Bafungura ku mugaragaro urugo mbonezamikurire rwa Gashonga

Rusizi: Bagaragarijwe uruhare rw’ingo mbonezamikurire ku mutekano w’abana bato

Abaturage ba tumwe mu tugari tw’imirenge ya Nzahaha, Rwimbogo na Gashonga mu karere ka Ruzizi, barishimira ko abana babo bato bahawe ingo mbonezamikurire zatumye batekana mu gihe ababyeyi babo bagiye mumirimo.Babigaragarije mu gikorwa cyo gutaha ku mugaragaro izo ngo, zubatswe ku nkunga na Help a Child Rwanda.

Akarere ka Rusizi kavuga ko, ku bufatanye na Kiliziya Gatolika, itorero ADEPR, n’umuryango nyafurika w’ivugabutumwa (AEE), ku nkunga ya Help a child Rwanda, hubatswe ingo mbonezamikurire y’abana bato zo ku rwego rushimishije, zifite ibikorwa remezo bihagije, n’abarezi bahembwa na Leta.

Byagaragajwe mu muhango wo gutaha ingo 9 mbonezamikurire tariki 7 Ukuboza, mu mirenge ya Nzahaha, Rwimbogo na Gashonga, ababyeyi bahafite abana bakaba barishimiye iki gikorwa cyabafashije kubonera umutekano abana babo.

Ngo mbere yo kuzihabwa bahoranaga ikibazo cyo kubona aho babasiga hizewe, bagiye mu mirimo yabo ya buri munsi.

Bafungura ku mugaragaro urugo mbonezamikurire rwa Gashonga
Bafungura ku mugaragaro urugo mbonezamikurire rwa Gashonga

Umwe mu babyeyi bahafite abana bato, Uwamwiza Sylvie, yashimiye aba bafatanyabikorwa b’akarere ka Rusizi kuri iki gikorwa cy’ingirakamaro bari bategereje. Ati: “Mbonye aho nzajya nsiga umwana ngiye mu kazi, kuko nahoranaga ibibazo by’aho namusiga hizewe.’’

Akomeza avuga ariko ko ingo mbonezamikurire y’abana bato zidasimbura inshingano z’ababyeyi ku bana babo, agakebura bagenzi be abibutsa kurushaho gukunda abana babo,kuko bitera umwana kunezerwa no gukura neza mu gihagararo no mu bwenge.

Anakebura ababyeyi usangana buri gihe imvugo zikanga abana, ntibanabagaragarize urukundo mu buryo buhagije, kuko bitera abana ipfunwe no kubura ibyishimo byabatera imikurire myiza, haba ku mubiri no mu bwenge.

Mbarushimana Wellars ukuriye abarerera mu rugo mbonezamikurire rwa Rango mu murenge wa Gashonga rurererwamo abana 80, avuga ko mbere yo kuruhabwa mu myaka ishize, abana babo bari bandagaye, bamwe bashobora no guhohoterwa ababyeyi babo bagiye gukorera kure y’ingo zabo.

Ati: “Ni igisubizo cyiza dushimira cyane Leta yacu n’aba bafatanyabaikorwa bayo,kuko abana bacu bagiye kurushaho gufunguka mu mitekerereze, bikazabafasha gukura bategura imbere habo heza,kuruta uko bari kuzakurira mu mibereho bari barimo mbere.’’

Harindintwali Patrick,umwe mu barezi,avuga ko yababazwaga no kubona hari bamwe mu bana badahabwa izi serivisi kubera ubukene. Basigwaga mu ngo hirya no hino, batagira ubitaho byuzuye. Ati: “Turashimira Help a Child Rwanda na Leta batekereje ko n’abita kuri aba bana bahembwa umushahara uhoraho, byaduteye natwe imbaraga zo kurushaho gutanga umusaruro dusabwa.’’

Nyiracumi Rachel ushinzwe kwita ku bana bato bari munsi y’imyaka 8 muri Help a child Rwanda, avuga ko nubwo akamaro k’izi ngo mbonezamikurire ari ntagereranywa, zidasimbura ababyeyi mu mirerere y’abana babo. Ati: “Umubyeyi agomba kumenya ko uruhare rwe ari ntagereranywa mu kwita ku mikurire y’umwana,haba mu bushobozi bw’amafaranga,ubw’umwanya,ubw’ibitekerezo n’ibindi. Ikindi tubakangurira ni ukuboneza urubyaro kuko abana barenze ubushobozi bw’uwababyaye bahinduka umutwaro.’’

 Abayobozi bari kumwe na bamwe mu bana bato barererwa mu ngo mbonezamikurire nshya
Abayobozi bari kumwe na bamwe mu bana bato barererwa mu ngo mbonezamikurire nshya

Ingendo za kure ni imbogamizi ku bana bato

Mu mbogamizi abazishyikirijwe bagaragaza,harimo ko hari abandi bana bagikora ingendo ndende bazigana, kuko mu midugudu babarizwamo zitarahubakwa, bakigana izo mu ngo z’abajyanama b’ubuzima, ntibahabwe serivisi nk’izirimuri izi zindi, bagasaba ko n’abo bakwitabwaho.

Abarerera mu i Rangomu murenge wa Gashonga, banongeraho ibibazo by’ amazi n’amashanyarazi bitarahagezwa kandi bihakenewe cyane.

Uwitonze Alfred Safi,umuhuzabikorwa wa AEE mu karere ka Rusizi, avuga ko bigiye gushakirwa ibisubizo ku bufatanye n’akarere n’izindi nzego. Ati: “Amashanyarazi n’amazi na byo Leta izabihageza vuba, ariko ku byerekeranye n’amazi twabahaye ibigega barekeramo ay’imvura yabafasha ku isuku no mu yindi irimo.’’

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ndagijimana Louis Munyemanzi avuga ko hakiri byinshi byo gukorwa ngo buri mudugudu ugire urugo mbonezamikurire rwujuje ibisabwa byose, ko ariko bitazatinda kugerwaho ku bufatanye n’aba bafatanyabikorwa.

Anagaragaza imbogamizi zirimo izijyanye n’imyumvire ya bamwe mu babyeyi ku ruhare rwabo muri iyi gahunda, ariko ko buhoro buhoro izagenda ihinduka.

Indi mbogamizi ngo ni abarezi b’aba bana kuko bataba barabyize muri za TTC, agasaba MINEDUC kwihutisha ibyo kongeramo amasomo arebana n’imikurire y’abanamuri za TTC, ngo bajye barerwa n’ababihuguriwe.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryika ku bana (UNICEF), ku bijyanye n’urenganzira bw’umwana mu Rwanda, rivuga ko hakiri intambwe yo gutera mu kuzamura urwego rw’ingo mbonezamikurire cyane cyane mu bice by’icyaro, rikagira inama Leta kugira ingengo y’imari ihagije muri uru rwego,hakanakorwa ibishoboka byose ngo izo serivisi zigere ku bana bose, harimo n’abo mu miryango itishoboye.

Ababyeyi, abarezi n'abayobozi mu bufatanye mu mirerere y'abana bato mu ngo mbonezamikurire
Ababyeyi, abarezi n’abayobozi mu bufatanye mu mirerere y’abana bato mu ngo mbonezamikurire

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *