Abitabiriye imurikagurisha ngarukamawaka ribera mu karere ka Rusizi bishimira ko hari bimwe mu byo bahoraga basaba ngo ribashe kugenda neza byakosotse, hari n’izindi mbogamizi bakigaragaza zishobora kubatera ibihombo ari ubu cyangwa mu myaka iri imbere igihe byaba bidakosowe.
Bamwe mu baryitabiriye barizanyemo ibicuruzwa binyuranye bavuga ko bishimiye imiteguririe yaryo,c yane cyane kuba ryarashyizwe mu mujyi rwagati mu gihe mbere ryajyanwaga muri gare ya Rusizi benshi ntibamenye ko ryanabaye, bagasaba ko bikosorwa bikaba byarumviswe, bavuga ko bakibangamiwe no kuba ritegurwa mu mezi y’imvura nyinshi ntibabashe kubona ababagurira uko babishaka, kuba nanone ritegurwa mu kwezi nk’uku kutabamo amafaranga ahagije ngo babone abaguzi n’iminsi ritegurwaho ikaba mike kuko ngo itagera no mu byumweru 2.

Nyirampakaniye Safina aturuka mu karere ka Huye akaba ari ubwa 3 yitabiriye imurikagurisha nk’iri muri aka karere. Avuga ko iki ari ikibazo gikwiye kwigwaho neza n’ubuyobozi bw’abikorera n’ubw’akarere kuko hari abataza kubera kwikanga igihombo bashobora kuhabonera bitewe n’aya mezi rikorwamo kandi ndi ngo biba kenshi.
Ati’’ batwakira neza rwose nta kibazo ariko hari ibikwiye guhinduka ngo igihe twitabiriye imurikagurisha nk’iri hirindwe ko twakorera mu gihombo aho kunguka kuko ibihe nk’ibi by’imvura iyo iguye nta mukiliya tuba tukibonye, kandi ino ishobora no kwiriza umunsi wose tugahomba kandi hari amezi y’impeshyi byagombye gutegurirwaho bikagenda genza kurushaho.
Ibi abihuriraho na bagenzi be bandi ndetse n’abatuye uturere twa Rusizi na Nyamasheke bavuga ko igihe nk’iki cy’imvura nyinshi bajya kuhagera ngo bagire ibyo bahaha cyangwa berekwa, cyane cyne nk’ibiba byaturutse mu bindi bihugu baba bakeneye kugira ibyo bigiraho imvura nyinshi ikababangamira, abaganiriye na Bwiza.com bose bakaba baragaragaje ibi bibazo nk’imbogamizi zikomeye cyane zikwiye gukosorwa.
Umuyobozi w’aka karere Kayumba Ephrem na we asanga koko igihe nk’iki cy’imvura nyinshi hari byinshi gishobora kubangamira mu migendekere myiza y’igikorwa nk’iki kiba inshuro imwe gusa mu mwaka kandi kiba cyagakwiye kwitabirwa ku rugero rushimishije, gusa ngo hari igihe bigorana kubahiriza ibyifuzo byose uko byakabaye.
Ati’’ ni byo koko birumvikana ko iyo imvura iguye ibangamira byinshi mu gikorwa nk’iki ari yo mpamvu mu gihe cy’izuba koko byarushaho kuba byiza, ariko kandi ni n’igihe cyegereza iminsi mikuru ya Noheli n’ubunani abantu baba bifuza guhaha byinshi bazakenera ku buryo na byo ari byiza, natwe tuba twifuza icyagwa neza abaturage bacu nubwo kenshi hari ibitadushobokera ariko biba byumvikana.’’
Iri murikagurisha rizarasozwa ku wa 9 Ukuboza uyu mwaka, ntirigaragaramo byinshi bikorerwa muri aka karere nubwo ari ho ryabereye, n’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi cyangwa ibikorwa n’urubyiruko bikaba bikiri bike, umuyobozi w’urugaga rw’abikorera muri aka karere Rugamba Théophile akavuga ko batumiwe nubwo batarigaragayemo cyane, ko bishoboka ko ibikorerwa muri aka karere bitaraba byinshi nk’uko byifuzwa, bikwiye kongerwamo imbaraga, icyakora kuba hari abanyamahanga ya kure nka Gana na Misiri baryitabiriye ngo hari irindi somo ryiza bisigira abikorera b’aka karere.

Bamwe mu banyamahanga bereka umuyobozi w’akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem ibyo bazanye kumurikira abatuye aka gace bakenera cyane.


