Rutahizamu w’umunya-Iran yasezeye ikipe ye ajya kurwanira igihugu

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Iran, Mehdi Taremi, usanzwe akinira ikipe ya Olympiakos F.C. yo mu Bugereki, yatangaje ko yifuza gusubira iwabo muri Iran kugira ngo yinjire mu gisirikare, nyuma y’ibitero bivugwa ko byagabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel kuri icyo gihugu.

Uyu mukinnyi w’imyaka 33 y’amavuko, bivugwa ko yamaze kumenyesha ubuyobozi bw’ikipe ye ko ashaka kwitabira ibikorwa bya gisirikare, aho yifuza gufata intwaro no kugira uruhare mu kurinda igihugu cye mu gihe kiri kugerwamo n’intambara.

Amakuru aturuka mu binyamakuru byo muri Iran avuga ko Taremi yasabye abayobozi ba Olympiakos kumwemerera gusubira iwabo, agaragaza ko iki ari cyo gihe igihugu cye kimukeneye kurusha ibindi bihe byose.

Yagize ati: “Iki ni cyo gihe igihugu cyanjye kinkeneye cyane. Abaturage bacu n’ubutaka bwacu biri mu kaga, kandi ngomba kuba ndi kumwe na bo.”

Bivugwa ko abayobozi b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Iran barimo gukora ibishoboka byose kugira ngo bamwumvishe akomeze gukinira ikipe ye mu Bugereki, ariko amakuru agaragaza ko uyu mukinnyi ashikamye ku cyemezo cye.

Iki cyemezo cye cyateje impaka zikomeye mu bakunzi b’umupira w’amaguru ku isi, cyane cyane ko ari umwe mu bakinnyi ngenderwaho ba Iran kandi wari umaze kwigaragaza neza muri shampiyona y’u Bugereki.

Mehdi Taremi si ubwa mbere akina ku rwego rwo hejuru ku mugabane w’u Burayi. Mbere yo kujya muri Olympiakos, yigeze gukinira amakipe arimo FC Porto yo muri Portugal ndetse na Inter Milan yo mu Butaliyani, aho yatsinze ibitego byinshi byatumye izina rye rimenyekana ku rwego mpuzamahanga.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *