gasura-2.jpg

Rutsiro: Bikorimana w’imyaka 18 yarohamye mu kiyaga arapfa

Bikorimana Emmanuel w’imyaka 18 wo mu karere ka Rutsiro yarohamye mu kiyaga cya Kivu, ubwo yageragezaga kwiga koga arapfa.

Amakuru y’urupfu rwa Bikorimana yamenyekanye mu masaha ashyira saa tanu z’amanywa, kuri iki cyumweru, tariki 21 Mata 2024, aho byabereye mu murenge wa Kivumu, akagari ka Karambi ho mu mudugudu wa Nyundo.

Salom Niyonkuru, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kivumu w’umusigire yahamirije Bwiza.com aya makuru.

Ati “Amakuru twayamenye tuyahawe ni abaturage, ko Bikorimana yarohamye, dutabaza Polisi yo mu mazi imurohora yapfuye, kubera ko umuryango nta bushobozi wari ufite twahamagaye Akarere kohereza imodoka na Dogiteri wo kumupima kugira ngo ashyingurwe, nyuma y’uko RIB isoje iperereza.”

Amakuru Bwiza yamenye ni uko yakomokaga mu murenge wa Ruhango, akaba yari umushumba, aho yavuye murugo yaragirigamo agiye kuvoma amazi yo gushora inka aba aribwo ajya kwiga koga.

Polisi y’u Rwanda ntihwema kwibutsa abaturage kutishora mu kiyaga cya Kivu batambaye imyenda yabugenewe, nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburengerazuba, SP. Karekezi Twizere Bonaventure aherutse kubitangariza Bwiza.com.

Ati “Kabone nubwo waba uzi koga ku bw’umutekano wawe ukwiriye kwambara umwambaro wabugenewe, cyane ko nta muhanga w’amazi ubaho, hari ubwo wajya koga ukajya kure ugafatwa n’imbwa bigatuma urohama ugatakaza ubuzima.”

Mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Musasa, ku mugoroba wa tariki 19 nabwo haherukaga gupfira umusore w’imyaka 21 arohamye mu kiyaga cya Kivu, ari nabwo hari hapfuye undi mu karere ka Karongi nawe wapfuye arohamye wakomokaga mu murenge wa Mukura.
gasura-2.jpg

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *