongeye kwishoramo rwihishwa kugeza ubwo , kuri uyu wa 5 Kanama, ku mugoroba ubuyobozi buhamagajwe bubwirwa ko abo bana bakoreshwaga n’uwo Rutebuka Samuel bahasize ubuzima.
Ati’’ Urupfu rwa bariya bana bigaga mu wa 2 w’ayisumbuye rwatubabaje cyane rwose kandi abo babakoresha twari twabiyamye twanababwiye ko bihanirwa n’amategeko, twanabaciye amande y’amafaranga 50.000 ku bagera ku 8 twafashe babumbira ahatemewe nta n’icyangombwa cyo kubumba ayo matafari bafite n’ibyo gukoresha abana turabibihanangiriza, none aba bana bahasize ubuzima, uwabakoreshaga yahise acika n’ubu aracyashakishwa n’inzego z’umutekano ngo abiryozwe.’’
Abajijwe niba aba bakoresha abana imirimo ivunanye kugeza n’ubwo babura ubuzima bwabo babikora ababyeyi b’aba bana babizi cyangwa niba hari n’ahandi byari bisanzwe biba muri uyu murenge, Gitifu Ngirabatware yagize ati’’ Byigeze kuba cyane cyane mu mirima y’umuceri muri iki gishanga cya Bugarama, turabica burundu, urumva ko byasigaye muri aba babumba amatafari rwihishwa ariko na byo tugiye kubahiga babihanirwe kuko amategeko abahana arahari.’’
Si aha gusa kuko muri iki gihe cy’impeshyi na COVID-19 , bamwe mu babyeyi bavuga ko batamenya igihe abana babacikiye ngo bajye gukorera amafaranga mu mirimo ivunanye nk’iyo, ababakoresha na bo ngo bakabafata kuko babaha udufaranga duke bakabakoresha cyane, ubuyobozi bw’uyu murenge bugasaba ababyeyi kurushaho gukurikirana abana, bakamenya aho birirwa n’ibyo birirwamo, abakoresha aba bana imirimo ivunanye na bo ngo ntibazihanganirwa.


