Mu murenge wa Kivumu mu karere ka Rutsiro hari abaturage batabaza inzego zibishinzwe nyuma y’uko ngo bahawe ingurane z’amazu ntibahabwa ibyangombwa byazo none imyaka itandatu ikaba yirihiritse.
Bavuga ko ngo bakuwe mu mazu babagamo bakaguranirwa izindi nzu mu mudugudu w’icyitegererezo wa Karungu imyaka ikaba ibaye itandatu batarahabwa ibyangombwa byayo mazu baguraniwe.
Ibi ngo byabaye ubwo ibikorwa byo kubaka umudugudu w’icyitegererezo wa Karungu byari birimbanyije, arinabwo nabo basabwe ko bakimuka bakava mu mazu bari barimo yarakikije uwo mudugudu bakazahabwa andi mazu mashya bakimurirwa mudugudu w’icyitegererezo none imyaka ibaye 6 nta byangombwa byayo mazu bimuriwemo barahabwa.
Aba baturage ngo kugeza ubu kuba bahangayikishijwe no kuba ibyangombwa by’aya mazu batarabibona none bikaba birimo kubagiraho ingaruka zitandukanye zirimo no kudashobora kugana ibigo by’imari ngo bakore biteze imbere bagasaba ko babihabwa.
Mulindwa Prosper uyobora aka karere ka Rutsiro by’agateganyo .Ashimangira ko aba baturage bagiye gufashwa kubona ibyo byangombwa, yongeraho ko ngo uretse n’abo ngo hari gahunda ya Leta yo guha ibyangombwa byuzuye abaturage batujwe mu midugudu y’icyitegererezo ku bayimazemo imyaka itanu.
Yagize Ati “hari bantu bagiye batuzwa ari ukubera ko inzu bayihawe nk’igurane uwo muntu aba akwiye icyangombwa cy’ubutaka, hari undi wahawe inzu mu buryo bwo kumufasha gutura kuko atagiraga aho atura, Leta yari yarashyizeho uburyo bwo gusinyana amasezerano yo kugirango namara imyaka runaka icyo gihe yari itanu, yarayifashe neza abe aribwo hasuzumwa niba akwiye kwandikwaho uwo mutungo”.
Leta y’u Rwanda ni kenshi usanga ishishikariza abantu gutura ahantu heza by’umwihariko bakava mu bice bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga mu rwego rwo kurushaho kugira abaturage bafite ubuzima buzira umuze, no kwimakaza imibereho myiza yabo.


