Umuhanzi w’indirimbo za gakondo Ruti Joel yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kugura imodoka ya nyakwigendera Yvan Buravan, inshuti ye magara, kugira ngo agire ikintu gifatika kimwibutsa uwo muhanzi w’ibihe byose.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Mugabe Robert, Ruti yavuze ko iyo modoka yo mu bwoko bwa Benz yayihaye izina “Nkongi Cyane”, izina ryari ikivugo cya Buravan.
Yagize ati: “Nkongi rero, iyi modoka yari iya Buravan. Navuze nti nta kintu mfite cye usibye umutima wanjye, ariko ndashaka ikimenyetso gifatika cyo kumwibukiraho.”
Yakomeje asobanura ko izina ‘Nkongi Cyane’ ryaturutse ku magambo Buravan yakundaga kwivugira ati: “Ndi Burabyo butatse u Rwanda, ka Sayinzoga ruhuta uwishyanga, agatsinda ndi Nkongi cyane.”
Ruti yavuze ko yaganiriye na se wa Buravan, amubwira ko ashaka kugura imodoka y’umuhungu we ngo ayigumane nk’urwibutso rw’inkuru y’ubucuti bwabo n’urugendo rw’umuziki Buravan yasize.
Yvan Buravan, wari uzwi nk’umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bahuje umuziki gakondo n’igezweho mu buryo buhambaye, yitabye Imana ku wa 17 Kanama 2022 mu Buhinde, aho yari yaragiye kwivuriza.


