Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Innocent Nshuti yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri mu ikipe yo muri Azerbaijani, Zira FK ikinamo umunyarwanda mugenzi we Ange Mutsinzi akaba n’inshuti ye y’igihe kirekire.
Nshuti ukinira ikipe y’igihugu ya Rwand, yemeje aya makuru mu kiganiro n’abanyamakuru mbere y’uko yerekeza muri Azerbaijani mu ndege ya RwandAir ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki 3 Mutarama 2025.
Ati: “Ngiye gukinana na Mutsinzi, ndishimye kandi nshimira Yesu ushobora gukora ibidashoboka mu bwenge bwacu,”
Nshuti yari amaze iminsi atandukanye na One Knoxville SC yo muri Amerika ikina mu cyiciro cya gatatu nyuma y’uko amasezerano ye y’umwaka umwe yarangiye ku itariki ya 30 Ugushyingo 2024.
Uyu rutahizamu yamaze kumvikana na Zira FK aho agiye gukomerezzaza urugendo rushya mu mwuga we nyuma yo guhura n’ibihe bikomeye muri Amerika.
Nshuti yakiniraga APR FC yo mu Rwanda mbere yo kwerekeza muri Amerika none ubu yamaze kwerekeza muri iyi kipe ibarizwa mu mujyi wa Baku aho yashinzwe mu myaka icumi ishize.
Nshuti yakinnye mu byiciro byose by’ikipe y’igihugu kuva mu ngimbi kugeza ku ikipe nkuru nyuma yo kuva mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR mu mwaka wa 2015.
Yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu Amavubi mu 2017, aho amaze gutsindira u Rwanda ibitego bitanu mu mikino 19 yakinnye. Bimwe mu bitego bye by’ingenzi harimo icyo yatsinze Afurika y’Epfo mu gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2026 mu Ugushyingo 2023 aho u Rwanda rwatsinze 2-0.
Nshuti yanakinnye kandi mu ikipe yo muri Tuniziya, Stade Tunisie isigaye ikinamo umukinnyi wo hagati w’umunyarwanda, Bonheur Mugisha.


