Abakozi 14 muri 16 akarere ka Rutsiro gaheruka guhagarika ku mirimo by’agateganyo, batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ngo babazwe umutungo wa Leta bakekwaho kunyereza.
Ku wa kane tariki ya 6 Nyakanga ni bwo ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwatangaje ko bwahagaritse by’agateganyo abakozi 16 bakurikiranweho kunyereza umutungo wa Leta.
Abo bahagaritswe mu gihe kitari munsi y’amezi atandatu barimo abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge itanu, abakozi icyenda bo ku rwego rw’imirenge ndetse na babiri bo ku rwego rw’akarere.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emmerance, yavuze ko abayobozi bahagaritswe bakurikiranweho kunyereza umutungo wa Leta ugizwe n’amabuye n’imicanga wari ugenewe kubaka imihanda y’imigenderano muri gahunda ya VUP.
Ati: “Bahagaritswe kugira ngo hakorwe iperereza ku bikorwa bigaragara ko bagizemo uruhare byo kunyereza umutungo.”
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro Ayinkamiye Emerance yemeje ko kuri uyu mugoroba abakozi b’akarere baherutse guhagarikwa by’agateganyo batawe muri yombi.
Ayinkamiye yavuze ko hahagaritswe abayobozi 16, ariko 14 bakaba ari bo bafunzwe abandi babiri bararekurwa. Yavuze kandi ko hari n’abandi babiri bafashwe barafungwa, bikavugwa ko umwe ari umuyobozi ushinzwe imirimo rusange (Division Manager) n’umucungamari w’Akarere, bombi batari ku rutonde rw’abari bahagaritswe ku mirimo.
Ayinkamiye yagize ati: “14 muri 16 bari bahagaritswe bari gukurikiranwa bafunzwe kuva mu masaha ashize, hari n’abandi babajijwe biba ngombwa ko bafungwa kugira ngo babazwe ibyo bakekwaho.”
Abayobozi baheruka guhagarikwa ku mirimo batawe muri yombi, mu gihe bamwe muri bo baganiriye n’itangazamakuru bavuze ko bagiye barenganwa.
Nk’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge bagaragaje ko bazize amakosa yakozwe n’akarere, bakemeza ko imitungo bashinjwa kunyereza bawakiriye.
Hari n’abavuze ko amakosa bazize yagakwiye kubazwa rwiyemezamirimo wahawe isoko n’akarere, we wemeza ko ibyo yari yumvikanye n’ubuyobozi bw’akarere bumuha isoko byose yabitanze.


