Mu bishimishije uhita ubona ukigera mu mujyi rwagati wa Rusizi ni umusigiti w’Abayisilamu utarahamara igihe kinini kuko wubatswe nyuma y’umutingito wa 2008 washegeshe uwo basengeragamo mbere wari ushaje cyane utanajyanye n’igihe, ubwo abayisilamu basorezaga igisibo cya Ramadhan muri Sitade y’Akarere ka Rusizi bavuze ko bashimira Perezida Paul Kagame byinshi yabagejejeho birimo n’uyu musigiti yateye inkunga wubakwa ukaba uri ku rwego rw’imisigiti igezweho mu gihugu.
Mu isengesho risoza igisibo cya Ramadhan kimaze ukwezi kose, nyuma yo gusomerwa ubutumwa rusange bagejejweho n’umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) bubashimira uruhare rwabo mu guteza imbere ubuyisilamu cyane cyane mu gihe cy’imyaka 3 yabanjirije ibihe bya COVID-19 byatumye bigeza kuri byinshi by’ingenzi, Abayisilamu bagera kuri 500 bari bateraniye kuri Sitade y’Akarere ka Rusizi bagejejweho ijambo ry’Imana bateguriwe na Imam w’Akarere ka Rusizi, Sheikh Nsengiyumva Milaji wanaboneyeho umwanya wo kubashimira uburyo bitwaye muri iki gisibo gishize bakora ibikorwa binyuranye by’urukundo,birimo gufasha abatishoboye, n’ibindi, muri byose bakurikiza n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID 19.

Aganira na Bwiza.com nyuma y’iryo sengesho, Sheikh Nsengiyumva Milaji, yavuze ko bishimira byinshi bamaze kugeraho birimo umusigiti ubahesha agaciro wubatse mu mu mujyi rwagati wa Rusizi batewemo inkunga na perezida Kagame.
Ati: “Umunsi nk’uyu ni uw’ibyishimo ku bayisilamu bose bo mu karere ka Rusizi kuko twishimira ibyo tumaze kugeraho dukesha perezida wacu Paul Kagame, birimo umusigiti wubatse muri uyu mujyi ufite agaciro k’amafaranga akabakaba miliyoni 200, muri zo, miliyoni 27 twazihawe na we nk’inkunga, kikaba ari igikorwa cyadushiimishije cyane kuko kuri Leta zabanje nta nkunga nk’iyo twigeze tubona, tukanamushimira agaciro yaduhesheje umunsi nk’uyu ukaba uw’ikiruhuko tukabona uko twishimana n’imiryango yacu mbere bitarabagaho.’’
Arakomeza ati: “Mu bihe bya mbere umunsi nk’uyu hari abirukanwaga ku kazi ngo bagataye bajya gusenga no kwishimana n’imiryango yabo, inshuti n’abavandimwe, ariko ubu uba ari umunsi w’ikiruhuko tugasenga twisanzuye, mbere ya COVID 19 bwo twatumiraga n’inshuti zacu zitari abayisilamu tugasangira tugasabana, iki cyorezo cyabikomye mu nkokora ariko nikirangira tuzongera tujye twishimana n’abandi tunabasangize ku mafunguro twateguye kubera ubwisanzure duhabwa na Leta nziza dufite.’’
Umurutasate Asma uhagarariye abayisilamukazi ba Kamembe na we yishimira aho umuyisilamukazi yavuye n’aho ageze mu iterambere. Ati: “Dufite agaciro kuko mbere wasangaga umuyisilamukazi nta jambo afite,haba mu musigiti no mu rugo rwe, ariko ubu dufite ijambo, umwana w’umuyisilamukazi yiga uko ashaka n’amashuri ashaka mu gihe mbere kubona I Kamembe umuyisilamukazi wize ayisumbuye byabaga ari nko kubona kibonumwe, urangije abona akazi adahejwe no mu myanya ifata ibyemezo, abandi turacuruza tukunganira abagabo mu gihe mbere kwari ugutegereza iposho ry’umugabo yaribura mukaburara, ubu byarahindutse natwe dufite agaciro dukesha perezida wacu Paul Kagame dushima umunsi nk’uyu.’’

Uretse iyi nyubako y’umusigiti igaragara mu mujyi wa Rusizi hafi y’umuhanda wa kaburimbo na wo batagiraga mbere,abayisilamu bo mu karere ka Rusizi bamaze kugera no ku bindi birimo ibigo 3 by’amashuri yisumbuye, inyubako y’ubucuruzi mu mujyi wa Rusizi, kuba bagenda bakwira Akarere kose aho ubasanga no ku Nkombo, Muganza,Rwimbogo na Bweyeye mu gihe mbere biganzaga i Kamembe no Bugarama gusa, Sheikh Kayitsinga Abdalah, umwe mu bavugabutumwa b’iri dini akavuga ko babikesha Leta nziza ibaha ubwisanzure, aho aboneraho gusaba urubyiruko gukura rushyigikira ibimaze kugerwaho, ruharanira kubyongera byose rukabikora rusenga rwita no ku banyantege nke.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


