Ruto ahamya ko iyo hataba ingabo za Kenya, M23 iba yarafashe Goma

Perezida wa Kenya, William Ruto, arahamya ko iyo hatabaho ingabo z’iki gihugu zagiye mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), umutwe witwaje wa M23 uba warafashe umujyi wa Goma.

Yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Marc Perelman wa France 24, ubwo yamwibutsaga ko Perezida wa RDC, Felix Tshisekedi, avuga ko ingabo ziri mu butumwa bwa EAC nta musaruro uhagije zatanze, akanabishingiraho ateguza ko azazirukana nizitarwanya M23.

Ruto avuga ko M23 imaze kuva mu bice byinshi kuva ingabo za EAC zagera muri RDC, kandi mbere yaho yarasatiraga Goma mu bilometero 7, iri hafi kuyifata ubwo yarushaga imbaraga ingabo za Leta bihanganye.

Yagize ati: “Kenya ni yo yahageze bwa mbere mu Gushyingo k’umwaka ushize. Ubwo twajyagayo, M23 yari igeze mu bilometero 7 werekeza i Goma. Uyu munsi nakubwira ko habayeho uguhagarara kw’imirwano mu mezi atatu ashize, M23 ntikiri hafi ya Goma, yasubijwe inyuma, ishyirwa mu gahunda yashyizweho. Twakoze byinshi mu kugarura umutekano mu burasirazuba bwa RDC.”

Uyu Mukuru w’Igihugu yibukije ko ibibazo by’umutekano muke muri RDC bimaze imyaka igera kuri 30. Ati: “Mu mezi atandatu gusa, twakoze ibyananiranye mu myaka 30. Ahantu twahagaruriye umutekano, uyu munsi hari amahirwe y’uko M23 izarambika intwaro.”

Perezida Ruto yatangaje ko EAC ifite inshingano yo guharanira ko RDC itekana kandi ngo uko byagenda kose, uyu muryango ntuzigera utererana Abanyekongo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *