Nyuma y’iminsi 25 Ngabonziza Eric w’imyaka 28 arembeye mu bitaro bya CHUB mu karere ka Huye arwajwe n’umugore we Icyimanimpaye Jeannette w’imyaka 26 ,nyuma yo guhira mu nzu bombi, bamaze amezi 4 gusa barushinze, bagatabarwa batarakongoka ,ibyari mu nzu byose ntibarokore na kimwe, bagarutse iwabo mu mujyi wa Rusizi ku wa Mutarama 2022, batahira mu nzu bakodesherejwe by’igihe gito n’abagore bishyize hamwe, bashimira ababatabaye bose banagaragaza ko bagikeneye ubufasha ngo biyubake.
Mu kiganiro na Bwiza.com ubwo yabasangaga aho bakodesherejwe n’abo bagore ku kadashya mu kagari ka Kamurera mu murenge wa Kamembe muri aka karere, Ngabonziza Eric yasobanuye bihagije uko byabagendekeye anashimira ababatabaye mu buryo bunyuranye bose,anavuga ko bagikeneye ubufasha kuko kugeza ubu nta kindi barebaho nyuma yo guhisha ibyari mu nzu byose.

Ati’’ Twashyingiwe ku wa 12 Kanama 2021, mu ma saa munanai z’igicuku zo ku wa 13 Ukuboza,tumaze amezi 4 gusa turushinze, turyamye nkangukira hejuru nsanga inzu yose iri gushya umuriro watangiye gusatira n’icyumba twari turyamyemo,kuko twayiraragamo turi 2 gusa, ngerageza kwirwanaho ngo nkingure biranga kuko nari ndi gushya bikaze,ubushyuhe bwinshi bw’umuriro bwageze mu cyumba twararagamo,najya gukingura ngashya cyane,mpitamo guhebera urwaje.’’
Avuga ko yagerageje ibishoboka byose byabakiza biranga, yajya gushakisha uko basohoka mu cyumba bari barimo umwotsi mwinshi n’ubushyuhe bikabagarura,batabaza ijwi ntirirenge aho, yigira inama yu kumena ibirahuri by’idirishya barimo n’intoki ari bwo byamusatuye ukuboko amaraso atangira kududubiza ari menshi, ariko bituma noneho ijwi ry’umugore watabazaga cyane rigera hanze babona gutabarwa ariko we yamaze kugwa hasi umwuka usa n’uwamushizemo.
Ati’’ Nagerageje ibishoboka byose ngo ndengere umugore n’umwana atwite, ndemera ndashya, ibitugu,amaboko n’igice cy’umugongo cyose hafi gukongoka,numva n’iyo napfa ariko umugore n’umwana wanjye bakabaho.
Mbonye bikomeye ibirahuri by’idirishya bimaze kunkomeretsa bikomeye ukuboko amaraso avirirana, nurira igitanda nkubita palafo irashwanyuka,nkubise ibati nshakisha hose umuriro wari warigezemo urankubita nikubita hasi,umwuka urahera kubera umwotsi mwinshi, ibyakurikiyeho sinabimenye, nongeye kwikangura maze iminsi 4 mu bitaro bya CHUB.’’
Avuga ko mu byahiriyemo harimo n’amafaranga 100.000 yari yazanye ari bukuremo 50.000 yishyura iyo nzu, agashimira buri wese witanze ngo ibyabo bimenyekane babashe kwivuza no kubona akambaro.
Ati’’ Ndashimira cyane mbere na mbere uwari umuturanyi wanjye waciye urugi n’ishoka tukabasha gusohoka n’umukecuru wari unshumbikiye wamutabaje kuko iyo hashira iminota 3 yonyine tutaratabarwa bari gusanga ivu risa.
Sinanakwibagirwa umusore waje ambaririza mu bitaro akambwira ko inkuru yanjye yayisomye mu kinyamakuru akanzanira iyi pantalo nambaye n’umugabo wanzaniye uyu mupira ari yo myambaro mfite imbere n’inyuma, bombi bambwira ko batuye I Huye,babinzaniye nyuma yo gusoma inkuru zanjye bakanamenya ko ari ho ndwariye, byanyigishije byinshi kuko nari nahageze nta kenda nambaye,Imana izabahe umugisha.
Yarakomeje ati’’ Sinabura gushimira byimazeyo kandi ikinyamakuru Bwiza.com cyadutabaye kare,kigasakaza iyo nkuru hose kidutabariza, ngashimira abagore ba hano mu mujyi wa Rusizi bishyize hamwe bakatugemurira,bakadukodeshereza inzu dushyikiramo amezi 2,bagakomeza no kutubera ababyeyi muri byose.
Nkanashimira cyane umuryango Baho United Family Club w’abishyize hamwe basanzwe basura abatagira kivurira mu bitaro bya Gihundwe n’ahandi muri uyu mujyi,na bo batwoherereje amafaranga adutunga, ndetse n’abayobozi b’itorero ryacu Methodiste Libre paruwasi ya Kamembe n’abandi dusengana muri iryo torero bakomeje kutuba hafi mu masengesho n’ubundi bufasha banakomeje, n’abapolisi badusanze mu bitaro bya Gihundwe mu rukerera rwo ku wa 13 Ukuboza bakaduhumuriza,ubuyobozi bw’umurenge wa Kamembe n’abandi bose badutabaye mu buryo bunyuranye,ariko cyane cyane Imana yabakoresheje ibyo byose.’’
Icyimanimpaye Jeannette avuga ko akurikije uko umugabo we yamwitangiye n’uwo atwite,asanga ari intwari nk’uko n’abasomyi ba Bwiza.com bagiye babigarukaho. Ati’’ Umugabo wanjye ni itwari pe, nta wundi namunganya kuri iyi isi kuko urebye uko byari bimeze n’ukuntu yemeye gushya hafi gukongoka andengera kuko iyo atahaba n’ubu mba ntacyibukwa, mbona ko abavuga ko urukundo rutakibaho babeshya ,jye nararwiboneye rwose. ‘’
Yarakomeje ati’’Bamaze guca urugi aryamye hasi asa n’uwashizemo umwuka kubera umuriro w’ibati wamukubise,ndamukurubana hamwe n’abasore 4 bamumfashije, nanjye ngashimira umugore wanjugunyiye agatenge hanze nambara kuko twari twambaye ubusa buri buri twembi akananjugunyira agasharupe mwambika, n’abamutwaye mu maboko kugera kwa muganga, kuko nahageze nahungabanye, abankoreye ibyo byose nta n’umwe namenye, n’abaganga batwitayeho. Uriya wari umunsi mubi cyane.’’
Bavuga ko kugeza ubu,uretse inzu bakodesherejwe n’aba bagore n’ibikoresho bike by’ibanze babahaye, nta kindi bafite, n’ababasuye babicaza ku mukeka bahawe n’undi mubyeyi w’umugira neza, bafite imyambaro bambaye gusa, bagasaba ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi n’abandi bagiraneza kubagoboka ngo nibura babone aho baba,dore ko bombi nta n’akazi gafatika bagiraga,ari ibiraka, bakavuga ariko ko Imana yabarinze inkongi itazanabura kubitaho.
Niyonsaba Jeanne d’Arc usanzwe ahagarariye inama y’igihugu y’abagore muri aka karere,avuga ko nyuma yo gusoma inkuru y’aba bageni,yakusanije abagore 60 batandukanye,bakabasha kubona buriya bukode n’ibikoresho bike by’ibanze,na we akaba abatabariza.
Ati’’ Barababaye pe! Twakoze uko dushoboye kandi no mu rwego rwa CNF hari icyo duteganya,ariko n’abandi bose bafite umutima utabara bagira icyo bakorera uriya muryango wari ugishingwa,cyane cyane ko mu mezi make uzaba ubonye n’uruhinja,kandi umugabo aracyamerewe nabi ntiyagira akazi ajyaho ngo ashakishe,n’umugore ntacyo yakoraga gifatika.’’

Ndayambaje Alphonse,umwe mu bagize Baho United Family Club na yo yabagobotse muri biriya bihe,ati’’ Natwe tukimara gusoma iriya nkuru mu kinyamakuru Bwiza.com twakozwe ku mutima n’uriya muryango dukora uko dushoboye turawusura,tuzanakomeza,tukawusaba gukomera no kutiheba kuko duhari , tuwukunda,ni na wo muhamagaro wacu. Tugashimira n’abanyarusizi umutima utabara baweretse, tukazakomeza gukora uko dushoboye umugabo agafashwa kwivuza neza.’’
Bavuga ko nubwo amatelefoni yabo yose yahiye batarabona ubundi buryo bw’itumanaho,ariko uwagira inkunga abaha yayinyuza kuri 0783166412 y’uwitwa Ntawiheba Joséphine.
Gitifu w’umurenge wa Kamembe, Nsengiyumva Vincent de Paul, yatangarije Bwiza.com ko umurenge wamaze kubona ibaruwa yabo isaba ubufasha,wanababajwe cyane n’ibyababayeho, witeguye kugira ubufasha ubagenera, agashimira n’abandi bose bakomeje kubereka umutima w’impuhwe.


