Hagenimana George, w’imyaka 26 wo mu karere ka Rubavu wari wagiye mu karere ka Rutsiro gucukura amabuye y’agaciro ahabujijwe yagwiriwe n’igisimu cyari cyarahagaritswe gucukurwamo amabuye y’agaciro arapfa, bagenzi be bararusimbuka.
Hagenimana, umwe mu itsinda ry’ibihazi byiyitirira izina “Abajongo” wari utuye mu Mudugudu wa Bugoma, Akagari ka Busoro ho mu murenge wa Nyamyumba, yaguye mu kirombe giherereye mu ruhande rw’akarere ka Rutsiro, umurenge wa Kivumu ho mu kagari ka Bunyoni ahazwi nka Nyarubuye.
Bwiza ifite amakuru ko Hagenimana iki gisimu cyamugwiriye mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri ubwo bari bagiye gucukura amabuye yo mu bwoko bw’igishonyi cya Berire, bagenzi be bakarusimbuka, akararamo ndetse kuri uyu wa gatatu akaba aribwo yavanwemo yashizemo umwuka.
SP. Karekezi Twizere Bonaventure, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara yiburengerazuba yahamirije BWIZA ko Hagenimana yaguye mu gisimu, ubwo yari mu bucukuzi butemewe.
Ati “Igisimu cyahoze gikorerwamo n’ikompanyi Lepierre, nyuma yo kugwirwa n’igisimu ubwo yacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe yahasize ubuzima.”
Yakomeje avuga ko iyi kompanyi yahacukuraga nayo yari yarahagaritswe kubera kutuzuza ibisabwa.
Yaboneyeho no gusaba abaturage kwirinda ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, kuko bushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Umurambo wa nyakwigendera wahise uzanwa mu bitaro bya Gisenyi gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.
Itsinda ry’izi nsoresore uretse kuba zishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, zitega abaturage zikabakubita ndetse zikambura utwabo, aho abatuye uyu murenge wa Kivumu basaba Polisi y’Igihugu kubakiza izi nsoresore.



