Bamwe mu basore n’inkumi bo mu murenge wa Nyakarenzo mu karere ka Rusizi barimo abarangije kaminuza, ayisumbuye n’abayacikirije bavuga ko ubushomeri no kubura isoko rihagije ry’ibyo bamwe muri bo bakora no kutitabwaho bihagije kubagerageza kwihangira imirimo bo mu bice by’icyaro bikomeza kubaheza mu bukene bukabije butumwa bamwe muri bo bishora mu ngeso mbi, bagashima abafatanyabikorwa b’akarere bagerageza gufasha bamwe muri bo kwiteza imbere, bagasaba akarere kurushaho kubegera.
Mu kiganiro na Bwiza.com ubwo bamwe mu bigishijwe n’umuryango nyafurika w’ivugabutumwa ( AEE) mu mushinga wawo uterwa inkunga na Help a Child kubyaza umusaruro ibikomoka ku ifarini bahabwaga impamyabumenyi banagirwa inama yo kurushaho kwiteza imbere, bavuze ko kuba babangamirwa n’izi ngorane zose banaturiye umupaka n’igihugu cya RDC, bahura n’ibishuko byinshi bishobora kubagusha mu ngeso mbi,aho basabye ubuyobozi bw’umurenge wabo n’akarere kubaha ibyo babizeza yo kubateza imbere kuko hari n’ibyo babizeza ntibabibahe.
Tuyisenge Annualite wo mu kagari ka Kabagina muri uyu murenge wa Nyakarenzo yabwiye Bwiza.com ati’’ narangije ayisumbuye muri 2016 mbura icyo nkora kuko ntari nafite n’uburyo bwo gukomeza kaminuza. Nagumye muri ubwo bwigunge kugeza ubwo AEE yadufashe turi benshi itwigisha gukora ibikomoka ku ifarini iduha n’ibikoresho dutangiza muri santere y’ubucuruzi ya Bambiro, ariko turacyahura n’ingorane z’ibikoresho bike, igishoro n’isoko bidahagije by’ibyo dukora kubera gukorera mu cyaro cyane.

Batwongereye ibikoresho, ubuyobozi bw’akarere bukadufasha kugera ku bigo by’imari twumva ngo bifasha urubyiruko kwiteza imbere ariko tukabyumva mu magambo gusa, twava mu bukene bukabije turimo kuko ubwenge n’imbaraga turabifite ariko turacyabangamiwe n’uburyo budahagije .’’
Mungwarakarama Eric bakorana na we ati’’ igikomeye cyane urubyiruko rwo mu cyaro dufite,ni ubuyobozi butwizeza ibyo budashyira mu bikorwa. Butwizeza inkunga cyangwa abaterankunga bigaherera mu mvugo gusa n’ibyo dutangiriyeho bikazadupfana kubera ko ibyo twijejwe bitabonetse,ariko twe kuba aba bafatanyabikorwa b’akarere baraduhaye intangiriro, bakaba banadukurikiranira hafi, bikomeje bitya birashoboka ko hari icyo twakwiyungura,ariko muri rusange urubyiruko rwo mu cyaro ibibazo biracyari byinshi cyane.’’
Dufatanye Jean de Dieu,umukozi wa AEE ushinzwe gukurikirana imiryango n’abana mu mushinga iterwamo inkunga na Help a Child, yabwiye Bwiza.com ko ibibazo nk’ibi babibonye mu mirenge ya Nkungu na Nyakarenzo bakoreramo, ari yo mpamvu babumbiye mu matsinda yo kwiteza imbere urubyiruko rurenga 500, rumwe muri rwo rwigishwa kubyaza umusaruro ibikomoka ku ifarini, ngo nubwo koko ikibazo cy’ibikoresho kigihari ariko hari aho rwakwigeza ruhereye ku bihari.
Ati’’ twabigishije kwihangira imirimo nibahere ku bumenyi n’uburyo bahawe bibafashe kwikura mu bukene no guha abandi akazi, kandi byashoboka kuko hari n’ahandi byakunze, ayo babonye bayafate neza,bayatekerereze kuyabyaza andi bifashe n’abo bacikirije amashuri kuyakomeza birashoboka cyane. Impamyabumenyi twabahaye ntizibe izo kubika ahubwo zibabere intandaro yo kugira aho bivana n’aho bigeza natwe tuzakomeza kubakurikiranira hafi mu bibazo bahura na byo.’’
Ibibazo by’ubushobozi buke n’ubushomeri mu rubyiruko biravugwa mu mirenge yose y’aka karere,aho hari n’ururangiza kaminuza rukicara mu ngo rufatanya n’abababyeyi gutaka ubukene n’inzara,umuyobozi w’ishami ry’uburezi muri aka karere Nsabimana Théogène akavuga ko,ku bufatanye n’abafatanyabikorwa banyuranye, hagenda hahangwa imirimo itandukanye ruhabwa nubwo ikiri nk’agatonyanga mu Nyanja,ariko ko na rwo rugomba kumva ko rwigishijwe gutekereza icyarugirira akamaro,ari rwo rugomba gufata iya mbere mu guharanira kwigira.



