Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Rusizi bukurikiranye umusore w’imyaka 37 wishe se amutemesheje umupanga amuhora ko hanze kumuha isambu.
Icyaha akurikiranweho yagikoze ku mugoroba wo ku itariki ya 08 Nzeri 2025 mu Mudugudu wa Nyagashikira, Akagari ka Mwezi, Umurenge wa Karengera, Akarere ka Nyamsheke, ubwo uregwa yadukiriye se umubyara akamutema mu mutwe, ku maguru no ku ntugu kugeza amwishe.
Mu ibazwa rye nk’uko bitangazwa n’Ubushinjacyaha Bukuru, uregwa yemeye icyaha; avuga ko kwica se yabitewe n’uko yanze kumuha isambu.
Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake akurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo y’ 107 y’Itegeko NO 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.


