Visi perezida wa Kenya, William Ruto, kuri uyu wa kabiri yavuze ko adateze kwegura ku mirimo ye nyuma y’amasaha macye Perezida Uhuru Kenyatta asabye abantu bumva batanyuzwe na guverinoma ye kwegura.
Ruto yavuze ko yiyemeje kuguma mu butegetsi bwa Jubilee kandi ko atazasubira inyuma cyangwa ngo ayamanike nubwo hari abamuhamagarira kwegura niba atemera gahunda ya Uhuru yo kunga igihugu.
Uyu mutegetsi wa kabiri ukomeye mu gihugu avuga ko atazashyirwa hasi n’iterabwoba n’ibikangisho bya bamwe mu bayobozi b’igihugu batishimiye ubukangurambaga bwe kongera kubyutsa ubukungu bw’igihugu avuga ko bugeze mu mpanga.
William Ruto ati “ Ndi umugabo w’icyerekezo kandi nta mwanya mfite wo gusubira inyuma no kuyamanika,”
Ibi Ruto yabivugiye mu muhango wo gushyingura umudepite witwa Ronald Sagurani uherutse kwicwa na Covid-19 nk’uko iyi nkuru dukesha.


