Ababyeyi babyarira ku Kigo Nderabuzima cya Kinihira mu Karere ka Rutsiro baratabaza ubuyobozi basaba ko inzu y’ababyeyi yasanwa, ikanagurwa kubera ko iyo basanganwe ari mu mfunganwa kandi ishaje. Ni mu gihe ubuyobozi bw’akarere bwaruciye buvuga ko vuba kiraba cyakemutse.
Bamwe muri aba baturage biganjemo abakomoka mu Murenge wa Kigeyo iki kigo nderabuzima giherereyemo baganiriye na BWIZA bahamya ko inzu y’ababyeyi yo muri iki kigo nderabuzima ari imfunganwa.
Uwamariya, umubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 50 avuga ko iki kigo nderabuzima aricyo yivurizaho agasaba ko inzu y’ababyeyi yakwagurwa, igitekerezo ahuriyeho na bagenzi be baganiriye na BWIZA.
Ati “Aha niho nivuriza ariko kuhabyarira n’ikibazo gikomeye, kuko akazu ababyeyi babashyiramo ni gato cyane, ku buryo biba bisa nko kugerekerana, tukaba dusaba Leta y’ubumwe ko natwe yadutekerezaho ikagura inzu y’ababyeyi nk’uko ahandi ibikora.”
Akomeza avuga ko kuba ari mu mfunganwa bishobora gutuma ababyeyi babyaye banduzanya indwara runaka bari basanganwe.
Undi mubyeyi we yagize ati “Ikibazo cyacu ubuyobozi burakizi ahubwo sinzi impamvu butagikemura, kuko kuza kuharwariza umubyeyi wabyaye nawo n’undi muruho, kuko nabo baba batabona uko bahumeka.
Niyoyita Jean Claude, Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kinihira mu kiganiro na BWIZA nawe ntajya kure y’ibyo abaturage bavuga, kuko nawe ahamya ko inzu y’ababyeyi ari nto mu bunini no kuba ishaje.
Ati “Materineti dufite kuri iki kigo nderabuzima ni nto haba mu bunini no mu buryo yubatse, kandi abavuga ko itajyanye n’igihe sinajya kure yabo, gusa akarere katwijeje ko kazayitwubakira.”
Akomeza avuga ko inzu y’ababyeyi yo kuri iki kigo nderabuzima ifite ubushobozi bwo kwakira ababyeyi 8 bamaze kubyara, ni mu gihe kandi aho babyarira hafite ubushobozi bwo kwakira umubyeyi umwe, kuko bafitemo igitanda kimwe.
Avuga kandi ko iyi nzu y’ababyeyi iramutse yaguwe byabafasha ntibitume hari ababyeyi bajya bagorwa no kujya kure, kuko serivisi bajya baba bayiboneye hafi.
Nkurikiyinka Nirere Etienne, Umuyobozi w’ishami ry’Ubuzima mu Karere ka Rutsiro mu butumwa bugufi yahaye BWIZA ahamya ko bamaze kubona umufatanyabikorwa uzabubakira inzu y’ababyeyi ku bigo nderabuzima bitandukanye.
Ubutumwa bugira buti “Twamaze kubona umufatanyabikorwa ugiye kutwubakira inzu z’ababyeyi ku bigo nderabuzima bya Kinihira, Mukura na Musasa, aho Kinihira izakorwa ku mushinga wunganira akarere (Basket Fund), kandi gahunda zaratangiye.”
Akomeza avuga ko nta kabuza umwaka w’ingengo y’imari w’umwaka utaha uzarangira n’iyi mirimo yararangiye.
Uretse kuba iyi nzu y’ababyeyi yo kuri iki kigo nderabuzima ishaje, yanajemo ubukonje bukabije (Humidite), ku buryo impinja zihavukira zishobora kuhandurira indwara z’ubuhumekero.



