Mu murima w’uwitwa Uwamurengeye Manasseh w’imyaka 51 ,utuye mu mudugudu wa Cyirabyo B,akagari ka Gahinga mu murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi, ubwo abasore 3 b’uyu mugabo bahingaga, umwe yakubise isuka azamura imbunda yo mu bwoko bwa Sirfording ,bikavugwa ko bishoboka ko yari ihatabwe vuba kuko bari basaruye imyaka muri uwo murima, batari barigeze bayibona.
Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Gahinga, Munyaneza Théogène, ngo aba basore basanzwe bafatanya na nyina guhinga uyu murima kuko se Uwamurengeye Manasseh yabataye agacyura undi mugore mu kagari ka Tara muri uyu murenge,ubwo bahingaga,mu ma saa tanu na 15, umwe yakubise isuka yumva akubise ikintu kimeze nk’icyuma cyari hafi cyane gitabye, gipfunyitse mu ishashi n’umufuka usatuyemo bita umusumba,arebye abona ni imbunda ahamagara nyirarume wigeze kuba umusirikare mu ngabo zatsinzwe akaba yaranayoboye uyu mudugudu, aje arebye asanga ni iyo mbunda iri kumwe n’amasasu yayo batabashije kumenya umubare kuko ingese zatumaga aho ari hadahita hafunguka.
Ati’’ Bakimara kubona ko ari imbunda irimo n’ayo masasu tutamenye umubare kuko gufungura aho ari bitashobokaga kubera ingeze ariko na zo ubona ko zitamazeho igihe kirekire, bahise bampamagara nanjye mpamagara inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’umurenge, dushimira abaturage batanze amakuru tunabasaba ko igihe cyose babonye ikintu nk’icyo bajya bihutira kubimenyesha inzego z’umutekano. Inzego z’umutekano zahise ziyitwara’’
Avuga ko umugore nyiri umurima yababwiye ko atazi uwayihatabye n’igihe yahatabiwe kuko amaze igihe kirekire awuhinga n’ubu yari asaruyemo imyaka kandi atigeze ayibona na we atunguwe no kubyumva, bikabera abaturage urujijo,cyane cyane ko atari ubwa mbere muri uyu mudugudu hatoragurwa imbunda n’amasasu yayo mu murima bahinga.
Kandi uko bihabonywe ntihamenyekane uwabihashyize, bakavuga ko,kubera ko aka gace kabaye igihe kirekire inzira y’interahamwe n’abasirikare batsinzwe bajyaga muri RDC bahunga kuko ari hafi y’umugezi wa Rusizi, hakaba n’abandi bahabwaga imbunda bitaga izo kurwanya umwanzi mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, bigakekwa ko hari ababa batarazitanze, uko imitima ibariye aho kuzishyikiriza ubuyobozi bakazihisha muri buriya buryo.
Kubyahwihwiswaga na bamwe mu baturage bavugaga ko bishoboka ko ari uyu mugabo Uwamurengeye Manasseh wataye urugo rwe waba warayihatabye agamije kuzagirira nabi uyu mugore we mu buryo bumwe cyangwa ubundi,uyu muyobozi yavuze ko babibajije uyu mugore akavuga ko akeka ko atari byo, kuko ngo nyuma yo kumuta nta bikorwa bimuhungabaniriza umutekano n’abana be bindi yagaragayemo, ko we yumva atabihuza.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mururu Ingabire Joyeux yavuze ko iyi mbunda ari iya kera, na we akavuga ko bishoboka ko hari nk’abaturage bahawe imbunda ngo zo kurwanya umwanzi mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi,kubera ko hanabaye zone turquoise bamwe mu bazihawe bakazihungana abandi bakazibika kuko batakwemeza ko zasubijwe zose,uko imyaka ihita uwayibitse akabona ashobora kuyifatanwa bakagenda bazikuraho muri ubwo buryo nubwo iperereza rikomeje ngo bimenyekane neza.
Ku baturage baba bafite ubwo bwoba ko hari abandi baba bazibitse, cyane cyane ko atari ubwa mbere zihatabururwa muri iyi myaka ya vuba, yagize ati’’ Birashoboka,ni yo mpamvu y’iperereza ariko tugasaba uwaba ayibitse wese,yenda afite ubwoba ko ayitanze hari ingaruka byamugiraho, ko yayitanga ku nzego zibishinzwe, nta mpungenge yagira ku mutekano we nyuma yo kuyitanga, n’uwamenya aho ibikoresho nk’ibi biri mu baturage akaba yatanga amakuru kare bikajyanwa aho bigenewe.’’
Hari hashize imyaka 2muri uyu murenge,uwa Nyakarenzo bihana imbibi n’uwa Kamembe, havuzwe abantu bateraga ibisasu,aho batwitse imodoka mu murenge wa Nyakarenzo bakarasa n’amasasu 3 mu kirere bakagenda, hashira iminsi mike bagatera ibindi muri santere y’ubucuruzi ya Karangiro hafi y’ibiro by’uyu murenge wa Mururu bagatwika amangazini n’ibyarimo byose, bagatera n’ikindi gisasu mu mujyi rwagati wa Rusizi mu murenge wa Kamembe,ku bw’amahirwe nticyagira icyo cyangiza, ku bashobora ku bihuza,uyu muyobozi akavuga ko ntaho bihuriye kuko ababiteraga bafashwe.
Ati’’ Ntaho bihuriye kuko abateraga biriya bisasu muri 2019 hafashwe abagera kuri 11 bagafungwa, kugeza ubu hakaba nta kindi gikorwa gihungabanya umutekano kirongera muri iyi mirenge yacu, abaturage batekane ntaho bihuriye rwose.’’
Yanavuze ko bishoboka ko hari ushobora kuba abitse igikoresho nk’iki,kubera inzangano akaba yagishyira mu murima cyangwa mu rugo rwa mugenzi we ngo abe ari we cyitirirwa bimukoreho,ko uwatekereza atyo na we atatinda gutahurwa,ko ibyiza uwaba akikibitse kuko na byo bishoboka yagitanga hakiri kare ataragifatanwa.


