Rusizi: Haravugwa ubujura bw’amafaranga muri sitasiyo ya Lisansi ya SP

Umupompisite witwa Ntezimana Maradona ukorera Sitasiyo ya Lisansi ya SP iri mu mujyi wa Rusizi ahahoze Gare mbere y’uko hubakwa inshya, afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kamembe akurikiranyweho ubujura bw’amafaranga y’u Rwanda arenga 1,000,000.

Nk’uko amakuru agera kuri Bwiza.com abivuga, ngo mu masaa sita y’ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa mbere tariki ya 25 Gicurasi, ubwo uyu musore Ntezimana Maradona uri mu kigero cy’imyaka 30 yari yaraye izamu kuri iyi Sitasiyo ya Lisansi.

Ngo yabwiye ushinzwe umutekano wayo ko ubwo yasohokaga muri ayo masaha, agiye guha Lisansi imodoka yayishakaga, yasubiye mu nzu agasanga umutamenwa wari urimo amafaranga arenga miliyoni y’amanyarwanda bawufunguye, nta faranga na rimwe risigaye. Ngo yaketse ko hari abamucunze asohotse bakinjira bakayiba yose..

Uwo ushinzwe umutekano ngo byamwanze mu nda kuko muri ayo masaha nta bantu bandi bari bahari, abonye undi atangiye guhamagara abayobozi be avuga ko yibwe, na we ahamagara polisi, baraza bumva ibyo bombi bavuga. Bahise batwara uyu Ntezimana, bajya kuba bamufunze mu rwego rw’iperereza.

Umwe mu bakozi b’iyi Sitasiyo utashatse ko amazina ye ashyirwa ahagaragara yabwiye Bwiza.com ati: “Ni byo, natwe twaje ku kazi mu gitondo dusanga iyo nkuru ko Ntezimana Maradona bamutwaye nyuma yo kuvuga ko yibwe ariya mafaranga yose kandi bivugwa ko ari imfuguzo z’aho umutamenwa uri ari n’izo hanze, zose ari we wari uzifite, bakavuga ko ari we waba yayiyibishije akavuga ko yayibwe. Ubwo iperereza nirirangira bazatubwira icyo ryafashe.’’

Umuyobozi w’iyi Sitasiyo ya Lisansi, Mukarubayiza Scholastique, yavuze ko koko bibwe ariko bataramenya neza ibyibwe byose. Ibyo kuba uriya mukozi ari we wayibye cyangwa baramuciye inyuma asohotse gutanga Lisansi koko bakayamwiba, ngo bizagaragazwa n’iperereza,we nta kindi yabivugaho.

Ati: “Ni byo twaribwe ariko turacyakora imibare ngo turebe ibyibwe uko bingana. Numva nta kindi nabatangariza kuko umwe mu bakozi bacu ari mu maboko ya RIB mu rwego rw’iperereza, ubwo ibindi ni bo mwabibaza.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem, avuga ko bamenye ko iriya Sitasiyo ya Lisansi yibwe, inzego z’umutekano zakoze akazi kazo, ngo ibindi abatanze ikirego bategereza ikizakurikiraho.

Ati: “Iyo ikibazo cyabaye nk’icyo,RIB ikanabyinjiramo, abasigaye dutegereza akazi k’ubugenzacyaha. Ni byo twese dutegereje.”

Bwiza.com yashatse kuvugana n’umuvugizi wa RIB,Marie Michelle Umuhoza kuri iki kibazo, inshuro nyinshi yagerageje telefoni ye igendanwa ntibyakunda n’ubutumwa bugufi yamwoherereje ntiyabusubiza.

Kugeza ubu ari abakozi b’iyi Sitasiyo, ari na bamwe mu bakiliya bayo babashije kuvugana na Bwiza.com, baravuga ko iri yibwa ririmo urujijo, bose ngo bategereje ikizava mu iperereza ngo bamenye neza ibyo ari byo n’ingano nyayo y’amafaranga yibwe, cyane cyane ko iyo ngano n’ubuyobozi bw’iyi Sitasiyo butayemeza neza kuko ngo butararangiza igenzura.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *