Mu gihe mu bitaro byinshi mu gihugu usanga mu mpera z’icyumweru (weekend) cyangwa nyuma ya saa kumi n’imwe z’umugoroba mu minsi isanzwe havurwa indembe gusa,abivuza bataha cyangwa bimwe bivugwa ko batarembye cyane bajyayo mu mpera z’icyumweru bakabwirwa ko bazagaruka ku wa mbere, abagiyeyo kwivuza mu minsi isanzwe ugasanga abaganga basiganwa n’amasaha saa kumi n’imwe z’umugoroba zagera bagahagarika bakababwira kugaruka mugitondo, ibitaro bya Mibilizi mu karere ka Rusizi, byo biravuga ko umunsi wose n’isaha yose wabigana wakwakirwa.
Ibi nk’uko bwiza.com yabitangarijwe n’umuyobozi w’ibi bitaro Dr Nzaramba Théoneste,ngo byakozwe nyuma y’uko MINISANTE ibongereye abaganga,bagahabwa abaganga ( médécins) 9 biyongera ku bo bari bafite, bigahabwa n’abandi baforomo nubwo bo ngo bakiri bake cyane ugereranije n’abakenewe, bikaba nyuma y’uko habaga ikibazo gikomeye cyane cy’ababigana baturuka kure cyane kubera imiterere y’aho bimwe mu bigo nderabuzima bikorana na byo biherereye, bakarara nzira banazinduka ngo bavurwe,kubera abaganga bari bake cyane n’ubundi ntibavurwe bakongera kurara nzira bagahora binuba.
Akomeza avuga ko byanakozwe mu rwego rwo kunoza serivisi baha ababagana, kuko hari nk’ababaganaga baturutse aho batanga amafaranga arenga 20.000 kuri moto kugenda no kugaruka, bahagera mu masaha y’amanywa yigiye imbere saa kumi n’imwe z’umugoroba zikagera batavuwe bikabasaba gucumbika aho batazi cyangwa bamwe bakarara bagendagenda ibitaro ngo bucye bivuze kare babone gutaha, bakaba baragaragazaga kwinuba kumvikana, ariko kuko ibitaro bitari bibifitiye ubushobozi kubera abaganga bake, bamwe ntibavurwe bikaba byabagiraho ingaruka zirimo n’urupfu.
Ati: “Muri iki gihe turagenda tunoza serivisi mu buryo bwose, cyane ko na MINISANTE ituba hafi iyo tuyiyambaje, tukagira n’ibyo twikorera dufitiye ubushobozi turinda abatugana gusiragira bajya kwivuriza kure batanga byinshi badafite kandi serivisi bagiye gushaka kure natwe twayitanga.
Ni muri urwo rwego kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa 7 uyu mwaka twatangiye guha abatugana serivisi iminsi yose y’icyumweru n’amasaha yose y’umunsi, ku bavurwa bataha, ku buryo nubwo waza saa sita z’ijoro ku cyumweru tukuvura ugahita witahira nta kibazo,waba uzanye mituweli,ubundi bwishingizi cyangwa wirihira,ntitugutindira.’’
Avuga ko inzitizi ziba ku bitaro byinshi,zaba izishingiye ku baganga n’abaforomo usanga muri iyo minsi no muri ayo masaha hakora bake abandi bagataha,zaba izishingiye ku bakira amafaranga,abuzuza ibya mituweli n’abandi na bo badakora icyo gihe, bo bazikemuye,abo bose igihe cyose ugannye ibi bitaro aziye ahabasanga,kandi n’ibigo nderabuzima bakorana byabibwiwe bigasabwa no kubimenyesha abaturage ku buryo nta wagira urwitwazo ngo avuge ko yarembejwe n’uburwayi mu rugo ategereje kugana ibitaro ku wa mbere cyangwa ngo agire impungenge ko nagerayo saa moya z’ijoro atavurwa ngo atahe.
Ati: “Mbere uwatuganaga muri wikendi tubona ko atarembye cyane yahabwaga imiti imworohereza gusa agategereza ku wa mbere abaganga baje akabona kuvurwa ariko ubu abaganga baba bafite gahunda yo gusimburana ku buryo nta saha n’imwe cyangwa umusi n’umwe habura uwakira utugannye, yaba arembye yaba atarembye iyo aje asubirayo avuwe.neza uko abishaka.
Mbere hari igihe, kubera abaganga bake n’abarwayi benshi cyane, wasangaga umwe avuye muri serivisi imwe agiye mu yindi n’abo yitagaho mbere atabarangije ugasanga aravunika cyane n’abo yahaga serivisi bakinuba nk’aho ntacyo yakoze,ari ho wasangaga nta baganga tumaza kabiri, binatewe no kuba hano ari mu cyaro bagahita bigendera,ariko ubu ushobora ahubwo gusanga abaganga 2 muri serivisi imwe bikihutisha,akazi ari yo mpamvu n’abo baza muri ibyo bihe bidasanzwe badatinda kuvurwa.’’
Asanga bizanakemura ibibazo by’ababaga bafite uburwayi bworoheje butababuza kugira ikindi bikorera mu masaha y’amanywa birirwaga ku bitaro bagatakaza akazi,ariko ko bazajya bikorera imirimo yabo, nimugoroba bakaza kwivuza, bakivuza batanatakaje akazi kabo,cyangwa uvuye gusenga ku cyumweru akaza akivuza, ku wa mbere agakora imirimo ye,agasaba n’abo mu bindi bice bya Rusizi na Nyamasheke cyangwa uwaturuka ahandi akarwara muri ibyo bihe kubagana bakamuvura atikanze isaha cyangwa umunsi.
Avuga kandi ko iyi gahunda izabafasha kwakira abantu batararemba cyangwa ngo bareke kwivuza igihe bafashwe mu bihe ubundi bari bamenyereye kutivuza cyangwa bakigira indembe ngo babone kuvurwa, n’abakozi bo mu bigo nderabuzima batajyaga bohereza abarwayi ku bitaro mu mpera z’icyumweru bakabohereza,bikazongera n’umubare ibitaro byakira barimo n’abo hanze ya zone yabyo.
Bayavuge Verdianna wo mu murenge wa Gikundamvura akaba n’umujyanama w’ubuzima avuga ko aho iyi gahunda igiriyeho ikibazo cyo kurara nzira umuntu atanavuwe cyangwa agafata iminsi 2 asiragira atarabona muganga kubera abarwayi barenze ubushobozi bw’abaganga cyakemutse.
Ati: “Aho tubimenyeye tubibwiwe n’abayobozi b’ibigo nderabuzima nta ngorane tukigira kuko nko kuva Gikundamvura n’amaguru kugera hano urwaye ni amasaha 4 waba uteze moto kugenda no kugaruka bigafata amafaranga 10.000.
Hari igihe rero umuntu yazaga arwaye akarara nzira ngo azindukire hano, yahagera agasanga abaraye mu bitaro bamutanze isaha zikagera atavuwe bati’ Muzagaruke ejo’ na bwo bikaba uko agafata iminsi 2 atavuwe bamwe,yaza ku wa gatanu ntavurwe bati’ Muzagaruke ku wa mbere’, bagahitamo kwigira kwa magendu cyangwa ya ndwara yitaga iyoroheje kuko yumva agenda, ikaba ahubwo yamuhitana twibwiraga ko byoroshye, ariko ubu barabikemuye rwose turashima Leta yacu ikomeje kwita ku buzima bwacu. Twari twarakubititse bitavugwa.’’
Ibitaro bya Mibilizi bikorana n’ibigo nderabuzima 11 birimo ibyo abaturage bakora urugendo rurerure cyane ngo bagere kuri ibi bitaro, MINISANTE ikaba yaratangiye kubitaho by’umwihariko,cyane cyane abo mu tugari twa Rwambogo na Nyamihanda mu murenge wa Butare iha ingufu ikigo nderabuzima cya Nyabitimbo na poste de santé ya Gasumo, abaturage bakaba bishimiye izi mpinduka zibafasha kwivuza neza ku gihe.


