Umuyobozi w'ihuriro ry'amakoperative y'abamotari mu karere ka Rusizi Dusabe Ernest avuga ko kumara igihe kirekire nta kazi byatangiye kubagiraho ingaruka zikomeye.

Rusizi: Hari abamotari bafashwe n’ihungabana bakimara kumva ko kujya mu muhanda bihagaze

Ubuyobozi bw’ihuriro ry’amakoperative y’abamotari mu karere ka Rusizi burabatabariza buvuga ko bafite imibereho mibi cyane isa n’idakurikiranirwa hafi n’ubuyobozi kuko n’imfashanyo y’ibiribwa itabageraho, ubwo bari biteze gusubira mu muhanda ku wa 1 Kamena bakabwirwa ko bidashoboka kubera ubwandu bushya bwagaragaye muri aka karere bamwe muri bo bafashwe n’ihungabana rikomeye.

Mu kiganiro na Bwiza.com, umuyobozi w’iri huriro rihuriwemo n’amakoperative 6 agizwe n’abamotari barenga 1420, Dusabe Ernest , yavuze ko imibereho mibi bagiye kumaramo iminsi 90 badakora ku ifaranga kandi bafite imiryango batunze, nta n’irobo rya kawunga barahabwa n’Akarere kandi kazi izi ngorane zose, n’ubushobozi bw’aya makoperative yari afite yaragerageje kububamariramo na bwo bukaba iyanga , bamwe muri bo bakaba baratangiye guhura n’ihungabana bitazwi uko rizavurwa kuko benshi muri bo baricecekanye.

Umuyobozi w'ihuriro ry'amakoperative y'abamotari mu karere ka Rusizi Dusabe Ernest avuga ko kumara igihe kirekire nta kazi byatangiye kubagiraho ingaruka zikomeye.
Umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abamotari mu karere ka Rusizi Dusabe Ernest avuga ko kumara igihe kirekire nta kazi byatangiye kubagiraho ingaruka zikomeye.

Avuga ko ubwo bari bakomeje kwihangana bategereje ko tariki ya mbere Kamena igera ngo basubire mu muhanda bakorere amafaranga abafasha mu mibereho, bari biteguye byose, abari bagifite udufaranga bakoresheje moto zabo, abandi bikopesha ibyuma bashyiramo bazi ko bagiye kujya ku kazi bakishyura, abandi baguze ibyo basabwe n’ubuyobozi, mu gitondo bamwe banatangiye akazi babwirwa gusubira mu ngo, bamwe kubyakira birabananira batangira gufatwa n’ihungabana.

Yagize ati’’ Hari bamwe byananiye kubyakira bafatwa n’ihungabana kuko hari nk’umumotari wari ufite umugore wari umaze iminsi kwa muganga yarabyaye,udufaranga yari afite twose yaratumumariyeho amwitaho azi ko agiye gusubira ku kazi akongera kugira icyo abona akanishyura ubukode bw’inzu , agiye gutwara umugenzi wa mbere yumva ngo ntamutware bahagaze, kubyakira biramunanira afatwa n’ihungabana asanga umugore kwa muganga na we atangirwa kwitabwaho n’abaganga n’aho azanzamukiye n’ubu ntarasubirana ubuzima neza.’’

Yarakomeje ati’’ Si uwo gusa kuko undi musore uba mu icumbi mu mujyi wa Rusizi yampamagaye ambwira ko amaze iminsi abeshya nyir’inzu ko agiye kumwishyura, akazi kagiye gutangira, undi yaramubujije amahoro, yumvise ko akazi gapfuye yibaza icyo amubwira kandi no kujya iwabo mu cyaro bitagishobotse, ambwira ko nyuma yo gutekereza ibyo byose yumva umutwe umurya cyane n’ibitekerezo bye bitameze neza agiye kwa muganga kureba niba hari icyo bamumarira, mbwira uwo bari kumwe kumukurikiranira hafi, bamucisha kuri Farumasi bamugurira utunini tw’umutwe mubwira gutaha agasa n’ubyirengagije ariko n’ubu byaranze.’’

Avuga ko hari n’abandi bigungiye aho bacumbitse kandi bafite abagore n’abana cyangwa batunze iwabo,agasaba ko uretse n’ibiribwa ubuyobozi bukwiye no kubafasha bagahabwa abahanga mu bijyanye n’ihungabana cyangwa ubuzima bwo mu mutwe bakaganiriza bamwe mu bamotari bashegeshwe cyane n’ibi bihe bakigunga ntibagire n’uwo babona batura ibibazo, kuko ingaruka mbi zabyo zishobora kuzigaragaza nyuma.

Uyu mumotari na we avuga ko nta kiribwa na kimwe ubuyobozi burabaha nyamara bumva bihora bivugwa.
Uyu mumotari na we avuga ko nta kiribwa na kimwe ubuyobozi burabaha nyamara bumva bihora bivugwa.

Ubwo yari mu kiganiro kuri RC Rusizi ku wa 6 Kamena, Guverineri w’intara y’uburengerazuba Munyantwali Alphonse,abamotari b’umujyi wa Rusizi bamusabye kubafasha cyangwa bakabareka bakaba basubiye iwabo mu byaro.
Umwe yagize ati’’ Tumerewe nabi cyane rwose nta n’imfashano itugeraho,niba ntacyo mwatumarira aho kwicwa n’inzara mwaturekura tukisubirira iwacu mu byaro tukazagaruka gukora byasubiye mu buryo.’’

Guverineri Munyantwali yamusubije ko babaretse bakagenda itaba ikibaye guma mu rugo, ko bakwiye kwihangana bagafasha ikazwa ry’izi ngamba kugira ngo imirimo yongere itangire vuba nk’ahandi.

Ku cy’ibiribwa yagize ati’’ ku bijyanye n’imibereho byo simbabwira ngo twateguye ibi n’ibi muze mubifate aha n’aha ariko nk’uko mubizi dufite ubuyobozi bwegereye abaturage, uwagaragaza ikibazo cyihariye yafashwa.’’

Abamotari benshi muri uyu mujyi wa Rusizi bavuga ko hakwiye kubahirizwa ijambo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Porf. Shyaka Anastase aherutse kuvugira kuri radiyo y’igihugu ko bazafashwa, bikabageraho vuba bataranogoka n’imiryango yabo, ibyo abayobozi bavuga ngo hafashwe ukeneye ubufasha bwihariye ko bitaba byo kuko bose babukeneye.

Meya Kayumba Ephrem na we yari yabwiye Bwiza.com ko abamotari bafashijwe inshuro zirenga 2 zose, yumva hafashwa abafite ibibazo byihariye, gusa abamotari bo bavuga ko ubu bufasha Meya avuga batabubonye, n’utwo bishatsemo twabashiranye.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *