Iyi nzu Ndayambaje Marcel yubakiwe ku mudugudu w'icyitegererezo wa Nyakarenzo ni yo SEDO Habumugisha Valens yakubitiwemo na ba nyiri urugo.

Rusizi: SEDO w’Akagari wigeze gushinjwa kwiba televiziyo yakubitiwe mu nzu y’umuturage amushinja kumusambanyiriza umugore

Umukozi ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage (SEDO) mu kagari ka Murambi mu murenge wa Nyakarenzo mu karere ka Rusizi Habumugisha Valens wigeze gushinjwa n’umuturage wo mu kagari ka Kamurera mu murenge wa Kamembe ubwo yari Gitifu w’agateganyo w’aka kagari umwaka ushize kumwiba televiziyo akoresheje umukozi wo mu rugo rw’uyu muturage byavugwaga ko yari ihabara ry’uyu SEDO,akaza gufatwa agafungwa,agafungurwa akanasubizwa mu kazi mu buryo nyir’ukwibwa atamenye, yakubitiwe mu nzu y’undi muturage aho yimuriwe mu kagari ka Murambi mu murenge wa Nyakarenzo uvuga ko yamusanzemo ashaka kumusambanyiriza umugore.

Amakuru aturuka mu baturage bo mu kagari ka Murambi mu murenge wa Nyakarenzo , aravuga uruva gusenya SEDO w’aka kagari Habumugisha Valens yahuriye na rwo mu nzu y’umuturage witwa Ndayambaje Marcel utuye mu mudugudu w’icyitegererezo watujwemo abatishoboye bakuwe impande nyinshi z’aka karere batagiraga aho baba, ubwo uyu muyobozi n’umujyanama w’ubuzima bari kumwe mu bukangurambaga bwo gukangurira abaturage bakuze kujya kwipimisha COVID-19 ku bitaro bya Mibilizi.

Rusizi: Gitifu arakewaho kwiba televiziyo y’umuturage

Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe na Nyirahabimana Thérèse wo mu mudugudu wa Runyanzovu akaba n’umuhuzabikorwa w’abajayanama b’ubuzima muri aka kagari, ngo ubwo yari kumwe n’uyu SEDO uhamaze ibyumweru 2 gusa , bakangurira abatuye umudugudu wa Njambwe kujya kwikingiza COVID-19 ku bitaro bya Mibilizi ku wa 4 Kanama,mu gihe abandi bayobozi barimo babikangurira abo mu yindi midugudu, bo banyuze ku rugo rw’uyu Ndayambaje Marcel, umugore we ngo wari umaze iminsi 2 ahaye SEDO gahunda yo kuzaza ngo amuhe amafaranga ya mituweli kuko ngo bari basanzwe baziraniye aho uyu mugore yari atuye mu kagari ka Kamurera umurenge wa Kamembe aho SEDO yari Gitifu w’agateganyo.

Ngo SEDO n’uyu mujyanama w’ubuzima barahatambutse,umugore nyiru urugo ahamagara SEDO amubaza impamvu aca ku rugo atamusuhuje kuko n’ubundi ngo yari amwiteguye uwo munsi kuri gahunda yari yamuhaye yo kuza akamuha amafaranga ya mituweli kuko muri uyu murenge ngo abaturage bayaha abayobozi akaba ari bo bayajyana muri SACCO, iki cyemezeo kikaba cyarafashwe nyuma y’aho bigaragariye ko bamwe mu baturage bayijyanira bakayapfusha ubusa bakagezeyo make, ubuyobozi busanga ari ngombwa kujya bufatanya n’abajyanama b’ubuzima bukajagajaga mu baturage buyabaka bukayabajyanira.

Iyi nzu Ndayambaje Marcel yubakiwe ku mudugudu w'icyitegererezo wa Nyakarenzo ni yo SEDO Habumugisha Valens yakubitiwemo na ba nyiri urugo.
Iyi nzu Ndayambaje Marcel yubakiwe ku mudugudu w’icyitegererezo wa Nyakarenzo ni yo SEDO Habumugisha Valens yakubitiwemo na ba nyiri urugo.

Nyirahabimana akomeza avuga ko uyu mugore ahamagaye SEDO amubuza guca ku rugo nk’umuyobozi mushya wari waranamuyoboye ahandi, SEDO yaragarutse umugore amucisha mu gikari ngo aramwereka inka ya gira inka yahawe ukuntu imeze neza, umujyanama w’ubuzima akomereza ahandi azi ko SEDO ahita aza bagakomeza ubukangurambaga,abonye atinze, agarutse kumureba ahubwo yumva atakira muri ya nzu arimo akubitwa bikomeye na nyiri urugo na murumuna we bafite n’imipanga mu ntoki uwo mugore afite umuhini w’isekuru, bamuhondagura undi ayoberwa ibibaye.

Ati’’ Naherutse amujyana mu gikari ngo aramwereka inka ya gira inka yahawe ukuntu ari nziza, amukomezanya mu nzu ngo aramwereka ko yahawe n’amashanyarazi nanjye mba nkomeje ubukangurambaga, mu kanya nje kureba icyamutindije numva aravuza induru cyane ngo baramwishe baramwishe, ndebeye mu idirishya mbona bamwicaje muri koridoro nyiri urugo na murumuna we usanzwe utuye mu murenge wa Nyakabuye wari waharaye bafite imipanga,umugore afite umuhini w’isekuru, bamwicaje hasi kuri sima bamukubitagura imigeri n’amakofe, bazanye agakayi bari kumwandikisha ibintu ntamenye na we yandika, mpita ntabaza,abaturage buzura aho bashaka guca urugi rwari rukingiye imbere ngo binjire bamutabare byanze.’’

Yarakomeje ati’’ Bishoboke ko ari umugambi bari bateguye kuko Nyakabuye iri muri gahunda ya guma mu rugo ariko ibi byabaye mu ma saa moya n’igice z’igitondo mu gihe nari nahanyuze saa kumi n’ebyiri na 45 mbere y’ubukangurambaga mpura na murumuna wa nyiri urugo ajyanye utwana 4 twabo aho ntamenye mubaza aho ajyana abana ba mukuru we muri icyo gitondo aranjijisha.

Nyamara natunguwe no kumva nyiri urugo avuga ngo yararanye na murumuna we I Kamembe, bahamagarwa n’umugore w’uyu nyiri urugo mugitondo ko ari kurwanira na SEDO mu nzu ashaka kumufata ku ngufu ngo nibamutabare, ngo baturuka I Kamembe aho bari baraye baje basanga SEDO muri iyo nzu.

Ntibari kurara I Kamembe ngo batabare batyo kandi nabonye uyu mugabo ajyana abana aho ntamenye, ntekereza ko bari bari mu nzu n’iyo mipanga biteguye SEDO wagombaga kuza kwaka mituweli akahanyura mu yindi gahunda,bashaka kumukuramo amafaranga ngo yari agiye gusambanya uwo mugore,cyane ko uyu mugabo iyi turufu amaze kuyigira umwuga.’’

Avuga ko uyu mugabo wari wahise ukinga avuga ko ntawe ashaka ko agera mu nzu ye ngo aze gukiza SEDO, Gitifuw’aka kagari yaje guhamagarwa arahagera bamubwira ko asinya ku nyandiko bandikishije SEDO akanayiteraho kashe bakabona kumumuha, aremera arasinya ajya ku kagari kuko kari hafi aho ayiteraho ayigaruye babona kumumuha, SEDO akira iyo mipanga n’umuhini atyo,ariko ngo yakubiswe bigaragara.

Bwiza.com yahamagaye uyu SEDO inshuro nyinshi ngo agire icyo avuga ku byamubayeho ntiyitaba telefoni ye igendanwa, Gitifu w’aka kagari Niyibizi Daniel yemeza ko byabaye,ariko ko uyu mugabo aherutse gukorera nk’ibi umuturanyi we,bagakeka ko ashaka kubigira iturufu yo kujya akuramo abantu amafaranga ngo bamusambanyiriza umugore, bikanakekwa ko umugore na we abifitemo uruhare.

Ati’’ Byarabaye, bankinguriye banze gukingurira abandi, musanga muri koridoro bamwicaje kuri hasi sima nyiri urugo na murumuna we bafite imipanga bamukikije,bamukubita imigeri n’ibipfunsi,bafunguye radiyo cyane ngo abaturage batumva ibyo barimo bamusinyisha, mubakuramo ariko impungenge ni uko mu minsi ishize nanone uyu mugabo yabikoze umuturanyi we wari wamwiye ubwatsi bw’inka, tumuhamagaye ku kagari aho kuza ahitamo kumushaka ngo biyunge,amuca amafaranga 5000, ayamushyiriye amwinjije mu nzu ahita atangira ku mukubita ngo namuhe amafaranga 15.000 kuko amausanganye n’umugore we ibyari ugusaba imbabazi zo kwiba ubwatsi zihinduka izo kumusambanyiriza umugore, tukabona ari nk’ingeso yadukanye.’’

Kuri uyu wa 5 Kanama, ubuyobozi bw’umurenge wa Nyakarenzo bwazindutse bukoresha inama abaturage ngo harebwe niba SEDO yarahohotewe kugeza ubwo akubitwa n’umuturage amwicaje hasi mu nzu imipanga n’umuhini bimuri hejuru asinyishwa ibyo abaturage bavuga ko batamenye nyamara Gitifu w’akagari yateyeho kashe, bishobora kugira ingaruka kuri uyu mugenzi we, umugabo araza ariko umugore we arabura,ngo avuga ko yafashe umuyobozi wari mu nzu ye ashaka kumusambanyiriza umugore, nta kindi yakongeraho,ubuyobozi bukavuga ko buzafata umwanzuro bwumvise n’ibyo umugore avuga kuko we ngo yabuze kandi na we yari yahamagajwe muri iyo nama.

Mu kiganiro Bwiza.com yagiranye na Nsengiyumva JMV wari usanzwe akurikiranyeho uyu muyobozi kumwibira televiziyo akoresheje umukozi we wo mu rugo yari yaragize inshoreke ye, agafungwa akanandikira Akarere ibaruwa yegura nk’uko Bwiza.com yabibagejejeho mu nkuru yo ku wa 7 Werurwe uyu mwaka, yagize ati’’ Amakuru y’uko yasubijwe mu kazi nyumvise ubu menye ibyamubayeho.

Narumvise ngo yaraburanye aba umwere kandi jye wamureze ntibigeze bampamagara ngo tuburane nkibaza uwo baburanye, uburyo yasubijwe mu kazi yari yandikiye Meya ibaruwa isezera,Meya akanababwira mu kiganiro mwagiranye ko Akarere katakwihanganira umuyobozi wiba iby’abaturage, none yasubiyemo ate akanajyanwa kure aho ntazamenya? Ubwo numvise aho ari na njye ngiye kumukurikirana angarurire televiziyo yanjye.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem yabwiye Bwiza.com ko iki kibazo cyatangiye gukurikiranwa mu mizi n’ubuyobozi bw’umurenge ngo harebwe uko byagenze, niba koko yaragiye muri izi ngeso ataye akazi yari arimo cyangwa niba abeshyerwa, umwanzuro ku bizakurikiraho ukazaterwa na raporo izava ku murenge,basanga hari ikimuhama akazafatirwa ibihano hakurikijwe amategeko,basanga n’uyu muturage yaramuhohoteye na we akazafatirwa ibyemezo hakurikijwe amategeko.

Kubyerekeranye n’uburyo yasubujwe mu kazi mu ibanga atishyuye umuturage ibye, Meya ati’’ Gusubizwa mu kazi ntibivuze ko ibyo akurikiranweho n’umuturage byarangiye,ibyo gufungurwa byo bireba ubutabera,twe icyo tureba ni icyo amategeko ateganiriza umukozi mu buryo nk’ubwo,bitavuze ko umuturage wibwe igihe yabyutsa ikibazo kitakurikiranwa akarenganurwa.’’

Abaturage baravuga ko bategereje gukurwa mu rujijo bakamenya niba umuyobozi wabo arengana cyangwa yarakoze koko ibyo ashinjwa n’aba baturage bombi.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *