Ikipe ya Azam FC yo muri Tanzania iri mu biganiro byo gusinyisha rutahizamu Mamadou Sy ukinira APR FC yo mu Rwanda.
Uyu mukinnyi w’imyaka 24 ukomoka muri Mauritania amaze gukina imikino 6 muri shampiyona y’u Rwanda muri uyu mwaka, akaba amaze gutsinda ibitego 4.
Amakuru dukesha Africa Transfer Market aravuga ko Azam FC yamaze kugaragaza ko yifuza uyu rutahizamu, aho bivugwa ko ashobora gutangwaho £100,000, angana na 153 miliyoni z’amafaranga y’u Rwanda.
Ni umukinnyi wakomeje kwigaragaza mu mikino ya shampiyona y’u Rwanda, bituma yifuzwa n’amakipe akomeye yo mu karere.
Hategerejwe kurebwa ko ibiganiro hagati ya APR FC na Azam FC bizatanga umusaruro, maze Mamadou Sy akerekeza i Dar es Salaam.


