Ubuyobozi bw’ishuri ryisumbuye rya Gishoma riri mu murenge wa Rwimbogo mu karere ka Rusizi buvuga ko bumaze guha ubumenyi bw’ibanze abanyeshuri bose baryigamo kubijyanye n’icyorezo cya Coronavirus,uko cyandura ,uburyo bwo kucyirinda n’uburyo uwo cyagezeho yakwifata kugira ngo abanyeshuri bakigireho ubumenyi bwose bukenewe, bagasabwa kudakinisha inama bakigirwaho.
Ubwo Bwiza.com yagendaga mu bigo bimwe na bimwe by’amashuri muri aka karere ireba uburyo abanyeshuri bitwaye nyuma y’ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus mu bihugu byinshi by’isi, yasanze abanyeshuri bo mu ishuri ryisumbuye rya Gishoma bigishwa uburyo bwo gufata ingamba zo kucyirinda,cyane cyane hashingiwe ku mabwiriza yatanzwe na Minisitiri w’intebe ndetse n’uw’uburezi.
Mu gushaka kumenya niba abanyeshuri basobanukiwe bihagije n’iki cyorezo, Bwiza.com yaganiriye na bamwe muri bo bayitangariza ko hari byinshi bamaze kuyimenyaho nk’ishuri ryigisha amasiyanse baba bagomba no guhora kuri mudasobwa ngo bamenye umunsi ku munsi ibyacyo uko byifashe, ariko ko bakeneye kukimenyaho byinshi mu buryo bwimbitse.
Hagenimana Théophile wiga mu wa 6 ubugenge, ubutabire n’ibinyabuzima yagize ati’’ ni icyorezo kiduteye impungenge cyane nk’abanyeshuri kuko iyo twumva umubare munini w’amashuri amaze gufunga imiryango hirya no hino ku isi kubera cyo natwe ntitwabura impungenge ni yo mpamvu twigishijwe gukaza ingamba zo kucyirinda.’’
Yarakomeje ati’’ Ubuyobozi bw’ishuri bwatwijeje ko ku marembo y’ishuri aho binjirira baza mu kigo hagiye gushyirwa Lavabo 2 kugira ngo uwinjiye wese akarabe intoki, n’ingamba z’isuku mu kigo zikarushaho gukazwa,gusuhuzanya dukorana mu ntoki tukabihagarika, nkumva nanasaba bagenzi banjye kwirinda ubwoba cyane bwababuza kwiga kugeza igihe tuzagenda tubonera andi mabwiriza.’’
Mugenzi we Nikubwayo Yvette na we yagize ati’’ Turashima imbaraga ubuyobozi bw’ishuri n’abarezi bacu bashyira mu kudukangurira kwirinda iki cyorezo,ariko twifuza ko,nk’ishuri ry’amasiyanse twabona nk’inzobere z’abaganga zarushaho kukidusobanurira byimbitse kugira ngo natwe tube twagisobanurira abandi nk’igihe twazaba tugeze mu ngo.’’
Umuyobozi w’iri shuri Mwitaba Anaclet avuga ko nka rimwe mu mashuri 2 mu karere yigisha amasiyans kandi rihora rifite intego yo gutsinda cyane ritifuza icyakoma mu nkokora iyo ntego ari yo mpamvu ibyo abanyeshuri bifuza byose kumenya kuri iki cyorezo gishobora no kubahagarikira amasomo igihe cyakomeza gukwirakwira babigezwaho.
Yagize ati’’ Baravuga ukuri,nk’abana biga amasiyanse kubabwira byimbitse kuri iki cyorezo ngo babe babibwira n’abandi mu buryo bwa gihanga ni ingenzi cyane,ari yo mpamvu twasabye abarimu bigisha amasiyanse kurushaho kukibasobanurira neza, bitabujije ko n’abaganga b’inzobere muri ubu bumenyi twabazana bakabasobanurira, tukabasaba kudakinisha inama zose bahabwa cyane cyane iz’isuku,kuko kwirinda ngo biruta kwivuza.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem,avuga ko kuba iki cyorezo cyageze no mu Rwanda, uretse n’abanyeshuri, abaturage bose bagomba kumva inama bagirwa mu bukangurambaga bwo kucyirinda . Ati’’ Ubukangurambaga dutanga no mu mashuri yose burakorwa kuko twahereye ku bayobozi babo kandi turanakurikirana ko mu mashuri byumvikana neza, tugasaba ko amabwiriza yose bahabwa yubahirizwa uko ari mu baturage bose ngo babashe kwirinda.’’
Icyorezo cya Coronavirus kimaze kugera mu bihugu byinshi by’isi birimo n’uRwanda,aho bivugwa ko abarenga 134.000 bamaze gufatwa kandi iyi mibare igenda yiyongera,abarenga 5000 kikaba kimaze kubahitana, ingamba zidasanzwe zikaba zikomeje gufatwa mu bihugu byose ngo kibashe guhashywa no kwirindwa.


