Rutahizamu Mike Trésor Ndayishimiye, yatangiye gukora ikizamini cy’ubuzima mu kipe ya Burnley yo mu Bwongereza.
Mike Trésor Ndayishimiye umaze igihe yifuzwa n’Amavubi y’u Rwanda, akomoka ku babyeyi barimo Umurundi n’Umunyarwanda.
Uyu rutahizamu w’imyaka 24 y’amavuko, mu mwaka ushize w’imikino yatowe nk’umukinnyi mwiza waranze shampiyona y’u Bubiligi.
Ni nyuma yo gutsindira Genk yakiniraga ibitego umunani ndetse akanatanga imipira 24 yavuyemo ibitego, mu mikino 34.
Uyu mukinnyi wahamagawe incuro ebyiri mu kipe y’Igihugu y’u Bubiligi, kuri uyu wa Gatanu ni bwo yatangiye ibizamini by’ubuzima muri Burnley.
Byitezwe ko uyu mukinnyi aba uwa 15 iriya kipe y’umutoza Vincent Kompany iza kuba isinyishije kuva izamutse mu cyiciro cya mbere.
Mu masezerano Burnley yagiranye na Genk, harimo kuba mu mpeshyi itaha iriya kipe yo mu Bwongereza izagura Ndayishimiye abarirwa miliyoni 15.4 z’ama-Pounds.


