Imirwano ikaze yabaye mu gitondo cyose cyo kuwa Mbere, itariki ya 12 Mutarama, hagati y’abarwanyi ba AFC / M23 n’inyeshyamba za Wazalendo zo mu mutwe wa CMC mu midugudu myinshi yo muri Gurupoma ya Bukombo muri Teritwari ya Rutshuru (Kivu y’Amajyaruguru). Nta mibare y’abiciwe muri iyi mirwano yatangajwe.
Amakuru aturuka muri ako gace agera kuri Radio Okapi, dukesha iyi nkuru, avuga ko imirwano yatangiriye i Bumbasha, ku birometero bike uvuye i Mweso, mbere yo gukwira Karambi na Chahemba.
Aya makuru avuga ko imirwano yatumye abaturage babarirwa mu magana bahungira mu midugudu baturanye ndetse no muri centre ya Mweso muri teritwari bahana imbibi ya Masisi. Aho, bahungiye mu nsengero n’amashuri.
Hashize amezi atari make, kariya gace gakikijwe na teritwari za Masisi, Walikale, na Rutshuru, gakomeje guhungabana cyane kubera guhangana kenshi kw’inyeshyamba za AFC / M23 n’imitwe itandukanye ya Wazalendo.


