Abaturage b’Umurenge wa Gitambi mu Karere ka Rusizi bavuga ko ikibazo cy’ibikorwa remezo birimo isoko n’imihanda ibafasha kugera ku yandi masoko bikomeje kubadindiza mu iterambere, kuko beza byinshi bakabiburira abaguzi. Aba baturage babitangarije Bwiza.com ubwo muri uyu murenge haberaga imurikabikorwa aho abaturage bagaragaza aho bageze mu mihigo n’ibyo bagezeho ku bufatanye n’abafatanyabikorwa byabo. Aha berekana cyane ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bakagaragaza n’ibikibabangamiye muri urwo rwego. Bavuga ko bagize amahirwe yo kugira ubutaka bwera cyane mu murenge wose, bakunda umurimo ndetse ari n’ikigega cy’Akarere ka Rusizi ku buhinzi bw’imbuto n’imboga beza ku bwinshi, kawa na yo ngo bakaba badahigwa aho bafite n’inganda 5 zose ziyitunganya, ibihingwa ngandurarugo n’ibikorwa by’ubworozi na byo bari mu ndashyikirwa mu karere, ariko ibyo byose bikaba bitababuza guhorana ubukene kubera kutabona aho babigurisha. Umwe mu baturage, Nyirahirwa Consolée utuye mu Kagari ka Hangabashi avuga ko n’ubwo bakoresha imbaraga zose ngo babyaze umusaruro ubutaka bafite, bakaneza imyaka mu buryo bifuza, badashobora gutera imbere igihe nta soko riri mu murenge wabo. Uyu avuga ko nta n’umuhanda n’umwe muzima ubahuza n’imirenge ufite amasoko ku buryo batwara imyaka yabo ku binyabiziga, bikabasaba buri gihe gukora amasaha menshi bikoreye umusaruro bawujyana ku masoko. Yemeza ko ibyo byose bibaheza mu bwigunge kandi bifuza gutera imbere. Ati’’ Turishimira ibyo twagezeho mu buhinzi n’ubworozi ariko ntacyo bishobora kutumarira igihe nta soko tugira mu murenge, imihanda yatugezaga ku yandi masoko yose yarangiritse bikomeye no kugera ku nganda za kawa dufite muri uyu murenge ari ibibazo kubera imihanda mibi. Turakenana umusaruro nibadufashe rwose badukemurire ibyo bibazo.’’ Uyu muturage yakomeje ati’’ Nibura imihanda ikiri mizima washoboraga kujyana imyaka mu masoko ya Bambiro muri Nyakarenzo na Gishoma muri Rwimbogo none umuhanda Mashesha-Mibilizi n’uwa CIMERWA-Gitambi- Gashonga yahatugezaga yarangiritse cyane nta n’igare ryahaca. Nta modoka n’imwe ishobora kuza gutwara imbuto tweza ku bwinshi. Byose biraduca intege cyane bigatuma duhinga bike twakagombye guhinga byinshi.’’ Mugenzi we, Rutayisire J.Pierre utuye mu kagari ka Cyingwa na we yagize ati ’’ Ndeza cyane nkabiburira isoko mu murenge nkabura n’inzira zingeza ku yandi masoko, ariko ibyo byose mbifite nakuba inshuro zirenze enye umusaruro kuko ntekereza imvune mvunika mpinga ,natekereza ko nibyera nzahomba ngacika intege ngahinga bike kandi mfite ubushobozi bwo guhinga byinshi.’’ Bavuga ko bababazwa n’uko abayobozi b’Akarere bagiye basimburana babagezagaho ibi bibazo bakavuga ko bagiye kubikemura kugeza ubwo umuhanda Mashesha-Mibilizi wari ubafataye runini ucitsemo kabiri. Umuhanda wa CIMERWA-Gitambi-Gashonga na wo ukaba uri mu nzira zo gucikamo kabiri ubuyobozi bubireba, n’isoko basaba mu murenge ntibaribone, bakibaza impamvu. Umunyamabanga Nshinwabikorwa w’Umumurenge wa Gitambi, Iyakaremye Jean Pierre yabwiye Bwiza.com ko ibivugwa n’abaturage ari ukuri, ko igihe cyose badafite isoko n’imihanda mizima ibakura mu bwigunge bazahorana ubukene kandi bakora. Gitifu Iyakaremye ati’’ Baravuga ukuri kandi ni ibibazo biduhangayikishije cyane. Bareza cyane koko kandi tuba twabibashishikarije, ariko iyo bagenda amasaha menshi bikoreye ku mutwe ngo bagere ku masoko, nta n’isoko tugira mu murenge, imihanda hafi ya yose iduhuza n’indi mirenge yarangiritse cyane bibaca intege, ariko twabikoreye raporo Akarere karabizi dutegereje icyo kazabikoraho.’’ Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, avuga ko kutagira isoko atabibona nk’ikibazo cyane kuko begeranye n’andi menshi, ikibazo kikaba imihanda imwe yangiritse ariko na yo ibibazo byayo birazwi. Ati’’ Amasoko yo hafi yabo arahari simbona ko ari ikibazo cyane, ariko imihanda yo ni ikibazo gikomeye cyane natwe dutegereje ko inzego zidukuriye zidufasha gukemura kuko tutabyishoboza.’’ Aba baturage bavuga ko bikomeje bitya mu bihe biri imbere no kubona amafaranga y’ishuri y’abana cyangwa mituweli byababera ingorabahizi kandi batabuze icyo bajyana ku isoko ahubwo babuze isoko bakijyanaho. Aba baturage barasaba akarere kwigana iki kibazo ubushihsozi bagahabwa isoko bagatunganirizwa n’imihanda yangiritse ibahuza n’indi mirenge bakava mu bwigunge.

Icika ry’umuhanda Mashesha-Mibilizi kimwe n’iyangirika ry’indi igera mu murenge wa Gitambi ngo ryabasize mu bwigunge bukomeye

Abaturage mu imurikagurisha ry’ubuhinzi


