Ubutabera ni inkingi ya mwamba mu gukumira no kurwanya akarengane na ruswa kuko iyo butanzwe bugira umumaro ukomeye mu iterambere ry’Igihugu, amahoro, n’uburenganzira bwa muntu bigatuma abaturage batekana kuko baba bumva bakingiwe n’amategeko, ariko mu butabera bw’u Rwanda haracyavugwa ibibazo nk’ibya ruswa, gutinza imanza n’ubucucike mu magereza bitegereje minisitiri mushya w’ubutabera, Dr Emmanuel Ugirashebuja
Ruswa mu butabera
Urwego rw’ubutabera ni rumwe mu zakunze gutungwa agatoki mu bijyanye na ruswa. Raporo y’Umuryango Transparency International ishami ry’u Rwanda yo mu 2019 yerekanaga ko inzego z’Ubutabera ziri ku mwanya wa kane mu kugira abazikoramo bakira ruswa ku gupimo cya 9.41%.
Icyegeranyo cy’ubucamanza 2018/2019 kandi cyagaragaje ko kuva 2011 kugeza 2019, mu bacamanza n’abanditsi bitabye Inama Nkuru y’Ubucamanza kubera ibyaha bya ruswa n’imikorere mibi ari 41, harimo 22 birukanwe, 9 baragawa, 3 bamburwa inshingano z’ubuyobozi, 4 bakatwa umushahara naho 3 bahagarikwa by’agateganyo.
Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho ingamba zitandukanye zigamije kurwanya ruswa zirimo no gushyiraho itegeko No 44 ryo ku wa 06/09/2017 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, rirengera abatanga amakuru ku byaha, ku bikorwa cyangwa imyitwarire binyuranyije n’amategeko.
Iryo tegeko riteganya ko n’umuntu wijanditse muri ruswa ariko agatanga amakuru mbere y’uko inzego zibishinzwe zitangira kumukoraho iperereza aba atagikurikiranywe, mu gihe yabikoze mu rwego rwo kuzifasha kubona amakuru n’ibimenyetso bifatika kuri icyo cyaha.
Ibi ariko ntibibuza ko hari abantu bakigaragara mu rwego rw’ubutabera rwakagombye kuba icyitegererezo mu kurwanya ruswa, bagitabwa muri yombi bashinjwa kwakira ruswa.
Nko kuwa 17 Nzeri 2021, Umwandisi w’Urukiko rw’Ibanze rwa Kiyumba ukekwaho icyaha cyo gusaba no kwakira ruswa, yagejejwe imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, kugira ngo Ubushinjacyaha bumusabire ibihano kuri icyo cyaha aregwa.
Uyu akekwaho kuba ku itariki ya 30 Kanama 2021, ari mu Murenge wa Kiyumba, Akarere ka Muhanga, yarasabye indonke ingana n’amafaranga ibihumbi magana atatu y’u Rwanda (300.000 frw) umuturage wari ukurikiranyweho n’Ubushinjacyaha icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa abantu ku bushake, amwizeza kumufasha muri iyi dosiye ye.
Gutinza imanza
Ikindi kibazo gikomeye gikomeje kuvugwa mu butabera minisitiri mushya w’ubutabera akwiye kwitaho ni ikibazo cyo gutinza imanza, akenshi usanga kinahombya leta, ariko kenshi usanga ababurana binubira cyane cyane nk’ababa bumva barengana ariko bagakomeza gufungwa ahanini hagishakishwa ibimenyetso cyangwa hakomeje iperereza ku byaha baregwa, ukibaza nk’impamvu inzego zita muri yombi umuntu nta bimenyetso bihagije zifite bishinja uregwa ibyaha.
Ibi nibyo bikunze kuvamo kuba umuntu afungwa iminsi 30 itarangira usanga ivamo amezi cyangwa imyaka kuko ubushinjacyaha buba bugishaka ibimenyetso bunakora iperereza bwakabaye bwarakoze mbere yo gufunga ukekwaho icyaha.
Ubucucike mu magereza
Ikindi kibazo cyakunze kugarukwaho ariko usanga nta gikorwa ngo ibitekerezo bigitangwaho bishyirwe mu bikorwa, ni ikibazo cy’ubucucike muri za gereza, nk’aho mu mwaka ushize SENA y’u Rwanda yagaragaje ko ikoranabuhanga no gushyiraho uburyo bwo gukora igihano cy’imirimo y’inyungu rusange mu cyimbo cy’igifungo byaba bimwe mu bisubizo birambye by’ikibazo cy’ubucucike mu magereza ariko kubishyira mu bikorwa biracyagoye.
Komiseri mushya w’Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa, RCS CGP Juvenal Marizamunda, nawe aherutse gutangaza ko azashyira imbaraga mu gukomeza gushakira umuti ikibazo cy’ubucucike buri mu magereza, hongerwa inyubako ariko hanarebwa uburyo hagabanywa abinjiramo.
Isesengura ryakozwe na komisiyo y’imibereho y’abaturage muri SENA kuri iki kibazo, rigaragaza ko muri gereza 14 zo hirya no hino mu gihugu, iya Rwamagana ari yo ifite ubucucike bwinshi kurusha izindi kuko buri ku gipimo cya 256% ugereranyije n’ubushobozi bwayo.
Kuvugurura gereza zimwe na zimwe zikongererwa ubushobozi ni kimwe mu byo guverinoma yakoze mu rwego rwo kugabanya ubwo bucucike. Hari kandi gutanga imbabazi no gufungura by’agateganyo imfungwa n’abagororwa bujuje ibisabwa n’amategeko, aho abagororwa 4 263 barekuwe by’agateganyo hagati ya 2014 na 2018 ndetse abandi 116 bahabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika hagati ya 2011 na 2019.
Ibi ariko nk’uko byatangajwe na RBA, ntibyabujije ko muri 2018/2019, gereza zo mu Rwanda zakira abagororwa basaga ibihumbi 71 kandi ubusanzwe zifite ubushobozi bwo kwakira abasaga ibihumbi 57 gusa.
Abasenateri bakaba barasanze gushyiraho uburyo bwo gukora igihano cy’imirimo y’inyungu rusange mu cyimbo cy’igifungo byaba bigaragara nk’ibyatanga umuti urambye kuri iki kibazo.


