Rutsiro: CLADHO isaba ko abafungishije umubyeyi bigatuma akuramo inda bakurikiranwa

Murwanashyaka Evariste, Ushinzwe guhuza gahunda mu mpuzamiryango yita ku burenganzira bwa muntu CLADHO asaba ko umuryango wa Ndayambaje Celestin wahabwa ubutabera, nyuma y’uko umugore we witwa Nyirarukundo Helene bamufunze ku maherere bikamuviramo gukuramo inda yari atwite.

Ibi Murwanashyaka yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na BWIZA mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 02 Ugushyingo 2024.

Ati: “Ibivugwa n’uyu muryango biramutse ari ukuri, abaganga bagaragaje ko kuba inda yavuyemo byatewe n’ingaruka umubyeyi yahuye nazo ubwo yari afunzwe,ko ababigizemo uruhare bakwiriye kubibazwa.”

Akomeza avuga ko umuryango wa Ndayambaje Celestin ukwiriye kwifashisha raporo yo kwa Muganga, ukagana Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB witwaje ibimenyetso basaba ko ababigizemo uruhare bose batabwa muri yombi bagakurikiranwa imbere y’amategeko.

Imiterere y’ikibazo

Nyirarukundo Helene asanzwe ari umurezi mu rwunge rw’amashuri rwa Kivumu, ho mu karere ka Rutsiro.

Mu kiganiro Ndayambaje Celestin yahaye BWIZA avuga ko umufasha we yafunzwe by’amaherere bigizwemo uruhare n’Umuyobozi w’akarere ibyaje gutuma amererwa nabi, kugeza ubwo inda yari atwite ivuyemo.

Ati: “Umufasha wanjye yafungishijwe na Meya by’amaherere azira akarengane, kuko yari asanganwe uburwayi, yaratakambye ntibamwumva biza gutuma inda yari atwite ivamo ibyo mfata nk’akarengane nakorewe nkaba nifuza ko uwabigizemo uruhare mu ifungwa rye yabiryozwa, kuko inda yari atwite yaje kuvamo.”

Akomeza avuga ko ari agahinda gakabije, agasaba ko yarenganurwa kuburyo Umuyobozi w’akarere yabazwa ibyo yakoze, ku buryo buziguye amufata nk’uwamuhekuye.

Ikindi ahamya ni uko umugore we yarekuwe mu minsi itari iy’imibyizi kuko babonaga arembye bikabije, akaba nawe yarahise amukomezanya mu bitaro byo mu karere ka Rubavu ariko bikanga bikaba iby’ubusa.

BWIZA yagerageje kuganira numwe mu bari bafunganwe na Nyirarukundo ayitangariza ko nubwo yarekuwe ku wa Gatandatu, kuva ku wa Kane yari yakomeje gutaka ububabare bukabije ariko inzego zari zimufunze zikabigendamo biguru ntege kubera imbaraga z’uwamufungishije.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *