Abarangije amasomo mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro bo mu murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi, barasaba ubufasha bwiganjemo ubw’ibikoresho kugira ngo bazabashe gushyira mu ngiro ibyo bize.
Ubufasha basaba burimo ubw’ibikoresho byo gushyira mu bikorwa ibyo bize ngo babashe kubibyaza umusaruro, kubona aho bakorera heza babasha kubona ababagana uko babyifuza no kubumbirwa hamwe ngo babashe gupiganira amasoko nk’abasanzwe ku isoko ry’umurimo,ni byo bisabwa.
Uko ari 62 barimo 10 bize kuboha imipira na za sharupe, 20 bize gukora inkweto mu mpu n’abandi 32 bize kudoda imyenda mu buryo busanzwe.
Bahuriza ku kuba kwiga ari kimwe ariko gukora ibyo wize ari ikindi kuko, nk’abize ubudozi bavuga ko kubona imashini zidoda bitaborohera kuko imwe igura amafaranga 120, 000 Rwf.
abize kuboha imipira bo ngo imashini imwe igura amafaranga 350,000 Rwf, mu gihe abize gukora inkweto mu mpu kuzibona bitoroshye, bakavuga ko igihe baba badafashijwe ngo banafashwe kwishyira hamwe mu matsinda ibyo bize byababera imfabusa, nk’uko Mukarugina Marie Grace wo mu kagari ka Gahinga muri uyu murenge abisobanura.
Ati: “Badufashirije abana kwiga kuko tutishoboye basanga bitagarukira aho natwe batwigisha imyuga turabibashimira cyane, ariko twifuza ko banadufasha kubona ibikoresho n’aho dukorera habasha kudufasha kwiteza imbere, kuko iyo wigishije umuntu umwuga atabasha kwibonera ibikoresho byo kuwushyira mu bikorwa aragenda agahera mu rugo akanibagirwa ibyo yize kandi ntitwifuza ko byatubaho.’’
Uwimana Adelice yunzemo ati: “Nanjye nagize amahirwe banyigisha kudoda imyenda, nanahawe impamyabushobozi uyu munsi ariko igihe cyose naba ntarabona imashini ngo ntangire ndode nta musaruro nabyaza aya mahirwe, ni yo mpamvu dusaba uyu mushinga (wabigishije) itorero ADEPR n’ubuyobozi bw’uyu murenge kudufasha kubyaza umusaruro amahirwe baduhaye kuko twe tutabyishoboza.’’
Ni na byo bivugwa na Hasani Aret Nadja w’imyaka 18 wize gukora inkweto mu mpu, uvuga ko kubona impu n’imashini zizitunganya atabyigondera kubera ubukene bw’ababyeyi, agasaba ko ababigisha bajya batera n’intambwe yo kubaha ibikoresho nubwo babibakopa.
Umushumba wa ADEPR paruwasi ya Cyirabyo, Rév. Serugaba Karaha Jacques abaha icyizere avuga ko bagiye kubumbirwa hamwe ikibonetse bakazagihabwa.
Ati: “Ibyo basaba nitumara kubabumbira mu matsinda tuzabafasha ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo babone ibyo bikoresho, aho bakorera n’ibyo bakora; kuko natwe tutakwifuza ko ubumenyi bakuye aha bwabapfira ubusa,byanatuma na bagenzi babo bandi tuzajya twigisha bazajya barangiza bakabasanga, kubyaza umusaruro ubumenyi bwabo bikoroha.’’
Umunyambanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mururu, Ingabire Joyeux, avuga ko nubwo muri uyu murenge abatunzwe n’imyuga nk’iyi bakiri bake kuko usanga abenshi bari mu buhinzi, ubworozi n’ubucuruzi,ariko ko abayirangiza babumbirwa hamwe bagahuzwa n’ibigo by’imari, bagahabwa inguzanyo bagakora bishyura baniteza imbere, abafite ubushobozi na bo bakagira uburyo bafashwa kububyaza umusaruro.
Umuyobozi mu mishinga iterwa inkunga na Compassion mu karere ka Rusizi, Nkurunziza Daniel, we abasaba gukorera ku ntego kugira ngo n’impinduka mu iterambere bashaka bazazigereho bitabagoye, ariko birinda kudategereza buri gihe ak’imuhana.


