Mu karere ka Rusizi, umurenge wa Bugarama, haravugwa inkuru y’umusore witwa Musirikare Obed waguye mu mugezi wa Rusizi umurambo we ukaza kujyanwa mu Burundi, gusa birangira ubuyobozi bukuru bw’iki gihugu butegetse ko utagomba gukurwa ku mupaka wa Ruhwa aho wari uri ngo uhabwe ba nyiri umuntu.
Musirikare w’imyaka 31 y’amavuko, yari umukinnyi w’umupira ndetse akaba yarakoraga mu ruganda rwa sima rwa Bugarama. Yaguye mu mugezi wa Rusizi tariki ya 24 Ukwakira 2025 ubwo yari agiye koga, maze uruzi ruhita rumutwara aragenda agera ahitwa Buganda.
Umurambo we nyuma yo kuvanwa mu mazi wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro by’i Bujumbura, kugira ngo ba nyirawe babanze bisuganye mbere y’uko ugarurwa mu Rwanda ngo ushyingurwe.

Ubuyobozi bwa Zone Buganda umurambo wa Musirikare wabonetsemo, uheruka gutangaza ko umurambo w’uriya musore watoraguwe ku wa 24 Ukwakira ahari kubakwa iteme.
Bwanditse ku mbuga nkoranyambaga buti: “Ubuyobozi bwa Zone Buganda buramenyesha ko hari umurambo w’umugabo watoraguwe ku Rusizi aho barimo bubaka ikiraro, Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Ukwakira 2025. Uwo muntu nta kintu na kimwe kimuranga bamusanganye, kandi nta wuzi izina rye cyangwa aho akomoka.”
Bwunzemo buti: “Kugeza ubu, Zone Buganda imaze kumushyira mu buruhukiro bw’ivuriro Ubuntu (ahazwi na benshi nko kwa Docteur). Uwamenya uwo muntu ashobora kwihutira kubimenyesha ubuyobozi bwa Zone Buganda, cyangwa akajya ku bitaro bya Clinique Ubuntu kugira afashe kumenya aho uwo muntu akomoka .Mugerageze kubishyira muma groupe meshi.”
Tariki ya 27 Ukwakira ni bwo umuryango n’inshuti, abayobozi b’umurenge wa Bugarama n’izindi nzego bari biteguye kwakira umurambo wa Musirikare ku mupaka wa Ruhwa ngo abashe gushyingurwa, kuko n’imva yagombaga gushyingurwamo yari yamaze gutegurwa.
Icyakora ubwo bageraga ku mupaka baje kubwirwa ko umurambo batakiwuhawe.
Umwe mu bo mu muryango wa nyakwigendera waganiriye yabwiye BWIZA ko umuvandimwe wabo yarohamye umurambo we ugatoragurwa mu Burundi, ariko bakaba batarawubona.
Ati: “Tukimara kumenya ko umurambo watoraguwe ukajyanwa kuri iryo vuriro, twabimenyesheje ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, nabwo bubimenyesha akarere. Ubuyobozi bwacu bw’Umurenge wa Bugarama bwavuganye na Chef de zone w’aho Burundi ndetse nuwo bita Mustanteri waho batwemerera ko umurambo bazawutuzanira ejo ku wa Mbere saa 11h30 tugahurira ku mupaka wa Ruhwa. Tuhageze twakomeje kuvugana na bo batubwira ko bahagurutse bawuzanye bari hafi kutugeraho, ariko nyuma baza kutubwira ko Polisi yabo ibasubijeyo ngo habanze handikwe inyandiko igaragaza uko ikibazo cyagenze.”
Uyu akomeza avuga ko “ubuyobozi bw’umurenge bwavuganye n’akarere inyandiko irakorwa kuva kuri twebwe abagize umuryango ndetse n’ubuyobozi tubyohereza i Burundi dutegereza ko bawutuzanira turaheba, bigeze ku mugoroba twahamagaye Chef de zone w’aho atubwira ko bwije bitaba bigikunze ngo baratubwira none mu gitondo, kugeza ubu ntacyo baratubwira, ntibanitaba telefoni.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugarama, Ndamiyimana Daniel, na we yahamirije BWIZA ko umurambo wa Musirikare Obed ukiri mu Burundi.
Yagize ati: “Ku wa kane nibwo twahurujwe ko habuze umuntu. Twageze ku mugezi wa Rusizi, twagerageje uko dushoboye kose turashakisha kugira ngo turebe uko twamubona, bigera mu masaha ya nimugoroba tutamubonye na mu gitondo biba uko.”
Akomeza avuga ko byageze saa cyenda bamenya ko yabonetse mu Burundi kuri zone ya Buganda, ndetse ko Abarundi bamubonye babonye batamuzi bamujyana mu ivuriro ryitwa Ubumuntu bashakisha uburyo nabo bamenya amakuru yisumbuye.
Ubuyobozi bw’umurenge bwinjiye mu kibazo bufatanya n’umuryango ndetse bavugana na musitanteri ngo bohereze umurambo kuwa Mbere mu mu ma saa tanu.

Gitifu Daniel avuga ko byaje kugera saa sita bakiri ku mupaka, bahitamo guhamagara abo mu Burundi bababwira ko bahuye n’ikibazo mu nzira bagahagarikwa na Polisi ibasaba ko bareka guhererekanya uwo murambo bakabanza guca mu nzira ubuyobozi bukuru bwari bubasabye.
Nyuma ngo basabwe kwandika ibaruwa ariko nabwo nta gisubizo baraye babonye kugeza na nubu iyi nkuru isohotse biravugwa ko mu Burundi batakiri kwitaba telefone.
Gitifu wa Bugarama yemeza ko “byahagaritswe n’ubuyozi bukuru kuri Musitanteri”, gusa ntavuga ko itegeko ryavuye kwa perezida nkuko uwaduhaye amakuru yabivugaga.
Uwahaye amakuru BWIZA yavuze ko ibintu byose byari byateguwe ndetse umuryango wari wisuganyije wegeranya amafaranaga kugira ngo umurambo ukurwe mu buruhukiro bw’ibitaro i Bujumbura ugere mu Rwanda, ndetse ko nibura ko amafaranga agera kuri miliyoni ashobora kuba ariyo yari yamaze gukusanywa ngo umurambo ube wabasha kwambutswa umupaka.
Uyu yakomeje avuga ko ubwo umurambo ari mu nzira uza, umwe mu bo nzego z’u Burundi yahamagaye abamukuriye biza no kugera kwa perezida Evariste Ndayishimiye, bahita basaba ko bidakorwa umurambo ugomba gusubizwa mu Burundi nubwo umuryango wari wamaze gutegura imva ashyingurwamo, wishyuye uburuhukiro, washatse imodoka imuzana, amafaranga yishyurwa ku mupaka agera kuri miliyoni yateguwe.
Nyuma y’uko umurambo wa Musirikare binariranye ko uzanwa mu Rwanda byarangiye imva ye ishyizwemo umutumba.
Uwaduhaye amakuru yagize ati: “Uyu munsi tariki ya 27 nibwo bari bemeye ko bazana umubiri wa Obed ukagera ku mupaka wa Ruhwa. Umuryango wari wishyuye uburuhukiro, isanduku, byose ndetse bari bwishyure n’amafaranga angana na miliyoni y’u Rwanda ku mupaka wa Ruhwa, bigeze nka saa sita umurambo ntiwaza. Umuryango wari wajyanye n’abayozi b’umurenge, inzego nyinshi zari zihari bagiye ku kuwufata ku mupaka.”
Yakomeje agira ati: “Barahageze banga kuwuzana, babwirwa ko hari umuntu wahamagaye hejuru muri perezidansi, amabwiriza ava kwa perezida abuza ko umurambo wambutswa mu Rwanda, ngo kuko imipaka ifunze ni gute bakwambutsa umurambo?”

Umuryango wa Nyakwigendera watashye uri mu gahinda ko kwimwa uwabo watwawe n’uruzi rwa Rusizi kugeza nubu ntibazi ikirakurikira, icyakora ukaba usaba ubufasha kugira ngo ubone uwawo umushyingure.
Umugezi wa Rusizi numwe mu migezi minini iri mu Rwanda kandi ukunze gutwara abantu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Bugarama yasabye abaturage kwirinda kujya kuwogamo mu gihe bari bonyine, kuko biteza ibyago na cyane ko uyu mugezi ubamo inyamaswa ziryana.




