Abahinzi b’umuceri mu kibaya cya Bugarama bavuga ko ari ubwa mbere kuva batangira kuwuhinga muri iki kibaya igiciro cy’umuremure udatonoye bahabwa n’inganda ziwutunganya kigeze ku mafaranga 350 ku kilo, kuko ayo bagiye bahabwa mu myaka yatambutse ngo yabaga ari intica ntikize, iri zamuka ry’igiciro rigaterwa n’uko Leta yakuyeho uburyo inganda zabunamagaho bwitwa’’ Zonning.’’
Baganira na Bwiza.com,aba bahinzi bavuze ko mu myaka yabanje kugera muri za 2010 imirima y’umuceri yari yarikubiwe n’abantu bake cyane abandi bicwa n’inzara,Leta ibibonye ishyiraho gahunda y’isaranganya ry’imirima benshi batangira kuwuhinga ariko igiciro gikomeza kuba gito cyane,biza guhumira ku mirari mu myaka yakurikiyeho ahashyizweho icyitwa ‘’Zonning’’,bukaba bwari uburyo bukumira inganda zo hanze y’aka karere kugura umusaruro wabo, kuko ngo aho ubu buryo bukoreshwa inganda zegereye abahinzi ziba zihariye isoko bikabatera s kubura urundi rwinyagamburiro ku musaruro wabo.

Ikindi kibabaje cyateraga ubu buryo bwa ‘’Zonning’’ kubakenesha, ngo ni uko izi nganda zavugaga ko nta yandi merekezo abahinzi babona niba batemeye igiciro zibaha, n’umuceri wabo zarawutwaraga ku madeni irindi hinga rikazarinda rigera batarishyurwa n’aya mbere bakabura ayo bahingisha kandi ayo mafaranga yabo zimaranye igihe ntizizanayungukire, aka kababaro kose bakageza ku nzego zibakuriye zirimo MINAGRI na MINICOM karumvikana,’’Zonning’’ ikurwaho n’inganda z’ahandi mu gihugu zemererwa kubagurira bituma izihari ziva ku izima zemera kuzamura igiciro muri uru rwego kandi noneho zigafata umuceri zabanje kuwishyura.
Mukarugwiza Ange uwuhinga muri koperative Jya mbere muhinzi w’umuceri mu murenge wa Muganza yagize ati’’ Twabanje kubaho iki gishanga abakene bakirebesha amaso gusa cyarikubiwe n’abakire, Nyakubahwa perezida wacu Paul Kagame yanga ako karengane arakidusaranganya buri wese agaburira abana be umuceri mbere bitarashobokaga, ariko inganda dukorana ziradukenesha kubera kwishakira inyungu nyinshi,hashyirwaho icyiswe ‘Zonning’’ cyatubuzaga urwinyagamburiro,bakaduha igiciro bishakiye n’ayo biswe ko baduhaye kuyacyura bikaba ingorabahizi.’’
Yarakomeje ati’’ Abaduhagarariye mu mpuzamakoperative y’abahinzi b’umuceri ku rwego rw’igihugu bakomeje kutuvuganira iyo ‘’ Zonning’’ muri iri hinga rirangiye ikurwaho ku rwego rw’igihugu ino haza umushoramari mushya uturutse mu karere ka Huye, inganda z’ino zimwikanze zemera igiciro dusaba kiva kuri 260 kugeza kuri 305 baduhaga mu myaka yashize,ubu turahabwa 350 ku kilo cy’udatonoye, turishimye cyane.’’

Mugenzi we Muhayeyesu Domitille na we ati’’ Twamaze imyaka myinshi tuvunikira abanyenganda gusa, dutuye mu mazu adatunganije neza kandi dukora, ubukene ari bwose kuko inganda zaduhaga amafaranga y’intica ntikize zikiyungukira,ariko izi mpinduka zatumye duhabwa ashobora kwishyura iby’ibanze dukenera,tugasaba ko igiciro cyakomeza kuzamuka natwe tukongera umusaruro mu bwinshi no mu bwiza uko tubisabwa.’’
Gusa nk’uko bivugwa n’umucungamutungo w’ihuriro ry’abahinzi b’umuceri muri iki kibaya ( UCORIVABU) Niyitegeka Samson, ngo baracyakomwa mu nkokora n’ibiza by’imvura nyinshi byatumye umugezi wa Rubyiro n’indi ihari ibagereza amazi mu mirima iyoba inzira amazi akaba make, umusaruro ntuboneke uko babyifuza.
Ati’’ Ubwo uburyo bwadukandamizaga Leta yabukuyeho n’izindi nganda zemererwa kudufatira umuceri,igisigaye dusaba ababishinzwe ni ukudukorera izi ngomero zashenywe n’ibiza kuko na byo byaduhombeje cyane, igihe bitakorwa byihutirwa n’ubundi ubukene bwagaruka kuko hari n’ubuso bunini tugenda dutakaza bwitwarirwa n’ibyo biza.’’
Abihuriraho n’umwe mu banyenganda ziwutunganya muri iki kibaya Ndagijimana Laurent,na we usaba ubuvugizi bwihuse ngo izi ngomero zisanzwe zishaje zubakwe neza umusaruro wiyongere.
Ati’’ Kwishimira ko igiciro cyazamutse ni byiza kuko ari cyo kiri hejuru y’ibindi byose mu gihugu nubwo gukuraho ‘’Zonning’’ ntabibona nk’igisubizo kirambye muri uru rwego,ariko turasaba n’Akarere ubuvugizi bwihuse ibidindiza umusaruro wifuzwa byose bigakurwaho,cyane cyane izi ngomero zasenyaguritse,kugira ngo izamuka ry’igiciro rinajyane n’ubwinshi bw’umusaruro ukenewe.’’
Ikibaya cya Bugarama gifite ubuso bungana na Hegitari 1500 zihingwaho umuceri ariko izigeramo amazi neza zikaba 1382 izindi zikaba nk’igihombo, umuyobozi wungirije w’impuzamahuriro y’abahinzi b’umuceri ku rwego rw’igihugu Ndayizeye Nathanael akavuga ko nyuma y’ubuvugizi bwakozwe hakabaho ubwisanzure mu bucuruzi bw’umuceri icy’ibikorwa remezo byangiritse na cyo giteye impungenge, umuyobozi w’aka karere Kayumba Ephrem akaba yarabijeje ko kizakemuka bidatinze kuko inzego zose bireba zicyitayeho.




