Rutahizamu wakiniraga Police FC yabaye umukinnyi wa mbere Rayon Sports isinyishije

Ikipe ya Rayon Sports itarakunze kugaragara cyane ku isoko ry’igura n’igurisha, yamaze gusinyisha rutahizamu Mico Justin wakiniraga Police FC, aba umukinnyi wa mbere isinyishije muri iyi mpeshyi.

Rayon Sports yasinyishije Mico Justin amasezerano y’imyaka ibiri, imutangaho Frw miliyoni 10.

Ni nyuma yo kutumvikana na Police FC ku ngingo yo kongererwa amasezerano, bagahitamo gutandukana.

Uretse Mico Justin, Rayon Sports iranavugwamo andi mazina akomeye nka Babuwa Samson na we ushobora kuzasinyira Gikundiro.

Mico Justin yakuriye mu irerero rya FERWAFA, akaba yari mu bakinnyi bakinnye igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 muri Mexique 2011.

Uyu musore ukomoka i Musanze nyuma yahise ajya mu Isonga FC yavuyemo muri 2013 ahita yerekeza muri AS Kigali, ayivamo muri 2016 ajya muri Police FC yavuyemo muri 2018 akajya mu ikipe ya Sofopaka FC muri Kenya, ari na yo yavuyemo mbere yo kugaruka muri Police FC batandukanye.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *