Rutshuru: Imitwe ibiri igize Wazalendo yasubiranyemo ipfa imisoro itemewe

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, itariki 26 Ugushyingo, mu Mujyi wa Kibirizi, muri Sheferi ya Bwito, muri Teritwari ya Rutshuru, habaye imirwano hagati y’imitwe ibiri y’inyeshyamba zigize ikiswe Wazalendo.

Amakuru yatangajwe n’igipolisi avuga ko iyo mitwe ibiri y’inyeshyamba yarwaniraga kugenzura ahantu ndetse n’imisoro, ari iyoborwa n’uwitwa Kasuka n’undi uyoborwa n’uwiyise Commander Rouge. Ubwo barasanaga, byibuze umwe mu bagize umutwe wa PMF yafashwe n’amasasu ajyanwa ku bitaro.

Umupolisikazi wavuganye na Kivu Morning Post dukesha iyi nkuru yagize ati “Hari ahagana saa kumi n’imwe z’igitondo ubwo twumvaga urusaku rw’amasasu menshi ahagana ahari inkambi y’umutwe witwaje intwaro wa Nguluma ku gasozi katari kure y’Ibitaro Bikuru bya Kibirizi,”

Uyu yakomeje agira ati ” Hashize igihe, imitwe ibiri irimo uyoborwa na Commander Rouge n’undi wa nyakwigendera Kasuka irwanira kuyobora agace no gukusanya imisoro itemewe ku musaruro w’ibiryo uva mu mu mirima ya Kyasenda…ituze ryagarutse nyuma y’iminota isaga 20,”

Imirwano hagati y’imitwe yombi ngo imaze kuvugwa inshuro zirenga eshatu muri Kibirizi. Ahantu bivugwa ko M23 ishobora kugera igihe icyo ari cyo cyose. Izi nyeshyamba za M23 zihanganye na FARDC n’indi mitwe igize Wazalendo, ngo zaba ziri mu birometero nka 10 uvuye Kibirizi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *