Rusizi: Isoko rimaze ukwezi rifunze ryatumye abaturage babura aho bahahira

Abaturage b’Umurenge wa Nyakarenzo mu Karere ka Rusizi barema isoko rya Bambiro muri uyu murenge baravuga ko ukwezi kose gushize rifunze barabuze aho bahahira, bakavuga ko kuba nta kiribwa gituruka mu baturage ngo kibagereho bakirye cyangwa bagicuruze bibatera inzara n’ibihombo bikomeye, bagasaba ko ryakongera gukora bidatinze na gahunda zo kwirinda COVID-19 zigakomeza.

Bavuga ko uyu murenge ukimara gushyirwa muri Guma mu Rugo, icyo ubuyobozi bwihutiye ari ukurifunga nyamara ryari risanzwe rikora neza ryaranashyizwemo uburyo bwose rwo kwirinda COVID-19, n’ubwo babanje kwihangana ariko gukomeza kubura aho bahahira ibituruka mu baturage no kuba nta kiribwa cy’ibanze kihagera, byatumye ababifite babura amafaranga, abafite amafaranga bakabura aho bahahira barahakubitikira bikomeye. Bavuga ko ahandi hose ho guhahira ari kure cyane kandi bari no muri Guma mu Rugo.

Umwe yabwiye Bwiza.com ati: ’’Muravuga ko tudashobora kubona mituweli ariko n’inzara igiye kutwica kuko ukwezi kose kurashize ntaho umuntu yagurira imboga zo kurya, nta kijumba, nta gitoki n’ibindi dukenera kuko isoko ry’ibiribwa twaguriragamo ibyo kurya ukwezi kose gushize nta n’inyoni iritambamo kandi nta n’ahandi twahahira. Twumva barireka rikongera gukora na gahunda zo kwirinda zikajijwe ariko ntitubure aho duhahira kandi na Kamembe amasoko atabujijwe.’’

Umwe mu bacururiza muri iyi santere y’ubucuruzi ya Bambiro na we asanga nta mpamvu yo kubuza abaturage guhaha kuko iri soko ari rimwe mu masoko akomeye cyane muri aka karere kuko rihuriramo abaturage b’imirenge 10 muri 18 ikagize.

Ati: ’’Rirafunze, nta kiribwa kihagera, abejeje ntibafite aho bajyana imyaka yabo kandi barasabwa mituweli, n’abitwa ngo ducuruza imyaka ntayo tubona kuko nk’abaturage ba za Gitambi bayizanaga mu isoko natwe tukayirangura. Isoko ryo mu giturage rirema inshuro 3 mu cyumweru ntiriba ryoroshye, tukumva haba uburyo dukomeza kwirinda ariko n’abahaha n’abazana umusaruro mu isoko bagakora.’’

Yakomeje ati: ’’Dufite ubukene bugaragara twatewe n’iki cyemezo, ubuzima bwarahungabanye kuko nta faranga ryinjira no muri iyi santere y’ubucuruzi, ariko twakomeje kubigaragariza ubuyobozi buvuga ko ibyo tuvuga byumvikana kandi ko no mu ngamba zo kwirinda twabyitwayemo neza, n’ubwo ntacyo bukivugaho ariko na bwo burabona ubukene n’inzara turimo twatewe n’iri funga. Turifuza ko babyigaho rwose bakarifungura.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Nyakarenzo, Dukuzumuremyi Anne Marie, avuga ko ryafunzwe igitaraganya umurenge wabo umaze gushyirwa muri Guma mu Rugo, banga ko imirenge yose ihahurira bikaba byakongera ubwandu bwa COVID-19. Ariko na we abona ukwezi kose ari kwinshi, mu bushishozi n’ubuyobozi bubakuriye muri iki cyumweru bashobora kurifungura.

Ati: ’’Ibyo bavuga rwose birumvikana kuko ni bo dukorera kandi kudakora kwaryo ntibiteje igihombo umurenge n’Akarere gusa kuko n’igihugu cyose kihahombera ugereranije inyungu abaturage barikuramo, ariko n’impamvu twihutiye kurifunga twarazibasobanuriye barazumva. Gusa, mu kubyunguranaho ibitekerezo n’inzego zidukuriye, icyifuzo cyabo gishobora gusubizwa muri iki cyumweru, nta gihindutse ku wa kane tariki ya 2 Nyakanga rishobora kongera gufungura imiryango bihangane rwose.’’

Uyu muyobozi avuga ko nubwo bakorohereza abaturage isoko rikongera gufungurwa, hazazamo ibiribwa gusa ibindi byahacururizwaga nk’imyenda, inkweto, ibikoresho byo mu rugo n’ibindi bikaba bihagaze, n’ingamba zo kwirinda zikarushaho gukazwa ku baryinjiramo ariko abaturage bakabona aho bahahira.

Ubwo yavuganaga na Bwiza.com, Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Munyantwali Alphonse yari yavuze ko nta mpamvu yo gufunga amasoko y’ibiribwa ngo abaturage babure aho bahahira, ko n’aho byakozwe agiye kuhakurikirana bakareka abaturage bakabona icyo barya, byose bigakorwa hirindwa icyorezo cya COVID-19, ariko umuturage wejeje imyaka ye ntabure aho ayigurisha ngo n’abatunzwe no guhaha habure icyo aho bahahira.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *