RwamaganaDist

Rusizi: Ushinjwa n’abarimo umwana we kwicisha amarozi abana babo yasabiye imbabazi imbere ya Padiri

Umukecuru w’imyaka 80 utuye mu Mudugudu wa Gashagwa, Akagari ka Butambamo , umurenge wa Nzahaha, Akarere ka Rusizi, kuwa Gatandatu tariki ya 22 Werurwe nibwo yasabye imbabazi imbere ya Padiri n’abakirisitu ndetse ibyo yakoreshaga aroga biratwikwa.

Aganira na Radio One dukesha iyi nkuru, uwo mukecuru yatangiye asobanura aho amarozi bamushinja yaturutse.

Ati” Iyo hene najyanye kwa Vawusitini muri Nzahaha ,nahise bayica umutwe barambwira ngo nyisimbuke .”

Uwo mukecuru avuga ko yasabye imbabazi imbere ya Padiri n’abakirisitu agira ati” Naravuze ngo Bavandimwe banjye Yezu Kirositu akuzwe ,Nsabye imbabazi niba hari uwo nagiriye nabi kubera amaraso mabi ,nsabye imbabazi no kuri Nyagasani Imana yacu .Uwo muhungu wanjye araza ati” Njyewe yanyiciye umwana .”

Yungamo ati ” Bitewe n’amaraso niyo miti nagiye ndasagwa ,niba ari ukuri niba ari ukumbeshyera ntabwo njyewe nabimenya,niba nararogaga ntabwo njyewe nabimenya,bitewe nuko imiti bagiye bandasaga mu maraso niyo nyine yahindutse uburozi.”

Uwo mukecuru akomeza agira ati”Icyo batwitse niyo ntebe nubwo rugeso n’igitambaro nabikagamo imiti. Imana niyo ibizi niba ndoga niba ntaroga .”

Umwe mu baturanyi be yemeza ko uwo mukecuru yaroze abana be batatu bagapfa

Yagize ati”Njyewe mfite ibihamya y’uko ari umurozi, yanyiciye abana batatu. Njye nta gihe nabonye cyo kuvuga ariko ise w’abana yarahagurutse, kubera ko nta kundi byari kugenda kandi akaba yemera ko yihannye, Se w’abana yaramubabariye .”

Umwe mu baturage yasobanuye impamvu bamubabariye kandi yarabarogeye abantu bagapfa .

Ati”Abo yagiye atwicira ntabwo yagombaga kubatugarurira, ntabwo twari kumubwira ngo tuzurire runaka watwiciye ngo bikunde .”

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *