images (3)

Rutsiro: Hari abakozi b’Ikigo nderabuzima bamaze amezi atatu badahembwa

Hari bamwe mu bakozi b’Ikigo nderabuzima cya Kabona, ho mu karere ka Rutsiro bamaze amezi atatu batazi uko umushahara bakoreye usa.

Bamwe muri aba bakozi, baganiriye na BWIZA bavuga ko bakorera mu kigo nderabuzima ku bufatanye n’Umuryango w’abanyamerika ushinzwe kurinda ubuzima n’umudendezo by’abantu, (Centers for Diseases control and Protection).

Aba batifuje ko imyirondoro yabo itangazwa bose icyo bahuriraho n’uko iminsi mikuru bayirishijwe nabi

Umwe ati “Ibaze kumara amezi atatu udahembwa, kandi ufite abana biga bakeneye amafaranga y’ishuri, ubu tubayeho mu madeni adashira ”

Undi ati “Dukeneye gukorerwa ubuvugizi kuko tumaze amezi atatu, tutazi uko umushahara usa, byageze ubwo bitera ipfunwe Umuyobozi w’ikigo nderabuzima atuguriza amafaranga y’ukwezi kumwe, ariko yabaye iyanga.”

Dr. Nkunzimana Jean Pierre, Umuyobozi mukuru w’Ibitaro bya Murunda avuga ko iki kibazo atari akizi.

Ati “Ikibazo cy’abakozi batarahembwa ni gishya kuko imishahara yemerezwa ku bitaro kandi twarayemeje, turaza kuvugana n’ubuyobozi w’ikigo nderabuzima twumve ikibazo cy’abo bakozi.”

Twagerageje kuvugisha Umuganwa Marie Chantal, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, twagerageje kumuvugisha adusaba ko twamwandikira ubutumwa bugufi kuko yari mu nama ku ukoranabuhanga, ariko, kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru yari atarabusubiza.

Ikigo nderabuzima cya Kabona giherereye mu murenge wa Rusebeya.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *