Aha bahabwaga umuceri w'iminsi mikuru, basaba ko wazongerwa

Rusizi: Barasaba ko kwifuza umuceri kandi bawuhinga byarangira burundu

Abahinzi b’umuceri mu kibaya cya Bugarama bavuga ko n’ubwo hari ikigenda gihinduka ku cyo bahoraga binubira cyo kwifuza umuceri barya kandi bawuhinga, kuko batawuhabwaga cyangwa bagahabwa intica ntikize itagize icyo ibamariye, bakarya ubahenze ku masoko nk’abatawuhinga, barasaba ko uwo bahabwa ubu wakwiyongera.

Bavuga ko mbere ya 2012, igishanga kitarasaranganywa nta n’amakoperative yahabaga, uwejeje umuceri akawusekuza ku tumashini twahabaga akawucyura uko wakabaye, akagurisha uwo ashaka undi akawusangira n’umuryango we n’abari kure akaboherereza, mu minsi mikuru nk’iyi isoza umwaka ntibahangayike.

Ngo aho igishanga gisaranganirijwe n’inganda ziwutunganya zihageze, umwaka wa mbere nta n’ikilo bahawe,icyo gihe ngo babwirwaga ko ari ukugira ngo hamenyekane neza ingano y’umuceri uhera, ko bawutwayeho itamenyekana, bawugura ku isoko ubahenze nk’abandi bose.

Ngo batangiye kwinuba ubuyobozi ububona ko ari ikibazo gikomeye cyane, batangira guhabwa uwo barya,uhinga boloke (blocs) 4 agahabwa imifuka 2 y’udatonoye,ufite boloke 2 agahabwa umwe, kandi umufuka udatonoye iyo utonowe uvamo ibilo 67 gusa, na bwo abafite imiryango minini n’ababo batuye kure bari kuwukeneraho induru ikomeza kuba ndende kuko batabonaga icyo babaha.

Ukwitegetse Mawuwa wo muri koperative Ejo heza muhinzi w’umuceri( KEHMU) ati: “Byakomeje kutubabaza kubona umuntu yifuza agaceri kandi avunika awuhinga, n’igiciro bawuduhagaho ari gito cyane, hiyungukira inganda, twe tumeze nk’abatahira aho. Dukomeza urusaku, kugeza mu isarura rishize ubwo batangiye noneho kuwuduha badashingiye ku maboloke ahubwo bashingiye ku wo buri wese yeza, bakaduha 20% by’udatonoye umuhinzi yasaruye, aho hari abahabwa imifuka 2 y’udatonoye, watonorwa ukaba ibilo 134.’’

Uyu ariko na wo ngo nubwo bamwe babona uhagije,ari n’intambwe ikomeye imaze guterwa ugereranije n’aho bavuye, hari ababona ukiri muke,cyane cyane abatunze imiryango minini iwukenera, bavuga ko kubera uburyo uhenze ku isoko,bakwiye kuwongererwa, aho kuzajya kuwugura ku abutiki nk’abatawuhinga, nta n’amafaranga bafite.

Mu kiganiro n’abahinzi ba koperative ya KEHMU, ubwo bari ku kibuga bawanikaho baje gufata uw’iminsi mikuru koperative yabo yabageneye, dore ko n’ibyo ngo ari yo n’iyitwa KOIMUNYA zibikora zonyine, izindi ngo zitaratera iyi ntambwe yo kubagenera uwo bazaha abana mu minsi mikuru isoza umwaka, bamwe babwiye umunyamakuru wa Bwiza.com ko bifuza ko nibura bahabwa 30% y’uwo bahinga.

Nsanzurwimo Léonard w’imyaka 64,umaze imyaka 28 awuhinga, ati: “Nk’ubu mfite abana 9, bose bubatse. Mbere bampa umufuka umwe bwo nta n’ikilo nabohererezaga, bagahora bambaza icyo mvunikira niba ndashobora kubaha ku musaruro. Ubu mpabwa ibiri nubwo iyo inganda zimaze kuwutunganya usigara ari ibilo 134, nshobora kubohererezaho gake ariko ngasigara iheruheru kandi ino ikilo cy’umuceri mugufi utonoye ku mangazini ni amafaranga 1300, umuremure ni 1500. Nibura baduhaye 30% byagira uruhengekero.’’

Yongeyeho ati: “Mu by’ukuri turashimira cyane ubuyobozi bwa koperative yacu iyi ntambwe yo kuduha uw’iminsi mikuru kuko byabaga mu yitwa KOIMUNYA gusa,twe bikaba ari ubwa 2 bibaye, ubwa mbere kwari ukutugoboka muri COVID-19, ariko nibatere n’intambwe yo kujya bawuduhana n’akanyama k’iyo minsi mikuru ntituwurye wonyine, n’icyo cyifuzo cya 30% bakizirikane kuko turavunika, tugahabwa make ku kilo,ntagire icyo atumarira.’’

Akandi karengane bamwe bavuga ko bagiraga ngo ni uko,uwabonaga atakwihanganira kubura umuceri awejeje, agacisha nk’ibilo 5 ku ruhande bikamenyekana, yahitaga yamburwa uwo yahinze wose ukitwa uwa koperative, icyakora ngo batangiye kubaha ako gake,icyo cyavuyeho, hari abahababariye.

Umuyobozi w’iyi koperative Twagiramungu John, yabwiye Bwiza.com ko, koko mbere abahinzi baharenganiraga cyane kukobatakaga inzara bahinga, bahabwaga gake bajya kurya, no kuzawugura ku isoko nk’abandi bigoranye, ariko uko ibihe bihita hari impinduka.

Ati: “Cyari ikibazo gikomeye cyane koko,kumva uhinga umwana akifuza ku byo wahinze,ntawe bitababaza. Ubu rero uko ubuyobozi mu makoperative bugenda buhinduka hari n’impindukanziza buzana. Guhera ku ihinga rishize twatangiye kubaha 20% by’uwo beza duhereye ku musaruro, kuko mbere hareberwa ku buso bw’umurima. Hari abahuraga n’ibiza cyangwa kurumbya ntibagire icyo bahabwa,ariko ubu nta watahira aho nka mbere.’’

Ku cyifuzo cy’uko wakongerwa n’uw’iminsi mikuru ukongerwa bakanahabwa n’uburisho ati: “Rwose nta kibazo, uwakumva uwo atwara ari muke yaza akabitugaragariza tukawumwongerera,ariko bikazaba byiza kurushaho bikorewe mu nama y’inteko rusange kuko 20% bamwe bavuga ko uhagije. N’icyo cy’uburisho bw’uw’iminsi mikuru twakemeye,ubutaha kizakorwa,kuko dushaka ko umuhinzi yishima, ntahinge ngo yifuze ibyo ahinga nk’udahinga kandi imvune yo muri ubu buhinzi twese tuyizi.”

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ndagijimana Louis Munyemanzi, avuga ko ari uburenganzira bwabo kurya ku musaruro uwabo ukabahaza, ko ubuyobozi butabyivangamo, igihe babona bahabwa muke, babyiga mu nteko rusange zabo, bakawongera, kuko n’aha bageze bahifuzaga.

Ikibazo cyo kutarya ku muceri bahinga n’icy’igiciro gihora hasi, bigasa n’aho inganda ziwutunganya ari zo ziyungukira bo bakamera nk’abakorera ubusa, kandi zibagurira udatonoye, zikunguka k’utonoye n’ibisigazwa byawo kuko byose zibigurisha, zitabibaha, uyu muyobozi avuga ko kigenda gisubizwa kuko nk’uyu mwaka igiciro bateganya ko kiziyongera mu buryo bazishimira.

Biteganijwe ko mu isarura riri imbere,nk’uko Visi Meya Ndagijimana Louis Munyemanzi akomeza abivuga, umuceri mugufi bita kigoli uzagura amafaranga 450 ku kilo cy’udatonoye, uw’intete ziringaniye ukazagura 448 ku kilo, uwo mu Bugarama kuko hafi ya wose ari muremure uzagera kuri 454 ku kilo, Basomati ikazagura 658. Akikeza abahinzi ba Bugarama ko ubuyobozi buzavugana n’inganda zaho zikagira andi zongeraho, akumva bibazashimisha kabuza,keretse ngo usanzwe n’ubundi ari indashima.

Aha bahabwaga umuceri w'iminsi mikuru, basaba ko wazongerwa
Aha bahabwaga umuceri w’iminsi mikuru, basaba ko wazongerwa

Twagiramungu Jean avuga ko kumva ibyifuzo by'abahinzi bizaba imbarutso y'iyongerwa ry'umusaruro
Twagiramungu Jean avuga ko kumva ibyifuzo by’abahinzi bizaba imbarutso y’iyongerwa ry’umusaruro

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *