Ni kenshi usanga mu Karere ka Rusizi, cyane cyane mu mirenge yegereye imipaka y’ibihugu bihana imbibi, urubyiruko rwishora mu bucuruzi bwa magendu, rukanabikomerekeramo cyangwa rukanahaburira ubuzima, rumwe muri rwo rukavuga ko kwishora mu buzima bushaririye nk’ubu rubiterwa no kubura igishoro cyo gukoresha imirimo idashyira ubuzima bwarwo mu kaga, ubuyobozi bw’aka karere bwo bukavuga ko ari ikibazo cy’imyumvire mu gihe rwo rugaragaza igishoro nk’imbogamizi zikomeye.
Mu kiganiro na rumwe mu rubyiruko rwo mu murenge wa Nyakarenzo nyuma yo gushyikirizwa uruganda ruciriritse rukora ibikomoka ku ifarini ku bufatanye bw’aka karere n’umuryango nyafurika w’ivugabutumwa( AEE) ku nkunga ya Help a child Rwanda, rwavuze ko hari rwinshi rwicaye kubera kubura icyo rukora nyuma yo kurangiza ayisumbuye cyangwa kuyacikiriza kubera ubukene bw’ababyeyi, ari yo mpamvu usanga n’inda zitateganijwe zirushaho kwiyongera kubera imibereho mibi, rukanagaya ariko rumwe muri rugenzi rwarwo rufashwa kugira icyo rugeraho ayo mahirwe rukayapfusha ubusa.
Urubyiruko rwo muri Nyakarenzo rwashyikirijwe uruganda ruciriritse rutunganya ifu
Mungwarakarama Eric uyobora itsinda Icyerekezo ryashingiwe uru ruganda, avuga ko hari bagenzi be benshi barangije amashuri yisumbuye n’abayacikirije babayeho nabi kubera kubura imikorere, n’ubwo hari benshi muri bo abona imibereho mibi babamo bayigiramo uruhare kubera ubunebwe no kumva bazicara bikizana, hakaba n’abafashwa kwiteza imbere ariko kureba hafi bigasubiza inyuma amahirwe bahawe, aho atanga urugero ku nkoko zahawe urubyiruko muri aka karere kose zikarupfira ubusa, agasanga hakwiriye inyigisho zimbitse mu rubyiruko.
Ati: “Ni byo usanga urubyiruko rwinshi rwishora mu ngeso mbi zirimo ibiyobyabwenge, ubucuruzi bwa magendu, inda z’imburagihe mu bangavu,urugomo, ubujura bushukana n’ibindi rukavuga ko rubiterwa no kubura imirimo, ariko harimo n’imyumvire ikiri hasi muri benshi yo kumva ko byose bazabihabwa na Leta cyangwa abafatanyabikorwa bayo, n’ibyo babonye ntibabihe agaciro, gusa n’ubuyobozi tubusaba gukomeza kutuba hafi kuko igishoro kikiri ikibazo ku bafite gahunda ifatika.’’

Yongeyeho ati: ’’Nk’ubu uru ruganda ruciriritse rukora ibikomoka ku ifarini duhawe na AEE twifuza ko rwagira aho rudukura n’aho rutugeza mu iterambere, ariko imbogamizi zikaba uburyo bwo kugeza ku masoko ya kure ibyo dukora kuko bigoye, ariko umuntu ntiyaguha igishoro nk’iki cya miliyoni 10 z’amanyarwanda ufite mu mutwe hazima ngo kigupfire ubusa, twizeye ko mu minsi iri imbere tuzaba dushobora gufasha urundi rubyiruko kwiteza imbere duhereye kuri ibi duhawe.’’
Uwimana Aline w’imyaka 19, avuga ko yayacikirije ageze mu wa 3 kubera ubukene bw’ababyeyi ariko aya mahirwe azayakoresha ayasubiramo.
Ati: “Mbabazwa cyane no kuba abo twiganye bararangije, ariko njye narayacikirije kubera ubushobozi buke. Aya mahirwe duhawe n’aba bagiraneza ngiye kuyakoresha, amafaranga nzabona azamfashe gusubira mu ishuri ntegure ejo hanjye hazaza kandi nizeye ko bizagenda neza, ngasaba abakobwa bagenzi banjye kutwegera tugafatanya aho kwishora mu ngeso mbi zibakururira inda zitateganijwe kuko abatwara inda bariyongera cyane ugasanga n’imibereho yabo ari mibi.’’
Umuhuzabikorwa w’umuryango nyafurika w’ivugabutubwa(AEE) mu karere ka Rusizi, Uwitonze Alfred Safi, avuga ko nyuma yo gusanga hari byinshi byangiza urubyiruko muri aka karere, cyane cyane kwishora mu bucuruzi bwa magendu, babumbiye mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya ururenga 1340, urugera mu 100 rwigishwa imyuga runafashwa guhanga imirimo, harimo n’uru rwashingiwe uruganda ruciriritse rukora ibikomoka ku ifarini rw’agaciri ka miliyoni 10 z’amanyarwanda.
Ati: “Birakemura ibyo bibazo byose kandi twizeye ko aya mahirwe rutazayapfusha ubusa, natwe tuzakomeza kuruba hafi, dufashe n’urundi, kuko uru twarubikoreye nyuma yo kugaragaza ubushake bwo kwiteza imbere,turanarwigisha, tukizera ko ruzabera isomo urundi rucyitinya, kandi n’urundi rwagaragaza ubushake bwo kwihangira imirimo twarushyigikira, kuko igishoro nka kiriya nticyabura kurugeza aheza mu iterambere rufite mu mutwe hafungutse.’’
Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Nsigaye Emmanuel, asanga igishoro kidakwiye kuba urwitwazo ku musore n’inkumi bashaka kuva mu bukene, kuko igihe cyose bagaragaza ko bashaka guhanga umurimo runaka batabura gufashwa. Ati: “Ni ikibazo cy’imyumvire, bikuremo ubunebwe ibindi bazafashwa kubigeraho.’’
Akarere ka Rusizi gafite abaturage barenga 480,000, abarenga 50% muri bo bakaba urubyiruko.


