Bavuga ko kuva ibyo bakoraga byahagarara ubuzima bwarushijeho kugorana

Rusizi: Imiryango 500 yagizweho ingaruka na COVID-19 yahawe ibiribwa n’ibikoresho by’isuku

Iyi miryango 500 igizwe n’abantu 1762 ni iy’abantu bari batunzwe n’imirimo yoroheje muri uyu murenge wa Kamembe mu mujyi wa Rusizi ikaba yarahagaze nta kindi bacungiraho, umuryango strive foundation Rwanda wayibahaye wababwiye ko ubwo babonye ikibatunga muri iyi minsi baba bashakisha utundi turimo bakora kuko ak’imuhana ngo kaza imvura ihise.

Bamwe mu bahawe ibi biribwa n’ibikoresho by’isuku,babwiye Bwiza.com ko ari bwo bwa mbere bagize icyo bahabwa kuva COVID-19 yatangira kuko ibyo bakoraga byahagaze n’udushoro duto bari bafite bakatugaburira abana tugashira,bamwe bakaba ari abagore batawe n’abagabo babatanye abana benshi mu mazu bakodesha ubuzima burabagora n’inzara irabugariza bikomeye, bakishimira ko noneho bagiye gushyira inkono ku ziko ariko bagasaba ko noneho bafashwa kubona icyo bakora bakuraho ikibatunga n’utundi bakenera.

Butoya Mariam utuye mu kagari ka Ruganda, avuga ko umugabo yamutanye abana 8 yishakira undi mugore mu Bugarama,we abana n’abo bana mu nzu akodesha amafaranga 20.000 ku kwezi,akavuga ko mbere ya COVID-19 yakoreshaga igishoro cy’amafaranga 200.000 ashakisha uburyo abana be babaho bikanakunda,ariko aho COVID-19 itangiriye,igihe atakoraga cya gishoro cyose yakigaburiye abana kirashira, kugeza ubu arimo amezi 3 ya nyir’inzu abamo, ntarishyura mituweli y’abo bantu bose akagerekaho no kuba atari akibona icyo abagaburira.

At’’ Narakubititse bitavugwa n’urubyaro rwanjye ariko ubu nshimiye Strive Foundation Rwanda ibashije kuduha icyo tumara iminsi turya n’ibikoresho bizadufasha mu isuku mu gihe ngishakisha uwampa agashoro nubwo kaba gato nkongera kugira icyo nkora, kuko imbaraga n’ubwenge bwo kwibeshaho mbifite,ariko kutagira igishoro bikaba bikomeje kumpeza mu bukene n’inzara.’’

Bavuga ko kuva ibyo bakoraga byahagarara ubuzima bwarushijeho kugorana
Bavuga ko kuva ibyo bakoraga byahagarara ubuzima bwarushijeho kugorana

Mugenzi we Uzabakiriho Ruth na we umugabo yamutanye abana 3. Avuga ko yari atunzwe no kubohera abanyshuri imipira y’imbeho aho ba rwiyemezamirimo bayipatanaga mu bigo by’amashuri bakabaha akazi, aho amashuri ahagarariye kubera iki cyorezo agahura n’inzara ikaze no kutishyura inzu abamo, akaba ngo agiye kuzanzamurwa n’ubu bufasha yabonye.

Ati’’ Byari bikomeye rwose kuko uretse gusonza,nta n’ubukode bw’inzu mfite, nta mituweli , n’abana imyenda yabashiriyeho,icyakora ndanashimira uwo nkodeshereje ko yajyaga aza kureba uko abana bameze tuburaye akabaha ku byo abe barariye,kugeza tubwiwe ko hari abagira neza ba Strive foundation Rwanda bagiye kuduha inkunga y’ikidusunika muri iyi minsi tudafite ahandi tureba, turabashimiye cyane.’’

Bose icyo bahurizaho ni uko muri aka karere ka Rusizi,kubera gutinda mu kato cyane bigoye kugira uwo usaba icyo ugaburira abana ngo akiguhe kuko buri wese ngo ataka ukwe, kubona ababafasha bakabifata nk’ikintu kidasanzwe,ushinzwe ibikorwa muri Strive foundation Rwanda Rusizibiza Léopold akavuga ko nyuma y’ibikorwa basanzwe bakorera muri aka karere bita ku bana bibana, banasanze ari ngombwa kugaburira n’abagizweho mu buryo bwihariye n’ingaruka za COVID-19, cyane cyane muri uyu murenge w’umujyi.

Ati’’N’abandi tuzi ko bababaye kuko iki cyorezo nticyatoranije, ariko iyi nkunga twayigeneye Akarere ngo karebe imiryango 500 ibabaye kurusha indi iyisaranganye kandi byagenze neza, gusa twanabasabye kumenya ko ak’imuhana kaza imvura ihise, bakagerageza gushakisha utwo bakora tundi twafatanya n’iyi nkunga kubabeshaho bakanayifata neza, ariko ufite mugenzi we na we abona ababaye ntamucureho ngo agaburire abe gusa ab’umuturanyi we baburaye.’’

Kugeza ubu muri uyu mujyi wa Rusizi hari n’abandi bakoraga imirimo yababeshagaho bavuga ko basa n’abibagiranye na bo bakaba bashonje, nk’abari batunzwe no gufotora,haba mu birori cyangwa ahandi, abafashaga abagenzi muri gare ya Rusizi, abakoreraga imirimo iciriritse muri Kongo ubu bicaye, n’abandi,umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe, Vincent de Paul Nsengiyuma, akabasaba kwihangana abizeza ko ikindi cyaboneka na bo cyabageraho,akanashimira umuryango Strive foundation Rwanda wabagobotse muri ibi bihe bitaboroheye.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *