amapingu

Rutsiro: Akurikiranweho gusambanya abana 2 batarengeje imyaka 11

Umugabo w’imyaka 30 y’amavuko wo mu Mudugudu wa Rurimba, Akagari ka Mburamazi, Umurenge wa Murunda, Akarere ka Rutsiro, yatawe muri yombi akekwaho gusambanya abana b’abakobwa babiri umwe ufite imyaka 10 n’undi wa 11.

Uyu mugabo witwa Bagezigihe Jean Baptiste afungiwe kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihuhu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Murunda mu gihe iperereza rikomeje ndetse atagereje kujya imbere y’ubutabera.

Uyu akekwaho kuba yarasambanyije abo bana saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba wo ku itariki ya 10 Mutarama 2025 amaze kubashukisha uduhendabana nk’uko umwe mu baturage wo mu Mudugudu wa Rurimba wavuganye na Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru avuga.

Uyu yagize ati: “Ni umusore wibana. Aba bana b’abakobwa ni abanyeshuri. Babanje kubiceceka ariko ku Cyumweru tariki ya 12 Mutarama. Uriya w’imyaka 11 yabibwiye mugenzi we w’imyaka 13 barimo baganira, amubwira byose uko byagenze umwana ntiyabyicarana abibwira ababyeyi b’uyu wari wamuhaye amakuru bimenyekana bityo.”

Ku wa Mbere, inkuru ikimara gusakara, ababyeyi b’abana bombi bagiriwe inama n’ubuyobozi yo kubajyana bakapapima, ari nabwo byagaragaye ko bahohotewe.

Nyuma yo gukurikirana abo bana bakanahishura uko byagenze n’impamvu batahise babivuga, Bagezigihe yarashakishijwe ahita atabwa muri yombi.

Abajyanama mu by’ihungabana bakomeje gukurikirana aba bana kuko ngo bigaragara ko byabahungabanyije bari batangiye kuvuga ko batazasubira ku ishuri kubera gukeka ko bagenzi babo bigana babimenye.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Umuganwa Marie Chantal, yagize ati: “Ukekwaho gusambanya abo bana 2, umwe w’imyaka 10 n’uwa 11 yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), abana bajyanwa kwa muganga. Ibindi reka dutegereze icyo iperereza ryimbitse rya RIB rizageraho.”

Ingingo ya 14 y’itegeko No 059/2023 ryo ku wa 4 Ukuboza 2023, rihindura itegeko No 68/20218 ryo ku wa 30 Kanama 2028 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko iyo gusambanya umwana bikorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14 uwabihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’Igifungo cya burundu.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *