Ababyeyi b'umurenge wa Bugarama basabwe kurinda abana babo ibiyobyabwenge.

Rusizi: Ikibazo cy’ibiyobyabwenge mu rubyiruko giteye impungenge

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge y’akarere ka Rusizi cyane cyane ituriye imipaka n’igihugu cya Kongo, bavuga ko ibiyobyabwenge mu rubyiruko ari ikibazo kibahangayikishije cyane imirenge ituranye na Congo cyane bikangiza urubyiruko bidasize n’abakuze, bagasaba abafatanyabikorwa barimo amadini n’amatorero kubafasha kwigisha ngo barebe ko ikoreshwa ryabyo ryacika burundu.

Iyi mpuruza bamwe muri aba bayobozi bayitanze mu biterane by’iminsi 3 byahuje amatorero ya gikirisitu binyuze mu mishinga iyakoreramo iterwa inkunga na Compassion International, aho mu mpande zose z’aka karere urubyiruko n’abakuze bakangurirwaga guhangana n’icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge hagaragazwa n’ububi bwabyo, harimo no gutanga ubuhamya ku bigeze kuba imbata zabyo bakabireka , bakaba bari mu bikorwa by’iterambere, no gusaba abakibirimo kubireka.

Ababyeyi b'umurenge wa Bugarama basabwe kurinda abana babo ibiyobyabwenge.
Ababyeyi b’umurenge wa Bugarama basabwe kurinda abana babo ibiyobyabwenge.

Bamwe mu bigeze kuba imbata zabyo bakabivamo barimo umuvugabutumwa w’umunyekongo Stepheno Munongo, avuga ko aho abirekeye nyuma yo kumva ijambo ry’Imana akabyihana ubu akaba akwirakwiza ubutumwa mu bihugu byinshi by’isi bw’ibyo yungutse avuye muri izi ngeso mbi, kimwe n’abanyarwanda babiretse byari bibagejeje ahabi, bagaragaza ububi bwabyo kuko uwo byabase nta kindi aba acyimariye, aho usanga bamwe ari n’abanyarugomo rukabije, abajura, abiroha mu ngeso z’ubusambanyi n’izindi mbi, kubireka ikaba isoko y’imibereho ifite icyerekezo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugarama, Ntivuguruzwa Gervais, avuga ko uyu murenge ari umwe mu yugarijwe n’iki kibazo kubera n’imiterere yawo ikurura urujya n’uruza rw’abaturuka imihanda yose usanga bo ikoreshwa ryabyo ntacyo ribabwiye.

Abayobozi banyuranye muri aka karere basabwe guhuza mu guhangana n'ibiyobyabwenge mu rubyiruko.
Abayobozi banyuranye muri aka karere basabwe guhuza mu guhangana n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

Ati’’ni ikibazo kidukomereye cyane, gituruka ahanini ku kuba ibihugu 2 duhana imbibe,u Burundi na Kongo ikoreshwa ryabyo ho usanga ntacyo ribabwira nta n’amategeko abihana iwabo. Dufata cyane cyane urumogi, kanyanga n’ibindi biyoga by’ibikorano usanga ariho bituruka, hakiyongeraho bamwe mu baturage bacu dufata bacuruza urumogi, baruhinga bavuga ko ruvura inzoka, abarunywa cyane cyane urubyiruko, wakubitiraho n’ibyo biyoga bakora mu bintu byangiza ubuzima ugasanga ari ikibazo kidukomereye cyane, tukifuza ko amadini n’amatorero n’abandi bafatanyabikorwa badufasha tugahagurukira rimwe tukabirwanya twivuye inyuma.’’

Abihuriraho na mugenzi we uyobora umurenge wa Nkombo Tuyishime Jean de Dieu, uvuga ko n’uyu murenge wugarijwe na byo, bituruka cyane cyane muri za Ibinja na Birava muri Kongo, bikabangiriza urubyiruko cyane,nubwo ngo ababifatiwemo bahanwa by’intangarugero,ariko ngo kiracyari ikibazo gikomeye.

Simbarikure Simon w’imyaka 28, wo ku Nkombo uvuga ko nyuma yo kumvira ijambo ry’Imana muri ibi biterane yafashe inzira zo kubivamo,avuga ko ubwoba bw’uko uwiyemeje kubivamo abitanzemo ubuhamya yakurikiranwa butuma bamwe batinya kuvuga ko babivuyemo ngo bitere n’abandi kubireka.

Ati’’ nabitangiye niga mu wa 3 w’ayisumbuye, byatumye ntiga neza n’aho ndangirije kwiga nta kintu kigaragara nagezeho kuko ayo nabonaga yose ari ho nayashoraga n’ubu nkaba nkiri mu bukene bukabije kandi mfite imbaraga zo gukora kubera kubatwa na byo. Gusa uyu munsi niyemeje kubireka ku mugaragaro ndanabivuze kuko batubwiye ko ubivuga ntacyo bamutwara, gusa n’inzira bicamo twazigaragaza ni uko tugira ubwoba ko uwabigaragaza bahita bamufunga,ariko izo nzira zose turazizi.’’

Mu rugendo rwo kwerekana ibibi by'ibiyobyabwenge abaturage basabwe kudahishira ababicuruza n'abo bazi babikoresha.
Mu rugendo rwo kwerekana ibibi by’ibiyobyabwenge abaturage basabwe kudahishira ababicuruza n’abo bazi babikoresha.

Umushumba w’itorero ADEPR ku rwego rw’akarere ka Rusizi, Rév.past. Gatware Herman, amara impungenge abavuga ko batuye bakabyihana kumugaragaro bakurikiranwa, ko atari byo,ahubwo bashaka ko ababigaragaramo bose babyihana ari yo mpamvu amatorero ya gikirisitu yifatanije mu gutegura iyi gahunda, ikibabaje kikaba ko hari n’abasengeraga muri aya matorero bagiye basubira inyuma bakabyirohamo,icyakora ngo hamwe n’inyigisho zihoraho hari icyizere ko bazahindukira bakabireka.

Muri ibi biterane, 272 biganjemo urubyiruko bavuze ku mugaragaro ko babiretse,bagiye guhindura n’abandi nk’uko byavuzwe n’umuhuzabikorwa w’imishinga iterwa inkunga na Compassion International mu karere ka Rusizi, Uwintije Jean Damascène, umukozi ushinzwe ubuzima muri uyu muryango,Rév past Ndayizeye Longin akizeza ikurikiranirwa hafi ryabo bakazaba intandaro y’ihinduka ry’abandi benshi babifatanyaga.

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nsigaye Emmanuel asaba cyane cyane ababyeyi bakora bakanacuruza ibiyobyabwenge bashora muri uru rubyiruko kubireka kuko ibihano bikaze bibateganirijwe kandi ko hari n’abatangiye kubihanirwa, urubyiruko rukibirimo na rwo rukabireka kuko nta nyungu yabyo.

Abayobozi banyuranye ku Nkombo na bo bavuga ko urubyiruko rwabo rwugarijwe n'ibiyobyabwenge.
Abayobozi banyuranye ku Nkombo na bo bavuga ko urubyiruko rwabo rwugarijwe n’ibiyobyabwenge.

umunyamabanga_nshingwabikorwa_w_umurenge_wa_bugarama_ntivuguruzwa_gervais_asaba_amadini_n_amatorero_imbaraga_mu_kubafasha_guhangana_n_ubukana_bw_ibi_biyobyabwenge.jpg

Umuvugabutumwa w'umunyekongo Stephano Munongo( i buryo) wari warabaswe n'ibiyobyabwenge ubu akaba akwira amahanga avuga ububi bwabyo,yasabye urubyiruko rubikoresha kubireka byihuse.
Umuvugabutumwa w’umunyekongo Stephano Munongo( i buryo) wari warabaswe n’ibiyobyabwenge ubu akaba akwira amahanga avuga ububi bwabyo,yasabye urubyiruko rubikoresha kubireka byihuse.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *