Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet, avuga ko mu bakozi ayoboye hari abokamwe n’ingeso yo gukerererwa mu kazi, bakageraho mu masaa tatu n’igice ndetse na saa yine z’igitondo kandi amasaha mashya yagenwe ari saa tatu z’igitondo, akavuga ko bahagurukiwe, uzagirwa inama agakomeza iyo ngeso azafatirwa ibihano hakurikijwe amategeko.
Uku ni ukwezi kwa 5 amasaha y’akazi avuye kuri saa moya z’igitondo akagera kuri saa tatu, ikaba ari imwe mu mpinduka zazanye n’uyu mwaka wa 2023 nk’uko byemejwe n’inama y’abaminisitiri yateranye mu mpera z’umwaka ushize ikabifataho umwanzuro.
Aho aya masaha ahindukiye, bamwe batangiye kuvuga ko saa moya yari kare cyane, kuko hari byinshi byo mu ngo bamwe basigaga badatunganije, birimo gutegura abana bajya ku mashuri, n’ibindi, bikaba byaravugwaga ko umubare w’abageraga ku kazi bakererewe cyangwa bahagira kubera amasaha yabafashe, ubwo gutangira akazi bigiye saa tatu, nta we uzongera gukererwa cyangwa kukageraho abira ibyuya.
Mu karere ka Rusizi ho ngo si ko byagenze kuko urwishe ya nka rwakomeje kuyibamo, aho abari bafite ingeso yo gukerererwa saa moya na saa tatu yabananiye, bamwe batangira kujya bahagera saa tatu n’igice, hakaba n’abahagera saa yine, abakora ibijyanye na serivisi zireba abaturage,bahagera bakababura, abaturage bamwe bakaruha bakitahira, bitangira kuba ikibazo,uwakrerewe yabazwa akavuga ko ngo yagakoreraga mu rugo.
Byagarutsweho ku wa mbere Gicurasi ku munsi w’umurimo, ubuyobozi bw’akarere n’abakozi bareba uko umurimo wifashe, Meya Kibiriga avuga ko nubwo hari byinshi akarere kashoboye, nk’umwanya wa mbere kabonyemu gihugu mu miyoborere myiza, kagatwara inka y’ubumanzi ku bijyanye n’imitegurire myiza y’iterore ry’urubyiruko, bikarushaho kuba byiza kegukanye umwanya wa 6 mu mihigo kavuye ku wa nyuma, ariko anenga bamwe mu bakozi bakerererwa bikabije ku kazi.
Mu kiganiro n’umunyamakuru wa Bwiza.com nyuma y’uko kwihanangiriza abo bakozi bivugwa ko badindiza umurimo mu karere, Meya Kibiriga yavuze ko iyo ngeso ikwiye guhita ihagarara bitaba ibyo abo yokamye bakigizwayo hakurikijwe amategeko, hakaza abemera kugera ku kazi kare no kukanoza.
Ati: “Mu by’ukuri ni ingeso mbi cyane, ikwiye kwamagamwa na buri wese kuko ikomeje yadindiza bikomeye iterambere ry’umuturage. Niba harashyizweho amasaha yo kugera ku kazi, umukozi akwiye kuyubahiriza. Ikindi ni uko twasabye abashinzwe abakozi gukurikirana abakozi nk’abo bakerererwa amategeko akubahirizwa.’’
Abajijwe niba koko hari umukozi wakwiyizira saa yine ku kazi, nta mpamvu yindi yabiteye, Dr Kibiriga ati: “Nk’umuyobozi w’akarere sinabwira abakozi ibitariho. Byagiye bigaragara ko hari abakozi bakerererwa bikabije ku kazi, bahagera saa tatu n’igice ndetse na saa yine, kandi si aha ku karere gusa, no hasi mu mirenge hari aho byagaragaye, ariko abo byagiye bigaragaraho bagiye bahwiturwa, bakosorwe.”
Abajijwe niba hari uwaba yaragize ibihano afatirwa bijyanye n’iryo kererewa ku kazi, ati: “Kwihanangirizwa ubwabyo ni igihano. Ni uko bitangira mu mategeko agenga umurimo. Utangira ugira umukozi inama, wabona atikosora ukabishyira mu nyandiko,ukamusaba ibisobanuro,byakwanga amategeko akubahirizwa.’’
Avuga ko ari ikibazo zikomeye cyane batakwihanganira ko gikomeza kuko byica serivisi zihabwa abaturage, igihe umuturage agannye ubuyobozi yumva ikibazo cye cyagombye kuba cyagejeje nibura saa tatu n’igice cyakemutse akisubirira mu mirimo ye, uwakagikemuye akahagera saa yine, ngo ni ho hava gutangira kubeshya abaturage ko yari yabanje mu kandi kazi k’akarere kandi ntaho yatumwe.
Ati: “”Ni ukudaha agaciro umurimo, biranica byinshi. Birica umurimo, birica ko abaturage batishimira serivisi, n’umusaruro wagombye kuboneka ntuboneke, byanakoma mu nkokora intego yacu yo kwegukana igikombe cy’imihigo cy’uyu mwaka, kandi umuntu ntiyakwesa umuhigo we 100% adakorera ku gihe.’’
Yarakomeje ati: “Nabiganiriye n’abakozi bose hano ku karere, n’abandi mu zindi serivisi bumvireho ko iki kibazo twagihagurukiye bikomeye. Banyijeje ko bagiye guhwiturana ubwabo. Turabasaba dukomeje kubahiriza amasaha yagenwe na Leta, buri mukozi akamenya ko kuyagegereraho ku kazi atari ibyo agomba kubwirizwa cyangwa kwingingirwa. Byanaba ngombwa bakahagera mbere, atari ukwiyerekana gusa ko bazindutse,ahubwo bafite intego yo kunoza umurimo.’’
Avuga ko kuza mbere ugataha nyuma y’isaha ntacyo bitwaye, ikizima ko ari uko umuntu yumva ko ari umuhigo we kubahiriza amasaha yo kugera ku kazi, bikaba byiza cyane kuhagera mbere
Bamwe mu bakozi basanga iyi ngeso ikwiye gucika
Nteziyaremye Jean Pierre wabaye indashyikirwa y’akarere muri 202-2021, ushinzwe amashuri yisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyi ngiro mu ishami ry’uburezi ku karere, ati: “Jye mbona ari uburwayi. Kubona Leta itworohereza igashyiraho saa tatu ngo tugere ku kazi tumeze neza, tukanoze, ariko n’iyo saha bakayikerererwa, ni ikibazo gikwiye guhagurukirwa, ababigaragaraho bagahanwa. Twe mu ishami ry’uburezi birikora kuko ntiwakerererwa ngo ubashe gucunga uko amashuri yubahiriza igihe.’’

Habiyaremye Emmanuel, umuyobozi w’ishami ry’ishoramari n’umurimo, we asanga ikibazo kidakwiriye kureberwa mu kuzinduka gusa, cyanareberwa ku mikorere y’abakozi n’igihe bakagezeho. Ati: “Niba koko dushaka umusaruro, icya mbere twubahirize igihe. Ariko nanone turebe n’icyo tugikoramo, kuko ushobora kukageraho saa moya cyangwa saa mbiri, ukagera saa kumi n’imwe nta musaruro utanze, mu gihe undi yahageze saa yine saa sita umubyizi we akaba arawucyuye kandi unoze. Buri wese yisuzume, twubahirize amasaha, tunakorane umwete, tugire ibyo dukosora.’’

Kuri ibi, Mukamugema Annonciatha ushinzwe abakozi ku karere, asanga hanakwiyongeraho gucika ku ngeso yo gukorera ku jisho. Ati: “Nanjye ndemera ko gukerererwa byica byinshi mu kazi. Abafite iyo ngeso bisubireho icike burundu. Ikindi twige gukorera ku ntego kugira ngo biturinde guhuzagurika mu kazi, n’ingeso yo gukorera ku jisho ihagarare, ni ho twagera ku musaruro nyawo.’’
Si abakozi ku rwego rw’akarere gusa babona hari ibikwiye kunozwa, kuko nka Nyiraguhirwa Marie, Gitifu w’agateganyo w’akagari ka Giheke, akaba n’indashykirwa y’umurenge muri uyu mwaka, asanga iyi ngeso ikwiye gucika ihereye hasi mu tugari, mu ngeri zose z’abakozi, we akanongeraho ko buri mukozi yagombye kugira gahunda y’ibikorwa, kuko ihuzagurika no kuvangavanga ibintu bigaragara mu bakozi benshi, biterwa n’uko gukora nta gahunda y’ibikorwa by’umunsi cyangwa iby’icyumweru, bamwe basa n’abakorera mu kintu cy’icyuka gusa.





