Kuva ku wa Gatatu tariki 17 Kamena, imiryango ya SACCO Tea Shagasha yakoreraga mu murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi irafunze nyuma y’uko hagaragaye umwe mu banyamuryango bayo waje kuhahemberwa yaranduye COVID-19, hakaba hikangwa ko abo yaba yarahasanze n’abakozi bayo yaba yarabanduje na bo bakagenda banduza abandi.
Umwe mu banyamuryango 5000 b’iyi SACCO y’abahinzi b’icyayi bibumbiye mu makoperative abiri, ari yo COOPTHE Shagasha na The Villageois UMACYAGI bagihinga muri imwe mu mirenge y’Akarere ka Rusizi n’iy’aka Nyamasheke n’abasoromyi ba COOPTHE shagasha ,yabwiye Bwiza.com ko amakuru avuga ko hari umuhinzi uhinga icyayi mu Gatandara mu murenge wa Mururu, waje gufata amafaranga ye kuri iyi SACCO afite ubwandu bwa COVID-19.
Abajijwe ukuntu yahageze kandi Mururu iri muri guma mu rugo, yavuze ko kimwe n’uko abanyamuryango b’ibindi bigo by’imari batabujijwe kubigana muri iki gihe kandi abahinzi b’icyayi n’aba basoromyi hafi ya bose bakaba bagana iyi SACCO bishyiriyeho, ari muri urwo rwego na we yaje n’ubwo yari aturutse mu murenge wa Mururu kugeza ubu uvugwamo abarwayi benshi ba COVID-19 na we ayifite, bimaze kugaragara ko ayifite ubuyobozi bw’Akarere bufata umwanzuro wo gufunga iyi SACCO.
Ati: “Kuva ejo ku wa 17 Kamena irafunze, uyu munsi ku wa 18 Kamena biriwe bayitera imiti, ntituzi igihe izongera gufungurira imiryango, bamwe mu banyamuryango kimwe n’abakozi bayo barapimwe ariko si bose, ntituzi niba hari abo yaba yaranduje ubwo tuzabimenya nyuma.’’
Yavuze ko ubundi abahinzi b’icyayi b’aya makoperative yombi n’abasoromyi ba COOPTHE Shagasha bahembwaga, amafaranga y’umusaruro wabo buri kwezi, uyashaka akayafata mu minsi 15, hakaba hari n’uburyo bw’ikoranabuhanga aho bamwe bayafataga kuri Tigo cash, ingorane zikaba ko hamwe na hamwe konegisiyo zibura bikaba ngombwa ko hiyambazwa abakozi bo mu biro ngo babafashe bikemuke none ubwo batashye bigiye kubabera imbogamizi.
Ikindi ngo ni uko hari abari batarajya muri ubwo buryo bw’ikoranabuhanga bageze ku 10% by’abanyamuryango bose barimo n’uriya waje yaranduye, aba ngo byasabaga ko byanze bikunze baza guhemberwa kuri SACCO, barimo abatagiraga amatelefoni n’abatuye hafi babonaga kuyafata byoroshye n’abakuze batinyaga ko abana babo bazi iby’ikoranabuhanga bayabashyizeho ngo bajye bayabanyuzaho bayabatwara.
Ati: “Gufunga imiryango twabyakiriye neza kuko natwe turabona ko twugarijwe kandi nta kundi byagenda. Ariko imbogamizi dufite ni ukutongera kubona amafaranga mu buryo bworoshye cyane cyane ko hanze aha ubukene bunuma, abafite iryo koranabuhanga na ryo ibura rya konegisiyo rya hato na hato n’abahitaga babikemura kugira ngo umuhinzi abone amafaranga ye bazaba badakora, abashaka izindi serivisi zisaba byanze bikunze kugana SACCO nko gushaka inguzanyo,n’izindi na byo birahagaze, ni ibibazo pe!’
Yongeyeho ati: “Twifuzaga ko ingamba zo gukumira iki cyorezo zakomeza ariko gufunga imiryango ntibizatinde kuko twahura n’ingorane zikaze cyane tutari twiteze.’’
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giheke, Hagenimana Jean de Dieu yabwiye Bwiza.com ko iyi SACCO yafunze imiryango mu gihe kitazwi, abanyamuryango bagasabwa kwihangana.
Ati’’ Nyuma yo kumenya ko hari uwahaje arwaye, twahawe amabwiriza yo kuyifunga igie kitazwi kugeza igihe tuzahererwa andi, turi gupima abakozi n’abanyamuryango bose,inyubako yatewe umuti, ubwo baraba birwanaho nk’abandi bose nta kundi byagenda.’’
SACCO Tea Shagasha ifunze imiryango nyuma y’iminsi 2 gusa na MTN mu mujyi wa Rusizi iyifunze nyuma yo gusanga abakozi bayo 2 baranduye COVID-19, bikaba kandi nyuma y’impungenge zikomeye zagaragajwe na Nkamira SACCO ya Kamembe ko na yo hashobora kugaragara iki cyorezo kubera imikorere itagira ikoranabuhanga, ibindi bigo by’imari,iby’ubucuruzi n’iby’abikorera ku giti cyabo na byo icyoba ni cyose ko bishobora kugenda bifungishwa imiryango igitaraganya kubera ubukana bw’iki cyorezo muri aka karere.


