Bamwe mu bana biga muri Ecole Francophone de Kayove

Rutsiro: Barashima uruhare rw’abanyeshuri n’abarezi mu kugabanya imirire mibi n’igwingira

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro buvuga ko bushima uruhare rw’abanyeshuri n’abarezi bo mu kigo cy’amashuri abanza cya Francophone cy’i Kayove na Kivu Hills Academy ku ruhare bikomeje kugaragaza mu guhangana n’imirire mibi n’igwingira byugarije abana bagatuye.

Ni mu gihe aka karere kaza ku mwanya wa mbere mu ntara y’iburengerazuba ku kugira abana bafite igwingira ku gipimo cya 33%mu gihe u Rwanda rwateganyaga ko umwaka wa 2024 urangira buri karere kageze ku gipimo cya 19%.

Ibi Kayitesi Dative, Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro yabigarutseho mu kiganiro ku murongo wa Terefone yahaye BWIZA, kuri iki cyumweru tariki 19 Mutarama 2025.

Ati “Ibigo by’amashuri yigenga dufite mu karere ka Rutsiro nka Ecole Francophone de Kayove turabishimira uruhare bikomeje kugaragaza mu kurwanya imirire mibi n’igwingira byugarije akarere, n’ikintu cyiza n’abandi bakwiriye kwigiraho, kuko u Rwanda rw’ejo rukeneye umwana utagwingiye. Mu madini n’amatorera nabo bakwiriye nabo kwinjira muri iyi gahunda nabo bagatanga umusanzu wabo.”

Yanaboneyeho kandi gushima ibikorwa bya Kivu Hills Academy nayo yinjiye mu bufatanye n’iri shuri, ngo byose bitange umusanzu ku batuye aka karere.

Si ubuyobozi kuko n’ababyeyi baturiye iri shuri bavuga ko batazongera kurwaza bwaki, kuko ryabahuguye gutegura indyo yuzuye.

Uwamariya Cecile w’imyaka 30 ni umubyeyi w’abana babiri, utuye mu murenge wa Ruhango, akagari ka Nyakarera ho mu mudugudu wa Kayove avuga ko kubera kutagira ubumenyi ku gutegura indyo yuzuye yigeze kurwaza imirire mibi.

Ati “Kubera kutagira ubumenyi ku gutegura indyo yuzuye, umwana wanjye yigeze kujya mu mirire mibi, ariko ubu narahuguwe sinakongera kuyirwaza, ndetse umwana nkamuzana kuri iri shuri ry’igifaransa rya Kayove gatatu mu cyumweru agahabwa indyo yuzuye, ibi byaradufashije cyane.”

Ahamya ko ababyeyi baturiye iri shuri bahuguwe gutegura indyo yuzuye  igizwe (Ibitera imbaraga, ibyubaka umubiri n’ibirinda indwara) ku buryo ikigero cyo kurwaza imirire mibi n’igwingira kiri kuri 1%.

Uwimana Celestin, avuga ko uruhare rw’abanyeshuri n’abarezi b’iri shuri rugaragara mu gushyigikira gahunda za Leta.

Ati “Hari abana bagera kuri 15 baturanye n’ishuri babaga mu mirire mibi, none kuri ubu bayivuyemo, babikesha kuba ishuri ryaragaburiraga indyo yuzuye, ababyeyi nabo bahabwa amahugurwa ku gutegura indyo yuzuye.”

Akomeza asaba ko ibigo by’amashuri byose by’amashuri byunze mu ry’iri shuri, nta mwana bazongera kugira ugwingiye.

Gloria Nadine MUGWANEZA, umwe mu bashinze iri shuri ECOLE FRANCOPHONE DE KAYOVE avuga ko iri shuri ryashinzwe n’abantu bakomoka muri aka Karere bazi neza ibibazo bikugarije, bakaba barasanze nabo bakwiriye gutanga umusanzu mu kugabanya igwingira n’imirire mibi.

Ati “Iri shuri twarishinze nk’abantu bafite inkomoko muri aka karere, tuzi neza rero ibibazo bikugarije, ari nabyo byaduteye umuhate wo kumva ko tutakomeza gutanga umusanzu w’uburezi n’uburere gusa, ariho twakuye umushinga Sourire d’un Enfant, bizafasha amashuri kwakira abana batagwingiye, byorohe kubaha ubumenyi, kuko umwana umeze neza afata ibyo yigishwa kuburyo bworoshye, abamaze kuvanwa mu mirire mibi bigizwemo uruhare n’iri shuri ari 15 Kandi bikazakomeza.”

Ashima uruhare rw’abana n’abarezi bitanze anafaranga 500 Frw muri 2023, bakunganirwa n’abarezi babo maze bafata abana begereye ishuri bari mu mirire mibi, barabaherekeza (Kubagaburira indyo yuzuye no guhugura ababyeyi babo uko itunganywa) kugeza bavuye mu mutuku.

Ahamya kandi ko akarere ka Rutsiro katabuze ibyo kurya, ku buryo katakarwaje igwingira ku rwego ririho, aho asanga ritizwa umurindi n’imyumvire y’ababyeyi.

Akomeza avuga ko bifuza kugira uruhare mu kuzamura ireme ry’uburezi, aho ku bufatanye n’ishuri mpuzamahanga rya Green Hills bagiranye ubufatanye, bazabashyigikira muri uyu mushinga bakaba bagera henshi hatandukanye mu gihugu.

Abana 313 baturuka mu mirenge itandukanye y’akarere ka Rutsiro nibo biga kuri iri shuri, ndetse bakaba aribo zingiro ryo gutanga umusanzu wo kuvana bagenzi babo mu mirire mibi n’igwingira.

Ubushakashatsi bwa Gatandatu ku buzima n’imibereho by’abaturage, RDHS (Rwanda Demographic and Health Survey) bwakoze n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare [NISR] mu 2020, bwerekana ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka itanu mu Rwanda bari bafite ikibazo cyo kugwingira.

Bwerekanaga ko muri aba harimo abagera ku 9% bagwingiye ku buryo bukabije, umwe ku ijana agaragaza ibiro bike ugereranyije n’uburebure.

N’igwingira ryagabanutseho 5% ugereranyije n’ubushakashatsi bwa NISR bwo mu 2015 bwerekanaga ko 38% bari bafite igwigira na 14% muri bo baragwingiye bikabije.

Akarere kari kuri 44% mu igwingira, ka kakaza ku mwanya wa Kane mu gihugu.

Umwaka w’ingengo y’imari 2023-2024, imibare y’Akarere ka Rutsiro yagaragazaga ko kari kuri 39.5% by’abana bari munsi y’imyaka 2 bagwingiye.

Mu cyumweru cy’ubuzima bw’umwana n’umubyeyi giheruka mu 2024, mu isuzuma akarere kari kikoreye kari kasanze  kari ku gipomo cya 28% by’abana bagwingiye bari munsi y’imyaka 2.

Bamwe mu bana biga muri Ecole Francophone de Kayove
Abanyeshuri ba Green Hills nabo biyemeje gufatanya n’abiga muri Ecole Francophone de Kayove mu bikorwa byo kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana
Abanyeshuri ba Green Hills binjiye mu bufatanye n’abiga muri Ecole Francophone de Kayove

Mugwaneza Gloria Nadine uri mu bashinze iri shuri ari kumwe na Perezida w’ababyeyi barerera muri iri shuri bavuga ko ryashinzwe ngo rifashe akarere gukemura bimwe mu bibazo bikagaragaramo bitibanda ku burezi gusa

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *