Abaturage b’Akagari ka Mataba mu Murenge wa Nkungu w’Akarere ka Rusizi, baburaga aho bagurishiriza umusaruro wabo, kuri uyu wa 3 Nyakanga 2020 bashyikirijwe isoko rya kijyambere .
Iri soko ry’ibiribwa,abaturage bari bamaze imyaka myinshi barisaba kuko na bamwe muri bo bageragezaga kugura umusaruro ngo bawucuruze bawugurishirizaga mu muhanda, aho bahoraga bahanganye n’imvura n’izuba uko bisimburana n’ivumbi ryuzura imboga n’imbuto, imihanda mibi ibahuza n’indi mirenge, cyane cyane Nyakabuye na Kamembe igatuma nta modoka yabageraho ngo itware umusaruro mwinshi, kubura kw’isoko bikaba ngo byatumaga buri wese yirwanaho ngo arebe ko yagurisha aho adahendwa bikamusaba kurara agenda ijoro, kuba ribonetse ngo bigatuma banagiye kongera umusaruro.
Iri soko bafunguriwe ku mugaragaro n’umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem. Umwe mu bacururizaga ku muhanda hafi y’aho ryubatse yagize ati: ’’Twabera tubonye isoko twari tumaze imyaka n’imyaniko dusaba. Aha ni ahantu h’ibikorwa by’ubuhinzi cyane kandi abaturage b’ino turi abakozi pe! Ariko twacibwaga intege no kumera nk’abahinga ibitaduteza imbere kubera kubura aho bigurishirizwa. Kuba turibonye bigiye gutuma twongera n’umusaruro kuko nubwo hakiri ibibazo bitarakemuka ariko nibura tuzaba dufite aho dukorera imvura,izuba n’ivumbi ryinshi bitadusimburanaho,dukore ibifite isuku.’’
Yakomeje ati: ’’Mu bibazo twifuza ko na byo byakemurwa byihuse hari uko bariduhaye nta mashanyarazi nta n’amazi birimo, ibigo by’imari biri kure ku buryo ayo ducuruje tutazajya tubona ho tuyabitsa hafi kandi twiyemeje kuribyaza umusaruro, tukifuza ko badusonera umusoro nibura nk’amezi 6 ngo tubashe kwiyubaka.’’
Ayingeneye Bonaventure, umwe mu bahinzi na we ati: ’’Turuhutse kubyuka saa saba z’ijoro tujyana imboga, imbuto n’ibitoki i Kamembe no mu yandi masoko kuko tuzajya tugurishiriza hafi, ariko n’ubundi ubukene ntibushize kuko imihanda itugeza ku masoko y’ahandi ni mibi cyane. Nta modoka yaturuka i Kamembe cyangwa Nyakabuye ngo ize idutwarire umusaruro kuko ntaho yanyura heza. Na byo nibabikemure ahasigaye umusaruro bawutubaze.’’
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, Mushimiyimana Janvier na we yemeza ko kuba n’abageragezaga gucuruza ibyo biribwa babicururizaga mu muhanda nta suku cyari ikibazo, ari yo mpamvu basabye umuryango nyafurika w’ivugabutumwa ( AEE) nk’umufatanyabikorwa wabo kuribubakira bigakorwa, kugira ngo n’amatsinda y’iterambere asanzwe afashwa n’uyu muryango abone aho akorera ibiyateza imbere,akagifata nk’igikorwa cy’indashyikirwa.
Ati: ’’Ni igikorwa cy’ingirakamaro cyane urebye ibibazo kije gukemura, cyane cyane icyo kurara abaturage bagenda ijoro bashobora no kwamburwa n’abajura ngo barajyana umusaruro mu masoko ya kure cyane, ibitaraboneka birakomeza gukorerwa ubuvugizi ariko icy’ingenzi bakibonye.’’
Isoko rirabonetse ariko nta muriro rigira, nta mazi, nta mihanda myiza ibahuza n’abandi, ibi bikaba byatumye basaba gusonerwa imisoro mu mezi 6 kugira ngo babanze bakore bagire icyo babona no kuba ririmo ibitanda 64 gusa kandi ababikeneye barenga 100 ari na rito, umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem yavuze ko ubwo ribonetse n’ibindi bitazatinda.
Ati: ’’Icyihutirwaga cyari uguha abaturage isoko, ibindi na byo biroroshye cyane bizaboneka vuba. Icyakora ku gusonerwa imisoro byo bifite inzira bicamo, sinavuga ubu ngo bakore badasora ntibyaba ari byo, iby’isoko rito byo babanze baribyaze umusaruro n’ibindi bizaza.’’
Iri soko ry’ibiribwa ryuzuye ritwaye amafaranga arenga 12,000,000 rwf, riri mu mudugudu wa Kamajumba, umukozi wa AEE ushinzwe guhuza ibikorwa muri aka karere, Uwitonze Alfred Safi akavuga ko risanze ibindi bikorwa by’iterambere bageza ku baturage b’uyu murenge wa Nkungu, na we agasanga igihe haba hagera imihanda mizima yoroshya ubuhahirane, aka gace kaba ikigega cy’uturere twa Rusizi na Nyamasheke mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.


